Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yatangaje ko Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben na Adrien Misigaro ari inshuti ze z'akadasohoka byagejeje ku kuba barakoranye indirimbo, kuko byoroheje ikorwa ry'ibi bihangano bitewe n'ubuzima bwa buri munsi banyuramo.
Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda,
nyuma y'uko yari agarutse i Kigali avuye mu gitaramo gikomeye yakoreye mu
gihugu cy'u Bubiligi ku nshuro ye ya Kabiri.
Yagiye muri kiriya gihugu nyuma y'uko, ku wa 26 Gicurasi 2024
ashyize hanze indirimbo "Nkurikira" yakoranye na Adrien Misigaro
ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aba bahanzi bombi bagiye bagaragaza ubushuti bwabo ku mbuga nkoranyambaga, kandi bagiye bashyigikirana cyane mu bikorwa bitandukanye bagiye bahuriramo.
Byinshi mu bitaramo Adrien Misigaro yakoreye i Kigali, Israel
Mbonyi yarabyitabiriye, ndetse bombi bagiye basohora amafoto bari kumwe.
Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda ko we na Adrien Misigaro
bari bamaze igihe batekereza gukorana indirimbo ariko byafashe igihe kinini, bitewe
na gahunda za buri umwe.
Ati "Buriya twabitangiye cyera tubivugaho ngo tuzakora
indirimbo ariko bikarangira twese tubuze umwanya, cyangwa nkahuga cyangwa se (we) agahuga, rero twagize umugisha turahuza numva nshimye Imana kandi iriya
ndirimbo ni indirimbo ivuye ku mutima, ni indirimbo twese twagizemo uruhare,
indirimbo nziza."
Uyu muhanzi yavuze ko umubano we na Adrien Misigaro urenze ubushuti, mu yandi magambo amufata nk'umuvandimwe we. Ati "Adrien ni inshuti yanjye, itari inshuti gusa isanzwe."
Ubwo bari mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Nkurikira', The
Ben yarabatunguye aho bari ku rusengero rwa Christian Life Assembly mu rwego rwo kwifuriza isabukuru y'amavuko Israel Mbonyi.
Yakoze ibi mu gihe hari hashize igihe gito abwiye
itangazamakuru ko yatangiye urugendo rwo gukorana na Israel Mbonyi indirimbo
ebyiri.
Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda ko indirimbo imwe yamaze kurangira, kandi ko bari gukora ku ndirimbo ya kabiri.
Ati "Indirimbo
yanjye na The Ben, mu by'ukuri imwe yararangiye, indi nayo irimo irakorwa ariko
reka ndeke kuvuga amakuru menshi kuri yo, ndagira ngo abantu wenda bategereze
bazayakira neza ndabizi."
Uyu muhanzi avuga ko The Ben ari inshuti ye, ku buryo
abatamuzi bamubarirwa. Ati "Ben ni umuhanzi mwiza! Buriya iyo utazi umuntu
hari igihe umubarirwa ukumva ntubyumva neza ariko igihe nahuraga nawe nasanze
ari umuntu wihariye, umuntu ufite umutima mwiza, munini, wagutse kandi ni
umuntu w'umunyempano."
Israel Mbonyi yatangaje ko The Ben na Adrien Misigaro ari
inshuti z’akadasohoka ze, byatumye gukorana indirimbo bishoboka
Israel Mbonyi yavuze ko umunsi ahura na The Ben yamubonyemo
umuvandimwe, inshuti, umuhanzi w’impano idasanzwe- inshuti yishimiye kunguka
Israel Mbonyi yavuze ko imibanire ye na Adrien Misigaro yarenze ubushuti bafitanye
Israel Mbonyi yagiye ashyigikira Adrien Misigaro mu bitaramo binyuranye yakoreye i Kigali
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ISRAEL MBONYI
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NKURIKIRA’ YA ISRAEL MBONYI NA ADRIEN MISIGARO
TANGA IGITECYEREZO