RURA
Kigali

Mulix yifashishije Benda na Shakira Kay mu ndirimbo ye "Zembela" - VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:20/06/2024 18:17
0


Murumuna wa TMC, Mulix yashyize hanze indirimbo nshya yise "Zembela" yakorewe na Prince Kiiz muri Hybrid Music inzu nshya itunganya imiziki ya Prince Kiiiz, akaba yarifashishije muri iyi ndirimbo General Benda na Shakira Kay bombi bagezweho mu gisata cyo kuyina.



Muri Gashyantare uyu mwaka, umuhanzi Mulix nibwo yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri yise "By my side" yari igenewe abakundana cyane ko yagiye hanze mu minsi abakundana biteguraga kwizihiza umunsi wabo w'abakundana {St Valentin}.

Iyi ndirimbo "By my side" yagiye hanze nyuma y'uko yari aheruka gushyira hanze indirimbo "Stress free" akaba ari nayo ya mbere yamwinjije mu muziki, abantu bagahera ko bakamumenya hirya no hino mu gihugu.

Mulix watangaje ko intego ye nyamukuru ari ugukorera mu ngata mukuru we TMC watanze ibyishimo mu gihe kirekire, kuri ubu yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yise "Zimbela" yakoreye muri Hybrid Music ya Prince Kiiiz.

Mulix aririmbira umukobwa avuga ko ari we wenyine akunda gusa, kandi ko atamufite atabaho ndetse ko ariwe mpamvu y'ibyo akora byose. Mu mashusho yayo, Mulix yakoreshejemo General Benda na Shakira Kay bagezweho cyane mu kubyina bakaba banakundana.


Mulix yashyize hanze indirimbo ya gatatu yise "Zembela"

Reba amashusho y'indirimbo "Zembela" yashyize hanze

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND