Umunyamideli ubifatanya n’ubuhanzi, Tanasha Donna yatangaje ko n’ubwo umunyamuziki Diamond batandukanye, bakomeje gusigasira ubushuti bwabo bashingiye ku gihango bafitanye, kandi yagize uruhare rukomeye mu iyaguka ry’imibereho ye ya buri munsi.
Uyu mugore w'ikimero yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya
Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, yakirwa n'inkumi
zo muri Kigali Protocol ndetse n'abamutumiye gutaramira i Kigali.
Ni ubwa mbere yari ageze i Kigali kuva yatangira kuvugwa mu
itangazamakuru kuva mu myaka 10 ishize. Mu kiganiro n'itangazamakuru
yumvikanishije ko afite ishimwe ku mutima, kuko yabashije kugera i Kigali. Ati
"Ndiyumva neza! Ni ku nshuro yanjye ya mbere nk'uko ubivuze, rero nishimiye
kuba ndi hano."
Tanasha Donna wamamaye mu ndirimbo zirimo izo yakoranye na
Diamond, yavuze ko akigera i Kigali yaganiriye n'inshuti ye Ruth bazanye,
amubwira ko yanyuzwe n'uburyo abantu bo mu Rwanda ari beza, kandi ikirere
kiracyeye.
Yavuze ko kutagera mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki
19 Kamena 2024 nk'uko byari biteganyijwe, byatewe n'uko yibeshye ku masaha
n'itariki. Ati "Natekerezaga ko ari uyu munsi, ahubwo byari mu ijoro
ryashize, none ubu ndahari."
Tanasha yavuze ko yakoranye n'abantu bamufashije gutaramira i
Kigali, kandi yiteguye gutanga ibyishimo ashingiye ku myiteguro amaze igihe ari
gukora.
Abajijwe abahanzi bo mu Rwanda azi, yavuze ko azi Mike
Kayihura gusa. Ati "Nzi uwo nkunda cyane ni Mike Kayihura gusa, ndetse
n'indirimbo ze ziba mu zo numva."
Yanabajijwe niba hari umuhanzi bashobora gukorana indirimbo asubiza 'ko bishoboka', kuko ashaka kubyaza umusaruro uru rugendo yakoreye mu Rwanda. Ati "Nzagerageza kureba uko nakorana indirimbo nabo."
Tanasha Donna yavuze ko kuba agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro
ye ya mbere byaturutse kuri Jeanine Noach wamuhuje n'abateguye iki gitaramo.
Yavuze ko uyu mugore w'ikimero yamubereye umukoresha ubwo yari akiba muri Belgique mu Burayi akiri ku ntebe y'ishuri.
Uyu mugore yavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y'uko abyaranye na Diamond. Yumvikanishije ko n'ubwo batandukanye ariko bakomeje gusigasira umubano wabo kandi 'dufitanye umwana'.
Ati “Diamond nanjye turacyari inshuti
nziza, ndamwubaha cyane, twakomeje kuba inshuti, dufitanye umwana.”
Igitaramo cya mbere Tanasha aragikora kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, azagihuriramo na Dj Toxxy guhera saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba i Nyamirambo kuri B Lounge. Aho kwinjira ari ukwishyura ibihumbi 300 ku meza y'abantu batandatu ugahabwa n'ibyo kunywa bibiri.
Mu myanya isanzwe (Regular) ni ukwishyura ibihumbi 20 Frw
ugahabwa n'icyo kunywa. Ku matike ya VIP ni ukwishyura ibihumbi 50 Frw ugahabwa
n'icyo kunywa.
Ni mu gihe, ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, igitaramo
azakora bisaba kuzishyura ibihumbi 250 Frw ku meza n'abantu batanu, ugahabwa
n'amacupa abiri y'ibyo kunywa (Wine).
Ibi bitaramo byombi azabihuriramo na Dj Toxxyk mu gihe cy’iminsi ibiri. Ni ubwa mbere bombi bazaba bahuriye ku rubyiniro.
Tanasha ni umunyamideli w’umunya-Kenya ubarizwa muri Tanzania wabiciye bigacika mu myaka itanu ishize, yanabaye umunyamakuru w’igihe kirekire wa NRG Radio yo muri Tanzania.
Yavukiye muri Kenya, ku wa 7 Nyakanga 1995 kuri Nyina w’umunya-Kenya na Se w’Umutaliyani. Ubwana bwe yabumaze igihe kinini muri Kenya mbere y’uko yimukira mu Bubiligi, afite imyaka 11 ubwo yajyaga kubana na Se wabo.
Yigeze kuvuga ko gukurira mu Bubiligi byatumye yiyumvamo kumurika imideli ndetse n’umuziki. Uyu mugore kandi ari ku rutonde rw’abakobwa bahataniye ikamba rya Miss World Kenya.
Muri Nzeri 2022, yagaragaye muri filime ‘Symphony’ yatumye
ahangwa ijisho na benshi. Yavuzwe mu rukundo cyane na Mutuma baje gutandukana
muri Nzeri 2017, nyuma y’amezi arindwi yari ashize bakundana.
Umwaka wa 2018 wabaye rurangiza kuri we! Yakundanye by’igihe kirekire na Diamond kugeza ubwo banabyaranye umwana bise Naseeb Junior. Ibi byanatumye Tanasha abasha gukorana indirimbo na Diamond bise ‘Gere’.
Mu 2020, bombi barashwanye, buri umwe atangira urugendo
rw’ubuzima bwe. Ariko kandi buri umwe yagiye ashinja mugenzi we kuba impamvu yo
gutandukana. Kuva icyo gihe ntiyogeye kuvugwa mu rukundo.
Tanasha Donna yageze i Kigali ku nshuro ye ya mbere atangaza ko yanyuzwe n’ukuntu yakiriwe- Yakiriwe n'abakobwa bo muri Kigali Protocol
Tanasha yavuze ko Jeanine Noach ariwe wabaye imvano yo kuba
agiye gutaramira i Kigali
Tanasha yavuze ko asanzwe ari inshuti ya Sacha Kate biri mu
mpamvu zatumye agaragara bari kumwe
Tanasha yumvikanishije ko n’ubwo Diamond batandukanye ariko
bakomeje kuba inshuti
Tanasha yishimira imibanire ye na Diamond bafitanye umwana
WATCH TANASHA DONNA ARRIVES IN KIGALI FOR THE FIRST TIME
">
Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Tanasha Donna yari ageze i Kigali
AMAFOTO&VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO