Umuhanzi ufatwa nka nimero ya mbere mu muziki mu bakora indirimbo zubakiye ku ivugabutumwa ry’Imana, Israel Mbonyi yagarutse i Kigali afite igikombe yahawe nyuma yo gukorera igitaramo gikomeye mu gihugu cy’u Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Nina Siri’ yageze ku
kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ahagana saa kumi n’ebyiri
zo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024, nyuma yo gutanga ibyishimo mu
Bubiligi.
Ni ku nshuro ya kabiri yari ataramiye muri kiriya gihugu,
ariko kuri iyi nshuro yabihuje no kubamurikira Album ye nshya yise “Nk’umusirikare”
iriho indirimbo yise ‘Nina Siri’ iherutse kuzuza Miliyoni 50 ku rukuta rwe rwa
Youtube.
Ni indirimbo idasanzwe mu rugendo rw’uyu munyamuziki, ku
buryo avuga ko mu gihe kiri imbere azatangaza imvano yo kuba yarayihimbye
ikamucira inzira.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Israel Mbonyi yavuze ko afite
ishimwe ku mutima ku bw’ibikorwa Imana ihorera imukorera, ashingiye ku byo
amaze kubona.
Ati “Ndashima Imana cyane! Bitari ibanga Imana ihora ingirira
neza cyane cyane mu gihugu cy’u Bubiligi nahagiriye umugisha. Nahahuriwe
n’abantu beza, abantu baho bafite urukundo, bitabira ibitaramo. Twabonye Imana
mu gitaramo, Imana yakijije indwara, abantu baje baremerewe bararuhuka, byari
ibyishimo, mbese ni byiza.”
Israel Mbonyi yavuze ko gutaramira ku nshuro ye ya kabiri mu
Bubiligi, ari igisobanuro cy’urukundo yerekwa n’abantu bahatuye, kandi yizeza ko ashobora kuzasubirayo. Yavuze ko mu Bubiligi yamaze kuhafata nko mu rugo, ari
nayo mpamvu yiyumva neza iyo ahataramira.
Ati “Mu Bubiligi rero ni nk’i Kigali, abantu bahari rero bizihirwa nk’abantu ba hano. Ni ahantu nkunda, ni kindi gihe cyose bazantumira ngomba kujyayo.”
Yagarukanye igikombe
Muri iki gitaramo yakoreye mu Bubiligi, uyu muhanzi wamamaye
mu ndirimbo zirimo nka ‘Umukunzi’, yahahererwe igikombe nk’umuhanzi wo muri Afurika
y’Iburasirazuba ukunzwe i Burayi.
Iki gikombe yashyikirijwe na Burugumesitiri wa Bruxelles
witwa Philippe Close, akaba yarakigenewe na Team Production yamutumiye gutamira mu
Bubiligi.
Mbonyi yavuze ko yatunguwe no guhabwa iki gikombe, kuko atari ikintu
yari yiteze, ariko kandi abishimira Imana kuba abantu bayo barashimye imirimo
akora.
Ati “Naratunguwe! Kuko ntabwo ari ikintu nari niteguye
kwakira, ni ibintu gusa byabayeho, aribo babitegura, kandi ndabishima rwose.
Rero, ahubwo icyantunguye ni uburyo babikozemo, ntabwo ntari nzi, umuyobozi
wakimpaye ni umuyobozi ukomeye hariya, ni umuyobozi wa Brussels, byari ibintu
bidasanzwe.”
Uyu muhanzi yagaragaje ko igitaramo yakoreye i Burayi cyabaye urwibutso
rudasaza kuri we, kuko yaririmbye, abantu bakakira agakiza, mbese yabonye Imana
ikora.
Yavuze ko yabonye ubuhamya bw’abantu bakize indwara kubera
iki gitaramo cye, kandi ubuyobozi bw’Umujyi wa Brussels bwamusabye kuhafata nko
mu rugo.
Ageze i Kigali mu
gihe yitegura ibitaramo muri Uganda na Kenya:
Israel Mbonyi agomba gukorera ibitaramo muri Uganda, ku wa 23
Kanama 2024 ndetse na tariki 25 Kanama 2024, ni mu gihe mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya azahatamira muri tariki 10 Kanama 2024.
Yavuze ko ibi bitaramo ari binini mu rugendo rwe rw’umuziki,
kandi byateguwe mu rwego rwo kwiyegereza abafana be muri Uganda ndetse no muri
Kenya.
Ni ubwa mbere azaba ataramiye muri ibi bihugu byombi, ndetse
avuga ko muri rusange ashaka gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo mu
Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ku buryo ari gutekereza no kuzataramira muri
Tanzania. Ati “Naho ni hafi.”
