Abera Martina Kabagambe umwe mu banyamakurukazi bakiri bato dore ko agiye gutora bwa mbere, yafatanije n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Barore Cleophas, kuyobora ikiganiro bagiranye na Perezida Kagame.
Abanyamakuru bacye hirya no hino mu bihugu yaba ibikiri mu nzira y’amajyambere n’ibindi byateye imbere, ni bo bashobora kwitabazwa kuyobora ikiganiro na Perezida w’igihugu.
Benshi mu babigezeho usanga ari abantu b’intoranywa
kandi bamaze imyaka myinshi bakora mu itangazamakuru cyane cyane rishingiye kuri
politike.
Kuwa 17 Kamena 2024 ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro na RBA cyanyuraga mu bitangazamakuru bitandukanye by’igihugu n’iby’igenga, Abera Martina yarigaragaje cyane.
Umunyamakurukazi ukiri muto Abera Martina ni we wayoboye iki kiganiro ku ruhande rw’ururimi rw’Icyongereza dore ko byinshi mu biganiro agarukaho ari ibyo muri uru rurimi.
Ni abanyamakuru bacye b’abanyarwanda babashije
kugera kuri aka gahigo mu bihe by'amahirwe y’imbonekarimwe yagiye
abasha kuboneka, yo kugirana ikiganiro na Perezida Kagame.
Muri abo harimo Eugene Kenneth Anangwe wa RBA, Barore
Cleophas wa RBA, Robert Cyubahiro McKenna wa RBA, Oswald Mutuyeyezu "Oswakim" wa Radio&Tv10 na Aissa Cyiza wa Royal Fm.
Abera Martina ubwo yari mu kiganiro n'Umukuru w'Igihugu, yumvikanye abaza
ibibazo bitandukanye birebana n’ubuzima bwagutse bw’igihugu ariko by’umwihariko
abaza no ku rubyiruko.
Yabajije Perezida Kagame niba abona urubyiruko ruri
kugira uruhare rufatika mu buzima bw’igihugu, Umukuru w’Igihugu amusubiza ko kuva mu Kubohora igihugu no Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rwagize uruhare rukomeye.
Yakomeje amusubiza ko n’ubu urubyiruko rukomeje gutanga umusanzu, nubwo bitaragera ku kigero cyifuzwa. Yibukije ko kubaka ubuzima bitagerwaho
ako kanya, ahubwo bisaba gutegereza.
Abera Martina akorera RBA kuri KC2 na Televiziyo Rwanda mu makuru y'Icyogereza. Yayoboye ibikorwa bikomeye mu buzima bw’igihugu birimo CHOGM2022, Miss Rwanda n'ibindi.
Perezida Kagame mu kiganiro na RBA cyayobowe na Barore Cleophas na Martina AberaAmaze kugira izina mubyo nubwo akiri muto bituma agenda yitabazwa mu bikorwa binyuranye Nubwo yitabazwa no muri politike ariko aba ari imber cyabe mu myidagaduro ishingiye ku bwiza n'imideli Abera ubwo yari arimo kunyura ku itapi y'umutuku mu bihembo ngarukamwaka bya Trace biheruka gutangirwa mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO