Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Luwano Tosh wamenyekanye nka Uncle Austin, yashyigikiye impano ya Rukundo Philemon wahisemo izina ry’ubuhanzi rya Phil Emon bakorana indirimbo bise “Amanota” mu rwego rwo kumutera ingabo mu bitugu.
Mu bihe bitandukanye Uncle Austin yafashije impano z’abahanzi
bakomeye muri iki gihe barimo nka Marina, ndetse yisunze ibitangazamakuru
yagiye akorera yagize uruhare mu gutuma ibihangano by’abarimo Bruce Melodie,
Meddy, The Ben n’abandi byumvikana igihe kinini. Ni nawe wamuritse impano ya nyakwigendera Yvan Buravan.
Phil Emon yabwiye InyaRwanda ko mu 2021 yifashishije konti
ye ya Instagram yandikiye Uncle Austin amusaba kumva indirimbo ze yari amaze
iminsi micye ashyize hanze, ariko ntiyasubijwe bituma akomeza kugerageza
kwirwanaho mu muziki.
Yavuze ko kuva ubwo yakomeje gukora indirimbo nk’ibisanzwe,
ariko yisunze konti ye ya Tik Tok yafashe amajwi y’agace k’indirimbo ye yise
‘Amasomo’ agasangiza abantu, ubundi karakundwa cyane bituma yiyemeza no
kubishyira kuri Youtube ye.
Uyu muhanzi avuga ko mu bakunze iriya ndirimbo barimo na
Uncle Austin, wahise amwandikira amusaba ko bayikorana bayisubiyemo, inzozi
ziba impamo kuri we kuko yari amaze igihe kinini yifuza gushyigikirwa n’uyu
muhanzi usanzwe ari n’umunyamakuru wa Kiss Fm.
Ati “Indirimbo ‘Amasomo’ yavuye ku mashusho mato nifashe
nkashyira kuri ‘Tiktok’ abantu baragakunda ari benshi mpitamo kuyikorera ‘Record’
ariko nkayigira ngufi ni cyo cyari igitekerezo cyayo.
Akomeza ati “Austin rero yaje kubona ubutumwa nari naramwandikiye muri 2021 musaba kumva umuziki wanjye aba ari bwo aboneraho no kumva indirimbo nshya, yaje kunyaka numero yanjye kuri instagram arampamagara ampa igitekerezo cy’uko twayisubiranamo.”
Phil Emon avuga ko kuba Uncle Austin yaramusabye ko
basubiranamo iyi ndirimbo, byamuhaye icyizere cy’uko urugendo rwe rw’umuziki
rushoboka.
Yavuze ko imyaka itatu yari ishize ari mu muziki, ariko
ibihangano bye bitamenyekana, ku buryo gukorana na Uncle Austin byabaye amata
abyaye amavuta.
Ati “Impamvu nayisubiranyemo na Austin, ni umuhanzi
w'umuhanga kandi iyo wumvise iriya ndirimbo neza wumva ko koko ijwi rye ari
amahitamo meza ku gihangano. Austin ni umuhanzi mfata nk'umunyabigwi mu muziki
nyarwanda. Namwigiyeho gushyira ubumuntu imbere mu byo ukora byose.”
Uyu musore yavukiye mu karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u
Rwanda ari naho yigiye amashuri ye yisumbuye, mbere y’uko we n’umuryango we
bimukira i Kigali.
Avuga ko yakuze yiyumvamo umuziki, ku buryo yakunze
kuririmbira abantu batandukanye no kwandika indirimbo bigatuma abantu bamubwira
ko afite impano. Ati “Nahisemo gukora umuziki kuko nakuze ari byo bintu nkunda
kandi mbonamo icyerecyezo cyanjye.”
Yasobanuye ko imyaka itatu yari ishize atarafatisha mu kibuga
cy’umuziki, ahanini bitewe n’uko yabanje gushyira imbaraga mu bijyanye n’amajwi
(Audio) ‘bigatuma indirimbo zitagera ku bantu benshi kubera ko ntazihaga
amashusho, uzumvise wese akazikunda ariko ntizijye ahabona cyane.’
Mu ntego afite, harimo gukora umuziki uzatuma ahagararira u
Rwanda ndetse n’Afurika muri rusange. Kandi yumvikanisha ko afite benshi afatiraho
urugero.
Mu myaka itatu ishize ni bwo uyu muhanzi yashyize hanze
indirimbo ye ya mbere yise 'Ring' akomereza ku ndirimbo 'Woow', 'Oooh', 'Love',
'Listen', 'You' ndetse na 'I'm Good'.
Iyi ndirimbo ‘Amasomo’ yasubiyemo afatanyije na Uncle Austin
imaze iminsi itambuka ku bitangazamakuru bitandukanye, ibintu Phil Emon
asobanura ko gukorana nawe byamuciriye inzira mu rugendo rwe rw’umuziki yifuza
kugeza kure.
Phil Emon yatangaje ko gukorana indirimbo na Uncle Austin
byongeye kumwubakamo icyizere cy’urugendo rwe mu muziki
Uncle Austin yatangaje ko yiyemeje gushyigikira impano ya
Phil Emon kubera ibihangano bye yumvise
Phil Emon yatangaje ko mu 2021 yari yandikiye Uncle Austin
amusaba ko bakorana ariko ntibyakunda
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘AMASOMO’ YA UNCLE AUSTIN NA PHILEMON
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'LISTEN' YA PHIL EMON
TANGA IGITECYEREZO