RFL
Kigali

Ndaba nguhaye igice! Ikofi ya Rayon Sports ntizayikoza isoni ku isoko?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/06/2024 12:59
1


Amakarita yose Rayon Sports irimo gukoresha ku isoko ry'igura n'igurisha akomeje kwanga, kugera n'aho ikarita ya nyuma yo gutanga amafaranga y'igice yanze burundu.



Ntabwo byari bisanzwe aho isoko ry'igura n'igurisha mu Rwanda rifungura ndetse rikagera aho riryoshye ikipe ya Rayon Sports itaribona mu baguzi. Rayon Sports yahoze ari ikipe ikomeye mu Rwanda, ifite igitinyiro ndetse abakinnyi benshi bo mu Rwanda no mu karere babagaho bafite indoto zo kuzayikinira mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Rayon Sports yari ikipe igira amafaranga y'impanuka ndetse ikaba ikipe izwiho gutungurana ku isoko by'umwihariko ikaba ikipe yateshaga umutwe APR FC igihe isoko ryabaga rifunguye. Kuri bimwe mu bitinyiro Rayon Sports yagiraga, byatangiye kurangira ndetse bituma nta mukinnyi ugishamadukira kuyijyamo.

Kuki abakinnyi bari kubenga Rayon Sports cyane?

Isoko ry'uyu mwaka Rayon Sports imaze kuganira n'abakinnyi batari munsi 7, ariko nta n'umwe baraha amasezerano. Ubusanzwe Rayon Sports niyo kipe yahanganiraga ku isoko na APR FC umuntu yavuga ko kuva yashingwa itarabura amafaranga.

Rayon Sports nti kiri ya yandi

Wasangaga mu bakinnyi Rayon Sports yabaga ifite harimo umukinnyi APR FC ishaka kubura hasi kubura hejuru, cyangwa ugasanga hari umukinnyi ushaka gutandukana na APR FC ariko abizi ko inzira ya hafi ari muri Rayon Sports. 

Ubundi wasangaga hari umukinnyi mwiza uri muri shampiyona y'u Rwanda aya makipe arwanira ndetse ugasanga umukinnyi yabuze amahitamo ariko kuko akeneye kugira impinduka akagira aho ajya, twavuga nka Bizimana Yannick ubwo yerekezaga muri Rayon Sports mu 2019.

Rayon Sports ubu irajwe ishinga no gusinyisha Muhire Kevin usanzwe ari kapiteni wayo 

Muri ibi bihe by'umwihariko uyu mwaka ikipe ya Rayon Sports yagowe no kubona Miliyoni 20 Frw zo kwishyura umukinnyi hatajemo ikirarane, kandi bamwe mu bakinnyi bari barayeretse ko biteguye kuyijyamo.

Nyuma yaho bamwe mu bakinnyi bagiye muri iyi kipe ikajya ibahaho make ku yo basinyiye ariko guhabwa ayandi bikaba induru. Ibi byatumye abakinnyi batakariza icyizere iyi kipe kugera aho nta mukinnyi ushaka kumva ibyo kuba ahawe igice cy'amafaranga kuko bahita bibuka ibyabaye ku babikoze.

Mu minsi ya kera wasangaga nibura umukinnyi ashobora kujya muri Rayon Sports nibura akurikiyemo ibihe byiza birimo ibikombe, abafana benshi n'izina rikomeye, ariko kuri ubu ntibigikora kuko ikipe yabaye isanzwe, nta mukinnyi wayijyamo ngo yizere gukinira Amavubi, nta mukinnyi ubu wayisinyira yizeye igikombe cya shampiyona ndetse na ba bafana babaga bakurikiye kuri ubu bararebana ay'ingwe n'ubuyobozi buriho.

Rayon Sports biravugwa ko ibitse amafaranga izagura Ombolenga Fitina 

Ni byiza kuba isoko rigifunguye, n'ubwo bishyira mu bibazo iyi kipe byo kuzajya ku isoko abagurwa baraguzwe, nk'uko bimaze kuba ku bakinnyi barimo Niyonizeye Fred, Hakizimana Muhadjri, Ishimwe Christian bamaze kwigira mu yandi makipe.

Abakinnyi iyi kipe yabonera make ntabwo bari ku rwego

Bigendanye n'isoko ryo mu Rwanda, ikipe ya APR FC na Police FC zaritumbagije, kuri ubu umukinnyi wa Miliyoni 8,5,3 ikipe ya Rayon Sports ifite bisa n'aho bigoye kuko uwo mukinnyi nta tandukaniro  aba afite riruta abo yari ifite.

Ikindi kandi ubaguze byaba bivuze ko waba wiyakiriye ukajya gusanga amakipe nka za Gasogi United, Etincelles FC mu myanya ya cumi ku rutonde rwa shampiyona, kuko ikipe murwanira abakinnyi ntimwabura kurwangira n'umwanya.

Abakinnyi babonye ubuhungiro buruta Rayon Sports

Abakinnyi benshi by'umwihariko mu Rwanda nk'uko natangiye mbivuga, bahoze bafite indoto zo gukinira Rayon Sports, gusa kuri ubu biri kwicurika. Byari kugorana iyo APR FC irekura abakinnyi nka Ishimwe Christian, Ombolenga Fitina na Bizimana Yannick ikipe ya Police FC ikiri mu bya kera ngo ntibitume aba bakinnyi badacisha make.

Ishimwe Christian yaganiriye na Rayon Sports ariko yigira muri Police FC kubera ubushobozi bucye bwa Rayon Sports

Yaba Ishimwe Christian uherutse gusinyira Police FC yagiye kuvugana na Rayon Sports ari nko guta umwanya kuko yari afite ikipe yibikiye ariyo Police FC. Police FC izasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika ifite impamvu abakinnyi bayisinyira kandi ifite amafaranga kashi, bihabanye na Rayon Sports izasigara ku rugo ndetse ikaba iri kugura muri gahunda ya 'ndaba nguhaye igice'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vesuste 3 months ago
    Rayon iri kunyibutsa igihe cya Sadate yarambagizaga abacyinnyi bikarangira bigiriye ahandi erega mubyemere mubyange Sadate buriya yayiteye umwaku.





Inyarwanda BACKGROUND