Mu Rwanda hari abasore n’inkumi b’Urubyiruko bakiri bato bakomeje kubyaza umusaruro ubuhanga bwabo, uburanga ndetse n’imbuga nkoranyambaga muri uyu mwaka wa 2024.
Bamwe muri aba basore n’inkumi,
bakoresha imbuga nkoranyambaga zabo nka Instagram, Twitter, TikTok ndetse na
Youtube bakamamaza ibikorwa runaka kandi ijwi ryabo rikumvikana cyane bitewe n’uko
bamaze kubaka izina mu buryo bwabo bwihariye.
Dore bamwe muri uru
rubyiruko rwakuye amaboko mu mufuka InyaRwanda yaguteguriye uyu munsi:
1.
Zuba Mutesi
Zuba
Vanessa Mutesi ari mu bakobwa bakunda u Rwanda bikomeye, yize muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika ariko aza kugaruka mu Rwanda gukomeza kugira uruhare mu
kubaka urwamubyaye.
Izina ry’uyu mukobwa w’imyaka
24 y’amavuko, ryamamaye cyane mu kuyobora ibirori n’ibitaramo bikomeye nk'icyo
Joshua Baraka aheruka gukorera mu Rwanda, ibyaherekeje imikino ya BAL yaberaga
mu Rwanda muri BK Arena minsi ishize, ibitaramo bya Trace Awards&Festival
byabereye muri Camp Kigali ndetse ubwo DJ Kamo Mphela aza mu Rwanda nabwo niwe
wakiyoboye n’ibindi.
Uyu rero ari mu bagezweho
muri iki gihe kandi akomeje gukoresha ijwi rye mu bikorwa bimubyarira inyungu
haba ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.
2.
Nishimwe Naomie
Nishimwe Naomie wabaye
Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, ni umwe mu bakobwa bagezweho kandi bavuga
rikijyana muri iki gihe. Abinyujije mu biganiro bye byo gusetsa, ibijyanye no
gutembera ndetse no kwigisha abantu iby’ibirungo by’ubwiza ndetse n’ibindi
ashyira ku muyoboro we wa YouTube, akomeje kwigarurira imitima ya benshi muri
uyu mwaka.
3.
Kimenyi Tito
Kimenyi Tito umaze
kwandika izina rikomeye kuri TikTok no kuri Instagram ni umwe mu rubyiruko
rwiyemeje kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga, by'umwihariko akabikorera kuri
TikTok mu mashusho magufi ashyiraho asekeje. Kimenyi w’imyaka 24 y’amavuko, ari
mu basore bagezweho kubera ibi bikorwa bye ndetse no kuba yarahuje imbaraga na
Judy nawe uri mu bakobwa bagezweho muri iki gihe.
Mu 2022, Kimenyi yegukanye igihembo cy'umu-influencer mwiza w'umwaka ku rubuga rwa TikTok.
4.
Kathia Kamali
Kathia Kamali
wamenyekanye cyane mu itsinda rya Mäckenzie ni umwe mu byanyarwandakazi
bakomeje kuvugwa cyane mu myidagaduro nyarwanda ndetse mu ntangiriro z’uyu
mwaka yiyongeye mu byamamare byo mu Rwanda bikomeje kubyaza umusaruro urubuga
rwa Youtube.
5.
Ngabo Karegeya
Alexis Ngabo Karegeya
w’imyaka 28 yavukiye anakurira mu Bigogwe ho mu Karere ka Nyabihu mu Ntara
y’Uburengerazuba, ari mu basore bakiri bato bakomeje kugaragaza ubudasa mu
gisata cy’Ubukerarugendo.
Kugeza ubu binyuze mu
mushinga yatangije wa Visit Bigogwe, abanyarwanda n’abanyamahanga basigaye
bagenderera aka gace k’ubukerarugendo bushingiye ku muco.
Uyu musore aherutse gutangaza
ko yifuza ko mu myaka itari myinshi byibuze Bigogwe izaba ivugwa nk'uko abantu
batekereza Nyungwe, Akagera na Pariki y'Ibirunga.
6.
Umukundwa Cadette
Umukundwa Clemence
wamamaye nka Cadette ku mbuga nkoranyambaga akaba umwe mu bakobwa bahataniraga
ikamba rya Miss Rwanda mu 2019, ni umwe mu bakiri bato bakomeje kwigaragaza
neza ku mbuga nkoranyambaga kandi gukoresha neza izina ryabo mu mirimo ibateza
imbere.
7.
Teta Nice
Abinyujije mu biganiro
ashyira ku muyoboro we wa YouTube bijyanye n’imibereho ye ya buri munsi, Teta
Nice akomeje kwigarurira imitima ya benshi, kandi ibyo akora byigisha benshi nk’uko
bigaragara mu bitekerezo abamukurikira bagenda bamugezaho.
8.
General Benda
Umubyinnyi umaze kubaka
izina ku mbuga nkoranyambaga nka General Benda, ari mu babyinnyi bagezweho
by’umwihariko mu rubyiruko, kandi akomeje gukoresha ubuhanga bwe n’ubwamamare
bwe mu bikorwa bimwinjiriza ariko kandi bifitiye sosiyete akamaro.
9.
Sol Solange
Nishimwe
Solange [Sol Solange] umaze kubaka izina mu bikorwa by’ubukerarugendo, ni
umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko umaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga aho
agenda asangiza mu buryo bwihariye abazikoresha ubwiza bw’u Rwanda.
Avuga ko yifuza kubona
ibyo akora byaguka bikagera kure bikamugirira umumaro bikawugirira n’abandi
bakunda ibirebana no kubara inkuru n’ubusizi muri rusange, agaragaza ko atari
urugendo rworoshye yifuza gukomeza kubona abamufasha kugeza kure ibyo
yatangiye. Akora imirimo itandukanye irimo ubusizi, ubuhanzi n’ubuvuzi.
10.
Frank Axel
Franck Axel ni gafotozi kabuhariwe ubimazemo igihe wamamaye cyane mu gufotora ibyamamare bitandukanye birimo na Perezida Kagame mu bihe bitandukanye abikesha ifoto ze nziza.
TANGA IGITECYEREZO