Kigali

Kwifata byarabananiye! Ingo 5 z'ibyamamare zasenyewe n'ubuhehesi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/06/2024 22:47
0


Kimwe mu bintu bibi ibyamamare bihuriyeho ndetse gisa n'umwihariko, ni ingeso y'ubuhehesi no gucana inyuma. Hari abafite amazina azwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baciye inyuma abo bakundana cyangwa se abo bashakanye ku karubanda bikarangira bibasenyeye ingo, abandi bikabasenyera umubano wabo.



Niba uciye inyuma uwo mukundana, ukwiriye gushyirwa ku karubanda! Iyi ni imvugo ikunze kugarukwaho i Hollywood ahabarizwa inganda kabuhariwe mu gukora no gutunganya Filime. Ikindi ni uko gucana inyuma bikomeje gusenya ingo nyinshi cyane iz’ibyamamare mu kanya nk’ako guhumbya.

Ingeso y'ubuhehesi ivamo no gucana inyuma yangije isura y’ibyamamare bitakarizwa icyizere byari bifitiwe. Iyi nkuru iragaruka ku rutonde rw’ibyamamare bifite amazina aremereye ku rwego mpuzamahanga aho byatandukanijwe n'ubuhehesi, ibyakorerwaga mu ibanga rikomeye bikisanga byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga no mu itanganzamakuru.

1. Arnold Schwarzenegger yaciye inyuma Maria Shriver

Arnold Schwarzenegger ntabwo avugwaho gusa guca inyuma umugore we Maria Shriver akajya kuryamana n’umukobwa wabakoreraga akazi ko mu rugo rwe, ahubwo iki kibazo cyanafashe indi ntera banabyarana umwana. 

Ikindi gitangaje ni uko byaje guhumira ku mirari uyu mwana avuka nyuma y’iminsi itanu umwana we wa kane yabyaranye n’uwari umugore we Maria Shriver avutse, ubwo aba agize abana batanu hanabariwemo n’uwo mwana yabyaranye n’umukozi wo mu rugo.

Uyu mugabo yagerageje gusaba imbabazi umugore we ariko biranga biba iby’ubusa kuko umugore we yari yamaze gufata umwanzuro wo gutandukana nawe no gushaka inzira imuganisha mu rukiko kwaka gatanya. Aba bombi bidatinze bahise batandukana.

2. Jennifer Lopez yaciye inyuma Cris Judd

Hari igihe cyabaye ubwo Jennifer Lopez n’umugabo we wa Kabiri bari babanye neza mu rukundo ruzira amakemwa. Ubwo uyu mugore yarongorwaga n’umukinnyi wa filime Cris Judd, byagaragaye ko iminsi yo gukundana no guteretana irangiye ahubwo ko batangiye inshingano zo gukundana nk’umugabo n’umugore no kubaka urugo rwabo. Bidateye kabiri uyu mugore yaciye inyuma umugabo we arangije ajya kuryamana na Ben Affleck. 

Judd na Jennifer Lopez mu kanya nk’ako guhumbya bahise batandukana hari hashize amezi 9 bakoze ubukwe. Hashize agahe gato Jennifer Lopez na Ben Affleck bahararanye ndetse bahabwa izina rya #Bennifer iri rikaba ari izina rihuza amazina yabo aho wasangaga iri zina rigarukwaho aho ariho hose mu itangazamakuru na cyane ubwo uyu mugabo yamwambikaga impeta. Aho babaga basohokeye, udushya bakoze ariko nyuma baje gutandukana.

Ibya Jennifer Lopez na Ben Affleck watumye aca inyuma umugabo we, byaje gusubirwamo nyuma y'imyaka 13 batandukanye, maze barongera barakundana ndetse barushinga mu 2022. Uyu muhanzikazi yigeze gutangaza ko kuba barasubiranye ari uko Ben ariwe rukundo rw'ubuzima bwe.

3. Kris Jenner yaciye inyuma umugabo we

Ubwamamare bwa Kardashian(The Kardashian Empire) bwatangiranye n’iyi couple yamamaye ariko umwe muri bo ntabwo yabashije gukomeza kwitwararika ngo adatatira igihango. 

Kris Jenner ni we waciye inyuma umugabo we, maze ajya kuryamana na Todd Waterman. Kris yabaye nk'ubitangaho ikiganiro mu 2011 asa n’usubira mu mateka ye y’akahise ndetse abana b’uyu muryango nabo ubwabo bagiye babivugaho mu biganiro bitandukanye.

Khloe Kardashian yabikomojeho mu kiganiro cye kitwa Kocktails with Khloe ko ibi bibazo n’ibizazane byo gucana inyuma byangije kandi bikanasenya papa we.

Robert Kardashian yapfuye mu 2003 ariko Kris Jenner yabivuzeho ko atamubereye imfura ndetse uyu mugore yumvikanye yifuza ko batakabaye bari baratandukanye, ariko nanone uyu mugore yirengagije ko akwiye kumenya ko atakabaye yaramuciye inyuma.

4. Shakira na Gerard Pique

Kuva umuhanzikazi w'icyamamare Shakira yatandukana na Gerard Pique bari bamaranye imyaka 12 ndetse banafitanye abana babiri, yahise atangaza ko ikintu kiza ku mwanya wa mbere cyabatandukanije ari ubuhehesi bwarangaga Pique wahoze ari kabuhariwe muri ruhago. Shakira kandi yamushinje kumuca inyuma abinyujije mu ndirimbo yasohoye bakimara gutandukana yise 'Monotomia'.

Mu cyumweru gishize Shakira yongeye gukomoza ku itandukana rye na Gerard Pique, avuga ko batandukanye biturutse ku kuba yaramuciye inyuma kandi ko uburibwe byamuteye abugereranya nk'umuntu umuteye icyuma mu gatuza.

5. Anne Heche ni umugore waciye inyuma umugore mugenzi we Ellen DeGeneres

Amakuru y’aba bombi yahungabanyije Hollywood. Iyi nkuru igarukwaho ku bwinshi. Iyi couple y’aba bagore yari ibanye neza mu gihe cy’imyaka 4 yose kugeza ubwo Heche yavuzweho guca inyuma DeGeneres akajya kuryamana n’umu Cameraman ndetse birangira bigumaniye babana nk’umugabo n’umugore, ariko kandi uyu mugore bidateye kabiri yaje guca inyuma n’uyu mugabo.

Gusa Ellen DeGeneres yishatsemo ibisubizo ashaka umugore mugenzi we babana nk’umugabo n’umugore kandi rwose kuri ubu babanye neza, akaba yarashyingiwe kuri Portia De Rossi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND