Kigali

Ibihembo bya Kiss Summer Awards byagiye nka nyomberi?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/06/2024 22:47
0


Umuraperi Sekamana Ish wamamaye nka Ish Kevin aherutse gushyira hanze indirimbo zigize Extended Play (EP) yise “Semana” iriho indirimbo yise 'Bizima'. Muri iyi ndirimbo yumvikanisha ko yakoze ibikorwa bikomeye byagakwiye Kiss Summer Award ariko ngo siko bigenda.



Asohoye iyi ndirimbo mu gihe abahanzi n'abandi bagenerwabikorwa bamaze igihe bibaza igihe ibi bihembo bizongera gutangirwa. Ni nyuma y'uko mu 2023, ubuyobozi bwa Radio Kiss Fm bufashe icyemezo cyo kubisubika, ahubwo bahuza imbaraga n'abateguye ibihembo bya Trace Awards.

Ni ibihembo byari bitanzwe ku nshuro ya mbere. Umuhango wabereye muri BK Arena, ku wa 21 Ukwakira 2023. Kiss Fm yafatanyije na Trace Awards mu guhemba umuhanzi w'umunyarwanda uhiga abandi, icyo gihe igihembo cyegukanwe na Bruce Melodie.

Umuyobozi wa Radio Kiss Fm, Lee Ndayisaba kiriya gihe yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gukorana na Trace Awards kugira ngo bigire 'ku bunararibonye bw'abategura ibi bihembo'.

Ati “Twahisemo gufatanya na Trace Awards muri uyu mwaka mu murongo umwe n’ubundi wa Kiss Summer Awards, ariwo gutanga uruhare rwacu nka Kiss FM mu guteza imbere abahanzi Nyarwanda.”

Impeshyi irakomanga; Kiss Summer Awards yagiye nka nyomberi?

Kugenda nka Nyombeli: Kugenda mahera kandi bucece ntawe umenye aho unyuze- Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2018. Byasubitswe bwa mbere mu 2023, kandi mu bihe bitandukanye bagiye babitanga imbona nkubone nko mu birori byabereye muri BK Arena, ibindi byabereye kuri Radio, kuri Norrsken House Kigali n'ahandi hanyuranye.

Mu mpeshyi ni bwo Kiss Fm yatangazaga abahanzi bahatanye muri buri cyiciro, ndetse ikagaragaza indirimbo zakunzwe cyane, ubundi bagaha abafana bagahitamo.

Ibi bihembo bikurikirwa cyane n'umubare munini, ndetse usanga buri muhanzi wese afite inyota yo kugira icyo yegukanamo. Amatora yo kuri Internet arakurikirwa cyane, ndetse ibitekerezo by'abafana biba bigaragaza umuhanzi bashaka.  

InyaRwanda ifite amakuru yizewe ahamya ko muri uyu mwaka wa 2024 ibi bihembo bizatangwa ku nshuro ya Gatanu. Ni mu gikorwa kizaba nyuma y'amatora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite. Byitezweho ko hari ibyiciro bizakurwamo, ibindi bikongerwamo.

Ibi bihembo bihabwa abahanzi, abatunganya indirimbo (Producers) bagize uruhare mu gukora indirimbo zahize izindi mu gihe cy’impeshyi.

Mu 2022, ibyiciro bihabwa ibihembo byavuye kuri bitanu bigera kuri birindwi, Ubuyobozi bwa Kiss Fm icyo gihe bwatangaje ko byaturutse ku busabe bw’abakunzi babo.

Ibyiciro bishya byongewe muri Kiss Summer Awards 2022 harimo icyiciro cy’umuhanzikazi witwaye neza n’icyiciro cy’umuhanzi wakoze alubumu nziza.

Hatangwa ibihembo ku byiciro birimo: Best Artist, Best Song, Best New Artist, Best Producer, Best Female Artist, Best Album na Life Time Achievement Award.

Abegukanye ibihembo bya Kiss Summer Awards mu 2022:

1. Igihembo cy’uwatunganyije indirimbo neza ‘Best Producer’ cyegukanwe na Element wo muri Country Records.

2. Igikombe cy’umuhanzi mushya (Best New Artist) yabaye Chriss Eazy wo muri Giti Business Group.

3. Igikombe cya album yahize izindi (Best Album) yabaye ‘Twaje’ y’umuhanzi Yvan Buravan.

4. Igikombe cy’uwitangiye umuziki Nyarwanda (Life Time Achivements Awards) cyegukanwe na Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou.

5. Igikombe cy’umuhanzikazi wahize abandi (Best Female Artist) cyegukanwe na Alyn Sano.

6. Igihembo cy’umugabo mwiza (Best Male Artist) cyegukanwe na Kenny Sol.

7. Igikombe cy’indirimbo y’impeshyi (Best Summer Song) cyegukanwe n’indirimbo ‘Inana’ ya Chriss Eazy.

Chriss Eazy yegukanye igikombe cya ‘Best Summer Song’ muri Kiss Fm abicyesha indirimbo ye yise ‘Inana’

Kenny Sol yegukanye igikombe cya ‘Best Artist’ muri Kiss Summer Awards ya 2022


Producer Element wo muri 1:55 AM yongeye kwegukana igikombe muri Kiss Summer Awards- Igihembo yagishyikirijwe n’Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'BIZIMA' YA ISH KEVIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND