Uyu mwaka ushobora kuzavugwa mu mateka! Abahanzi bakoze mu nganzo karahava; buri umwe agaragaza umukandida ashyigikiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Yubakiye ku kugaragaza impamvu nyinshi zo gukomeza kumushyigikira no kumuha ijwi.
Uretse no ku bihangano uyu mwaka urihariye, kuko wagaragayemo
umubare munini w’abantu batanze Kandidatire bashaka guhatana ku mwanya w’Umukuru
w’Igihugu.
Imibare igaragaza ko guhera mu 2003, abantu 23 bamaze gutanga
Kandidatire basaba kwemererwa guhatanira kuyobora u Rwanda. Ni mu gihe abantu
2,426 ari bo bagaragaje ubushake bwo kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko y’u
Rwanda. Nta mukandida wigenga urabasha kugeza amajwi 5%.
Mu bikorwa byo kwiyamamaza hiyambazwa abahanzi b’ingeri
zinyuranye, ababarizwa mu turere bagahuzwa n’ababarizwa mu Mujyi wa Kigali mu
rwego rwo gususurutsa abaturage b’aho ibikorwa byo kwiyamamaza bibera.
Ni ibikorwa biteganywa ko bitangira saa moya z’igitondo
bikarangira saa kumi z’umugoroba. Imibare igaragaza ko abari hagati y’ibihumbi
20 na 25 bitabira ibi bikorwa.
Muri iki gihe abahanzi benshi bakoze mu nganzo baririmba ku
bikorwa bya FPR Inkotanyi ndetse n’Umukandida Paul Kagame, ariko kandi hari n’ibihangano
byatangiye gusohoka bivugwa ku gikorwa cy’amatora Abanyarwanda bitegura
kwinjira.
Ibi bituma benshi bibaza uko ibihangano bishamikiye ku matora
bigenzurwa, cyane ko ari igihangano usanga gikoreshwa muri icyo gihe gusa.
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku myiteguro y’amatora, mu gihe
habura iminsi 21 kugirango amatora abe, kuko azaba tariki 14 na 16 Nyakanga
2024.
Ni ikiganiro kibanze ku kugaragaza ibyo iyi Komisiyo iri gukora mu rwego rwo kwitegura aya matora, kandi bagaragaza ibyo abakandida bitegura kwiyamamaza bemerewe n’ibyo batemerewe.
Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, Umunyamabanga
Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yagaragaje
ko mu gihe nk’iki cy’amatora hari abahanzi bahimba indirimbo zigaruka ku
bakandida bashyigikiye, abandi bagahabwa akazi ko guhimba indirimbo z’iyi
komisiyo, kandi ibyo ntibibujijwe.
Ati "Komisiyo y'Amatora indirimbo ireba cyangwa yakwemera
cyangwa itakwemera ntabwo ari indirimbo z'imitwe ya Politiki."
Yavuze ko indirimbo 'z'imitwe ya Politiki zijyanwa mu mitwe ya
Politiki, iyo mitwe ya Politiki akaba ari yo izemeza cyangwa ntizemeze cyangwa
ngo izikoreshe.'
Munyaneza yumvikanishije ko iyo abahanzi bahisemo gukorana indirimbo
zititsa ku gikorwa cy'amatora gusa, ahubwo bakabihuza n'umutwe wa Politiki
runaka bashyigikiye, ni na wo bavugana. Icyo gihe ngo ntabwo Kimisiyo y'Igihugu
y'Amatora ibirebaho.
Ati "Ni ukuvuga ngo abahanzi iyo ari ibyamamaza imitwe
ya Politiki bo bakorana n'imitwe ya Politiki, nta n'aho Komisiyo y'amatora
ihurira nabyo.”
Munyaneza kandi yavuze ko hari igihe Komisiyo y'Igihugu
y'Amatora ikorana n'abahanzi bakayikorera indirimbo zifashishwa mu matora. Ndetse,
avuga ko muri iki gihe hari izatangiye gutambuka.
Ati "Komisiyo y'Igihugu y'Amatora nayo mu rwego rwo
kwigisha abaturage no kumenyekanisha amatora binyuze mu nyigisho
z'uburere-mboneragihugu nayo ishobora gukorana n'abahanzi runaka bakayihimbira
indirimbo nazo zigisha abaturage, zidafite aho zihuriye no kwamamaza
abakandida. Ni ibintu bibiri bitandukanye."
Munyaneza yavuze ko hari indirimbo z'abahanzi bakiriye nka Komisiyo y'Igihugu y'Amatora bari basanzwe bakorana nabo. Ati "Iby'imitwe ya Politiki, Komisiyo y'Amatora ntibijyamo, Komisiyo y'amatora yo ikorana n'abahanzi baduhimbira indirimbo zigisha abaturage zikangurira abaturage ibijyanye n'amatora."
Aya matora agiye kuba mu gihe abarenga Miliyoni 9 bamaze
kwiyandikisha ku Ilisiti y’itora, barimo urubyiruko bangana n’abarenga Miliyoni
2 bagiye gutora ku nshuro ya mbere.
Muri rusange, iki kiganiro n’abanyamakuru kibanze ku
kugaragaza ibyo abagiye kwiyamamaza bemerewe n’ibyo batemerewe. Ariko kandi
banibanze kuri Kandidatire za bamwe zatanzwe ntizakirwa, uko Abanyarwanda
batuye mu mahanga bazatora, uruhare rw’inzego z’ibanze mu migendekere y’aya
matora n’ibindi.
Imibare igaragaza ko Intara y’Uburasirazuba ariyo ifite
umubare munini w’abantu bazatora bangana n'abantu 2,220,573, Uburengerazuba
abazatora barangana na 2,064,090;
Umujyi wa Kigali barangana na 1,101,517, Amajyepfo barangana na 2,076,918, Amajyaruguru barangana na 1,486,774; ni mu gihe mu
mahanga abazatora bangana na 62,917 [Mu 2017 hatoye abagera ku
bihumbi 20].
Imibare kandi inagaragaza ko Abagore ari bo bagize umubare
munini w'abazatora mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ateganyijwe
hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024.
Abagore barangana na 53% bingana n'abantu 4,819,123 ni
mu gihe Abagabo ari 47% bingana na 4,193,665. Urubyiruko barangana na
43% bingana n'abantu 3,878,027.
Muri rusange amatora ateganyijwe tariki 14 Nyakanga ku
Banyarwanda baba mu mahanga, tariki 15 Nyakanga ku b'imbere mu Gihugu ndetse na
tariki 16 Nyakanga 2024, ku bahagarariye ibyiciro byihariye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu
y’Amatora, Charles Munyaneza yatangaje ko batagenzura indirimbo z’imitwe ya
Politike, ahubwo bita cyane ku ndirimbo z’iyi Komisiyo zikorwa n’abahanzi mu
rwego rwo gukangurira abaturage kwitabira amatora
Mu 2017, indirimbo zahimbwe n’abahanzi banyuranye zishamikiye
ku muryango FPR- Inkotanyi zafashije benshi gususuruka
TANGA IGITECYEREZO