Yavuze ko agiye kujya muri biriya bihugu mu gihe ari no
gutegura igitaramo asanzwe akorera abanyarwanda cyo gusoza umwaka, akora buri
tariki 25 Ukuboza mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Umunsi wa Noheli.
Yatangiye kwigira
impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD
Muri Nyakanga 2023, ni bwo Israel Mbonyi yatangaje ko yatangiye
kwigira Impamyabumenyi y’Ikirenga mu buzima “Public Health”, akazabifatanya no
gukorera Imana binyuze mu bihangano binyuranye azagenda ashyira hanze.
Uyu muhanzi asanzwe afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya
Gatatu cya Kaminuza ‘Master’s Degree’ mu by’imiti (Pharmacy) yakuye muri
Kaminuza yo mu Buhinde.
Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda ko amaze igihe atangiye
amasomo ye muri Kaminuza yo muri Canada, kandi avuga ko mu gihe kiri imbere
azabigarukaho mu buryo burambuye.
Uyu muhanzi yigeze kuvuga ko amashuri ari ikintu cyangombwa
kandi akunda, kandi ko iki ari igihe cyiza cyo gukomeza amashuri mu gihe akibishoboye
abifitiye n’umwanya.
Ati “Gushaka gukomeza kwiga ni ukubera ko yego sinajya mu
ishuri ngo nicare nige ariko amasomo y’ikoranabuhanga arahari ya ‘Online’. Ni
mu rwego rwo kugira ngo mu gihe nkiri gukora umuziki reka mbe nshaka n’ibindi
nkora ku ruhande binyongera ubwenge n’ubumenyi.”
Israel Mbonyi abaye umuhanzi wa kabiri utangaje ko agiye
kwiga ‘PhD’ nyuma ya Butera Knowless uherutse gutangariza InyaRwanda ko ageze
kure amasomo ya ‘PhD’.
Umuhamagaro wa
Israel Mbonyi
Israel Mbonyi yahamagawe n’Imana ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, kuva ubwo atangira kuyikorera mu mashyi no mu mudiho. Icyo gihe cyabaye intangiriro ye yo guhanga indirimbo zihimbaza kandi zigaha ikuzo Imana.
Uyu musore w’imyaka 31 y’amavuko, yari asanzwe ari umukinnyi
wa Karate, kandi yabonaga ariho impano ye izerekeza ariko yaje kwegurira
ubuzima bwe Kristu.
Israel Mbonyi asobanura ‘umuhamagaro w’Imana’ nk’ikintu Imana
igushyira ku mutima’ kandi waba utaragikora ukajya wumva ari nk’umutwaro wikoreye.
Yari asanzwe yandika indirimbo akaziha korali. Ariko akimara
guhamagarwa n’Imana, yanamuhaye indirimbo yitwa ‘Yankuyeho urubanza’ ari nayo
yabaye iya mbere yahereyeho.
Kuva yahamagarwa n’Imana, yahise yumva urukundo rudasanzwe rw’umuziki
no gucuranga muri we.
Icyo gihe yari umukinnyi wa Karate, ariko ibyo byose
yabishyize ku ruhande. Ati “Numva nsigaranye gusa umutima wo kuririmba.”
Israel Mbonyi avuga ko yakundaga gukina karate, ariko kuva
yatangira kuririmbira Imana yabiburiye umwanya, igice kinini gitwarwa n’umuziki
gusa.
Asobanura ko imbuga zicuririzwaho umuziki zabaye urubuga
rwiza rwo gushyigikira umurimo w’Imana, kandi umuntu akabikora yibwirije.
Ati “Numva ari uburyo bwiza Imana yadukoreye bwo gusangiza
abantu ibihangano byacu, kandi natwe bikatugirira umumaro.”
Israel yigeze kubwira BBC ko hari inyungu ziva mu bihangano umuhanzi ashyira ku mbuga zinyuranye zicururizwaho umuziki, bityo bigafasha umuhanzi gukomeza gukora.Israel Mbonyi yagarutse i Kigali nyuma yo gukorera igitaramo gikomeye mu Bubiligi
Israel Mbonyi yatangaje ko yatunguwe n’igikombe yaherewe mu
Bubiligi nk’umuhanzi wo muri Afurika y’Iburasirazuba ukunzwe i Burayi
Israel Mbonyi yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo mu bitaramo azakorera muri Uganda, Kenya ndetse no muri Tanzania
Israel Mbonyi ari kwitegura gukorera ibitaramo bibiri muri Uganda
Israel Mbonyi yatangaje ko yiteguye gutaramira abanya-Kenya
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ISRAELMBONYI
Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Israel Mbonyi yari ageze i Kigali
VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO