Kigali

Amateka y’abakandida bahataniye umwanya wa Perezida wa Repuburika y'u Rwanda

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:19/06/2024 6:58
0


Mu gihe habura iminsi micye Abanyarwanda bagatora umukuru w’Igihugu muri manda itaha, abakandida batatu barimo Paul Kagame wa FPR, Dr Frank Habineza wa Green Party na Mpayimana Phillipe bemejwe nka’abazahatanira uyu mwanya mu matora ateganyijwe ku wa 14 na 15 Nyakanga 2024.



Mu bakandida bemewe kwiyamamariza kuba Perezida wa Repuburika, bose bahatanye mu mwaka wa 2017 mu matora y’umukuru w’Igihugu yarangiye, Paul Kagame yegukana intsinzi.

Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku mateka y’abakandida batatu bahatanye mu matora y’umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2024.

Pauk Kagame


Paul Kagame yavutse kuwa 23 Ukwakira 1957, ni bucura mu muryango w’abana 6. Ababyeyi be ni Deogratias Rutagambwa wari umunyamuryango w’Umwami Mutara III Rudahigwa, ndetse na Asteria Rutagambwa wari ufitanye isano ya hafi n’Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalia Gicanda.

Yashakanye na Jeannette Kagame mu mwaka wa 1989, bafitanye abana 4 abahungu batatu n’umukobwa umwe. Paul Kagame kugeza ubu afite abuzukuru babiri, bavuka ku buheta bwe bw’umukobwa witwa Ange Kagame washyingiranwe na Bertrand Ndengeyingoma mu mwaka wa 2020.

Paul Kagame yageze mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 1962 ahunganye n’umuryango we bahunze itotezwa, ihohoterwa n’ibindi binyuranye byakorwaga n’abahutu bari bararenzwe n’urwango batifuzaga ko umututsi yabaho atekanye mu gihugu cye cy’u Rwanda.

Yakuze nk’abandi bana ariko akaba umuhanga cyane aho yize hose, kandi intumbero yari iyo kuzagarura abanyarwanda bari barahejwe imyaka myinshi mu gihugu cyabo cy’u Rwanda. Byatumye mu mwaka wa 1979 yinjira mu gisirikare yanaherewemo imyitozo mu ishuri rya CGSC ryo muri Leta ya Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryabonye izuba mu 1881.

Mu myaka ya za 1980, Paul Kagame ari mu basirikare barwanije Leta y’igitugu ya Obote wayoboye Uganda, barayitsinda bimika Yoweli Kaguta Museveni ku butegetsi, Paul Kagame ahita ahabwa inshingano zikomeye zo kuyobora urwego rw'ubutasi rw’igisirikare cya Uganda, hari mu mwaka wa 1986.

Kagame yaje kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu cy'u Rwanda nk'uko yari yarakomeje kubyitoza mu myaka ya 1977 na 1978 asura bucece u Rwanda yirengagije ko yatabwa muri yombi nk’umututsi wari impunzi kandi w’umusore ufite imbaraga, nyamara urukundo yari afitiye igihugu n’umuhate wo kurugarukamo ntibyabashaga gutuma atuza.

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Paul Kagame yaje kuba Visi Perezida w'u Rwanda guhera muri uwo mwaka kugera muri 2000 akaba ari inshingano yafatanyaga no kuba Minisitiri w’Ingabo aho yari afite ipeti rya Major General, maze kuwa 22 Mata 2000 arahirira inshingano zo kuba Perezida w’igihugu cy’u Rwanda.

Mu matora yo mu mwaka wa 2017, Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda yavuze ko Paul Kagame yatowe n’Abanyarwanda 6,675472 bangana na 98,8%.

Nyuma yo kuyobora Igihugu mu myaka 7 yari yatorewe, Perezida Kagame yongeye gutangwa n’ishaka FPR mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 14 na 15 Nyakanga 2024, akaba ari muri manda y'imyaka 5.

Dr Frank Habineza


Habineza Frank ni umugabo ufite imyaka 47 y'amavuko dore ko yavutse mu mwaka wa 1977, avukira mu gihugu cya Uganda, aho ababyeyi be babaga mu buhungiro.

Yize amashuri abanza n'ayisumbuye muri Uganda ayarangiza mu mwaka 1998. Amashuri ye ya Kaminuza yayigiye muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare hagati 1999 na 2004.

Arangije kaminuza muri 2005, yahise agirwa umunyamabanga wihariye wa minisitiri ushinzwe ibidukikije, amashyamba, amazi n'amabuye y'agaciro. Mu mwaka wa 2006, yavuye mu mirimo ya leta ajya kuyobora icyitwa "Nile Basin", ikigo cyitaga ku kubungabunga ibibaya by'uruzi rwa Nile Kugeza mu mwaka wa 2009.

Nyuma y'amahugurwa n'amasomo y'inyongera muri Afrika y'Epfo no muri Sweden, mu mwaka wa 2013 yahawe impamabumenyi y'ikirenga y'icyubahiro muri Amerika, bamushimira guharanira demokarasi n'uburenganzira bw'ikiremwamuntu.

Mu mwaka wa 2017, Dr Frank Habineza yiyamamarije kuba Perezida wa Repuburika ahagarariye ishyaka rya Green Party ariko birangira atsinzwe n’amanota 0.4% ahwanye n’abantu 32,701.

Kuri ubu, Dr Frank Habineza yongeye gutangwa n’ishyaka rya Green Party nk’umukandida mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 14 na 15 Nyakanga 2024.

Mpayimana Phillipe


Philippe Mpayimana wiyamamaza nk'umukandida wigenga, yavutse mu mwaka wa 1970 akaba afite abana bane. Yavukiye mu karere ka Nyaruguru, mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro ariko akunda kuba mu karere ka Bugesera.

Mpayimana yize amashuri yisumbuye mu rwunge rw'amashuri i Save (Groupe Scolaire Save), akomereza muri Kaminuza y'u Rwanda i Nyakinama ahava ajya kwiga ibijyanye n'itangazamakuru mu gihugu cy'u Bufaransa ndetse aba n'umwe mu batangije televisiyo y'u Rwanda yashinzwe mu ntangiro za 1990.

Uretse kuba umunyamakuru, Mpayimana yaminuje mu bijyanye n'indimi n'isesengura ryazo, ubumenyi yakuye mu gihugu cya Cameroon.

Mu mwaka wa 2017, nibwo Mpayimana yahatanaga ku mwanya wo kwicara muri Village Urugwiro nka Perezida wa Repuburika, ariko aza gutsindwa amatora aho yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.7% angana n’abantu 49,031.

Mu mwaka wa 2018 Mpayimana yatangaje ku mugaragaro ko ashinze ishyaka ritwa (Parti du Progress du Peuple Rwandais: PPR) rigamije iterambere ry’Abanyarwanda, ariko ntabwo yakomeje kumvikana mu ruhando rwa Politiki.

Mu mwaka wa 2021, Mpayimana Phillipe wiyamamarije kuba Perezida wa Repuburika mu matora ya 2017, yahawe umwanya muri Minisiteri y’Ubumwe bw'Abanyarwanda n’uburere mboneragihugu (MINUBUMWE), aho yagizwe impuguke ishinzwe ubukangurambaga muri iyo Minisiteri.

Ni umwanya yahawe bitangarizwa mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ugushyingo 2021 iyobowe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame.

Kuri ubu, Mpayimana Phillipe yongeye gutanga kandidatire ye mu matora y’umukuru w’Igihugu nk’umukandida wigenga. Ni amatora ateganyijwe ku wa 14 na 15 Nyakanga 2024.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND