Umuziki wa Afurika uragenda ukura umunsi ku wundi ku buryo mu gihe gito umuhanzi aba yamaze kwikuba ku isoko, bikaba binagora abategura ibirori n’ibitaramo aho bibasaba guhimba amayeri mashya.
Ushobora kutabyumva ko mu gihe kitagera ku mwaka umuhanzi
ashobora kuba avuye muri Miliyoni zitagera ku ijana z'amafaranga y'u Rwanda akagera kuri miliyoni magana z'amanyarwanda.
Ntiwakwiyumvisha kandi ko kugeza ubu Afurika ifite umuhanzi ushobora kwishyuza agera kuri Miliyari
2Frw kugira ngo atarame mu gitaramo.
Mu Rwanda na ho hari
abahanzi bishyurwa muri Miliyoni zisaga 100Frw kugira ngo bemere gutarama mu gitaramo kimwe cyo hanze y'u Rwanda.
Ibiciro tugiye kugarukaho bishobora guhindurwa n’umubano
w’umuhanzi n’uwamutumiye, icyo igitaramo kigamije n’ibindi, ariko kugeza ubu
ni ko bihagaze.
Nk'uko twabigarutseho, ibi bihinduka mu gihe gito
bijyanye n’ibyo umuhanzi afite ku isoko.
Nigeria ni cyo gihugu gifite abahanzi benshi bahenze
kandi banafite indirimbo nyinshi zikunzwe mu Rwanda, ariko na none Tanzania
na yo iza hafi mu bihugu bifite abahanzi bakunzwe mu Rwanda.
Duhereye muri Nigeria, Burna Boy arayoboye. Kugeza uyu munsi kugira
ngo yemere gutaramira mu gitaramo, amafaranga asaba abarirwa hagati ya Miliyari
1.3Frw na Miliyari 2Frw.
Ni mu gihe umusore ukiri muto, Rema, mu gihe kitagera ku mwaka
umwe yazamutse bikabije mu biciro, ava ku bihumbi 260Frw ubu bikaba bisigaye
bisaba agera kuri Miliyari 1.3Frw kugira ngo abashe gutarama mu gitaramo kimwe.
Wizkid we muri 2024 arabariwa Miliyoni 650Frw kugera kuri
Miliyari 1Frw aca uwifuza ko yataramira mu birori cyangwa igitaramo cye.
Asake we ari kuzamuka bikomeye aho muri Gicurasi 2023
yishyurwaga atagera kuri Miliyoni 100Frw, ariko ubu ageze ku mafaranga abarirwa muri
Miliyoni 650Frw.
Davido, igiciro cye kiri muri Miliyoni 780Frw, ibintu bimaze
imyaka igera kuri 2 bidahindagurika cyane.
Ku rundi ruhande, abahanzikazi bo muri Nigeria barimo Tems
na Ayra Starr na Tyla wo muri Afurika y'Epfo na Shensea wo muri
Jamaica, bose bishyuza ari hagati ya Miliyoni 195Frw na Miliyoni 400Frw.
Tiwa Savage na Diamond Platnumz na bo bamaze igihe
barigaruriye imitima y’abanyarwanda, kugeza uyu munsi bisaba Miliyoni 130Frw kubatumira mu gitaramo cyawe.
Mu Rwanda, abahanzi nka Meddy na Israel Mbonyi ni bo
baza imbere mu bahenze mu gutumirwa mu bitaramo aho mu buryo bw’umwuga basaba asaga
Miliyoni 100Frw.
Ni mu gihe Zuchu uri mu bahanzikazi bari mu bihe byabo byiza
mu Karere k’Ibiyagabigari asaba abarirwa muri Miliyoni 80Frw.
TANGA IGITECYEREZO