Kigali

Kizz Daniel aravugwaho gutandukana n’umugore

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/06/2024 8:41
0


Kizz Daniel ukunze kuvugwaho kubana nabi n'umugore we, yongeye guca amarenga yo gutandukana n'umugore we nyuma yo gusiba amafoto ye yose kuri 'Instagram'.



Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Kizz Daniel wakunzwe mu ndirimbo nka 'Buga', 'Mama', 'Woju' n'izindi, biravugwa ko yaba yatandukanye n’umugore we, ibi ni nyuma yo gusiba amashusho n’amafoto yose ari kumwe n’uyu mugore we.

Kizz Daniel yerekeje kuri Instagram ye asiba amafoto amafoto n’amashusho ari kumwe n'umugore we witwa Mjay Anidugbe, mu gihe yasizeho inyandiko nke z'amatangazo y’ibitaramo bye, bityo rero ibinyamakuru bitandukanye muri Nigeria bikaba bivuga ko bombi bashobora kuba baratandukanye.

Kizz Daniel aravugwaho gutandukana n'umugore we Mjay Anidgube

Icyakora, kuri Instagram ya Mjay Anidugbe, byagaragaye ko nta kindi kibazo cyabaye cyane ko we atigeze asiba amafoto ari kumwe n’umugabo we Kizz Daniel.

Uyu muhanzi yamaze gusiba amafoto yose y'umugore we kuri 'Instagram'

Ibi bibaye ntagihe kirashira asohoye indirimbo yise 'Double' avuga ko yatuye umugore we Mjay Anidugbe ndetse akamushyira no mu mashusho yayo. Iyi nayo yayisohoye byari bimaze igihe bivugwa ko batabanye neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND