Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko mu rwego rwo kwitegura imigendekere myiza y’amatora, yamaze kwemerera indorerezi 267 zo mu bihugu bitandukanye kuzakurikirana amatora, kandi ko n’abarwayi bari mu bitaro nk’ibyo mu Ntara bazegerezwa ibiro by’itora.
Byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru, iyi Komisiyo
yagiranye n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024. Ni
mbere y’uko hatangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu
n’Abadepite, bizatangira kuva ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024.
Ni amatora agiye kuba mu gihe abarenga Miliyoni 9 bamaze
kwiyandikisha ku Ilisiti y’itora, barimo urubyiruko bangana n’abarenga Miliyoni
2 bagiye gutora ku nshuro ya mbere.
Muri rusange, iki kiganiro n’abanyamakuru kibanze ku
kugaragaza ibyo abagiye kwiyamamaza bemerewe n’ibyo batemerewe. Ariko kandi
banibanze kuri Kandidatire za bamwe zatanzwe ntizakirwa, uko Abanyarwanda
batuye mu mahanga bazatora, uruhare rw’inzego z’ibanze mu migendekere y’aya
matora n’ibindi.
Imibare igaragaza ko Intara y’Uburasirazuba ariyo ifite
umubare munini w’abantu bazatora bangana n'abantu 2,220,573, Uburengerazuba
abazatora barangana na 2,064,090;
Umujyi wa Kigali barangana na 1,101,517, Amajyepfo barangana na 2,076,918, Amajyaruguru barangana na 1,486,774; ni mu gihe mu
mahanga abazatora bangana na 62,917 [Mu 2017 hatoye abagera ku
bihumbi 20].
Imibare kandi inagaragaza ko Abagore ari bo bagize umubare
munini w'abazatora mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ateganyijwe
hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024.
Abagore baranga na 53% bingana n'abantu 4,819,123 ni
mu gihe Abagabo ari 47% bingana na 4,193,665. Urubyiruko barangana na
43% bingana n'abantu 3,878,027.
Muri rusange amatora ateganyijwe tariki 14 Nyakanga ku
Banyarwanda baba mu mahanga, tariki 15 Nyakanga ku b'imbere mu Gihugu ndetse na
tariki 16 Nyakanga 2024, ku bahagarariye ibyiciro byihariye
Indorerezi 267
zamaze kuzuza ibisabwa, ariko kwakira ubusabe birakomeje
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa
wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yavuze ko bamaze kwakira
abifuza kuba indorerezi mu matora bagera kuri 267, ariko ko ibikorwa byo
kwakira ubusabe bwabo bikomeje.
Aba 267 yatangaje yashingiye ku mibare yari afite kuva ku
mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024. Ati “Kugeza uyu
munsi tumaze kwakira indorerezi zigera kuri 267 kugeza ejo ni mugoroba. N'ubu
hari izindi zicyandika, tuzazikira kugeza tariki 14 Nyakanga 2024, ubu turimo
turategura ibintu bya nyuma cyane cyane biganisha ku minsi y'amatora.”
Munyaneza yavuze ko muri rusange imyiteguro y'amatora igeze
kure, kandi byinshi mu bisabwa byamaze gutegurwa, yaba ibikoresho by'amatora
bikenewe cyangwa ibizakenerwa, abakorerabushake, gutegura Abanyarwanda
kwitabira amatora n'ibindi binyuranye.
Ni ibintu ariko avuga ko bizakomeza gukorwa kugeza ku munsi
w'itora, kandi ibikorwa bakora bafatanyije n'inzego za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa
n'abandi.
Munyaneza yanavuze ko Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yamaze kumvikana n'ibihugu 70 bizaberamo amatora hanze y'u Rwanda bitewe n'aho u Rwanda rufite Ambasade; kandi biteganyijwe ko hanze y'igihugu hazashyirwamo ibiro by'itora bigera kuri 174.
Ati "Ibyo byose turimo turabitegurana n'abanyarwanda
baba hanze." Yanavuze ko ibikoresho by'itora byatangiye kugera ku
banyarwanda batuye mu mahanga.
Abarwariye mu bitaro
batekerejweho;
Munyaneza yavuze ko ibikoresho bizifashishwa mu biro by'itora
by'imbere mu gihugu bizatangira kugezwa ahateganyijwe mu gihe kiri imbere.
Yavuze ko mu hantu bateganya gushyira ibiro by'itora harimo no mu bitaro cyane cyane iby'intara mu rwego rwo korohereza abarwariyemo.
Ati "Mu hantu duteganya gushyira ibiro by'itora no mu
bitaro harimo, muri bino bitaro bikuru birimo abarwayi benshi, birimo abarwaza
benshi, birimo abaganga benshi, turateganya naho kuzashyirayo ibiro by'itora
kugirango umurwayi uzaba arimo ushobora gusindagira akaba yatora azagende
atore, uzaba arwaje umurwayi nawe atore, ndetse n'abaganga n'abandi bose bakora
hariya."
Ibiro by'itora bizashyirwa mu bitaro hagati. Munyaneza yavuze
ko bamaze kuvugana n'ibitaro bikuru birimo nka CHUK, ndetse barimo mu biganiro
n'ibitaro by'Intara.
Avuga ko abazaba bari muri ibyo bitaro ntibazasabwa kuba bari
kuri Lisite y'itora y'aho hantu. Ati "Bo bazatorera ku mugereka, ariko
bafite indangamuntu."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu
y’Amatora, Charles Munyaneza, yatangaje ko bamaze kwemerera indorerezi 267
kuzakurikirana amatora
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Oda Gasinzigwa
yasabye buri wese gukomeza kwireba ku Ilisite y’Itora kugeza tariki 29 Kamena
2024 kuko ari bwo hazatangazwa Lisite ntakuka y’abemerewe gutora
NEC yatangaje ko mu hantu bazashyira ibiro by’itora harimo no
mu bitaro by’Intara
TANGA IGITECYEREZO