Kigali

Khalfan yahuje abarimo Massamba, Tom Close na Marina mu ndirimbo ‘y’amatora’ yashibutse ku mubyeyi we- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/06/2024 14:05
0


Umuraperi uri mu batanze ibyishimo yisunze ibihangano binyuranye, Khalfan Govinda yahuje abarimo Massamba Intore, Muyombo Thomas [Tom Close] n’umuhanzikazi Ingabire Deborah uzwi nka Marina mu ndirimbo bise “Igikumwe” ivuga ibigwi umuryango FPR- Inkotanyi n'umukandida Paul Kagame.



Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2024, mu gihe Khalfan yari amaze igihe ayiteguje abafana n’abakunzi be nk’igihangano yahanze mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu rugendo rwo kwamamaza Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri uyu mwaka.

Khalfan aherutse kubwria InyaRwanda, ko 2024 ari umwaka udasanzwe k'u Rwanda n'Abanyarwanda, biri mu mpamvu buri munyarwanda wese ategerezanyije amatsiko ibizavamo mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Yavuze ko ashingiye ku rugendo rw'imyaka 30 ishize, aho Perezida Kagame yakuye u Rwanda, iterambere Abanyarwanda bagezeho byamugejeje ku gukora iyi ndirimbo yise “Igikumwe” yahurijemo abahanzi bagenzi be.

Ariko kandi ni igitekerezo yubatse nyuma y'uko umubyeyi we (Nyina) amubajije niba muri iki gihe cy'amatora nta ndirimbo azakora izagaruka ku bikorwa byo kwiyamamaza.

Ati "Mfite umubyeyi wanjye Mama wenyine niwe ngira, nta Papa ngira. Ni umubyeyi rero ukunda kwigisha abana be gukunda Igihugu. Rimwe ubwo twari twicaye muri 'Saloon' yarambwiye ati 'wowe nta ndirimbo uzakora y'amatora, byavuye aho rero ndamubwira nti nzayikora Mama."

Yavuze ko umubyeyi we ariwe wamugiriye inama y'abahanzi azifashisha muri iyi ndirimbo barimo Tom Close, Intore Massamba na Uncle Austin 'kubera ko ari abahanzi akunda cyane'.

Ati "Guhitamo abandi bahanzi rero nagendeye ku bandi nanjye nkunda, bitewe n'ubutumwa twashakaga gutambutsa muri iyi ndirimbo."

Akomeza ati "Perezida Kagame niwe mfatiraho urugero. Ndibuka hari indirimbo nakoranye na Bruce Melodie yitwa 'Power' ndirimbamo ngo igihe nzagwiza 'Power' mpinduye ubuzima nzakina Tennis na Perezida. Umuntu wese uzi Perezida Kagame, aziko ari umuntu ukunda Siporo, umubyeyi ukunda u Rwanda n'Abanyarwanda, ukunda gukina umukino wa Tennis."

Khalfan yavuze ko mu guhitamo abahanzi yanashingiye ku byifuzo by'umubyeyi we, ariko kandi yita ku bahanzi bagezweho muri iki gihe bijyanye n'ubutumwa yashakaga gutambutsa muri iyi ndirimbo.

Muri iyi ndririmbo atangira aririmba agira ati "Twubake u Rwanda rwiza rutebereye nk'abanyarwanda, ubumwe niwo musingi." Hagaragaramo ikirango cya FPR ndetse n'igipfunsi.

Khalfan ati 'Ntekereza y'uko iyi ndirimbo yumvikanisha kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, kubaka u Rwanda rugera kuri Demokarasi, u Rwanda rutubereye kandi tuzaraga abana bacu."

"Mboneyeho no gushimira umuryango FPR Inkotanyi wakoze ibi byose, wazanye iterambere ku mugore, urebye aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze ubu ndabizi neza ko ntawashidikanya kubyagezweho; imihanda, iterambere, u Rwanda ruraryoshye... Perezida wacu yabaye ubukombe, igikumwe tuzagishyire ku gipfunsi. Buri wese mwifurije kuzongera gutora umusaza."


Umuraperi Khalfan ari kumwe n'ababyinnyi batandukanye bagaragara mu ifatwa ry’iyi ndirimbo


Umuhanzi akaba n'umunyamakuru, Uncle Austin [Uri ibumoso] ari kumwe na Marina na Khalfan


Khalfan aganira n'umuhanzikazi Marina yahurije muri iyi ndirimbo


Massamba Intore ari kumwe na Uncle Austin mu ikorwa ry'indirimbo 'Igikumwe'



Mu buryo bw'amashusho (Video) iyi ndirimbo 'Igikumwe' yakozwe na AB Godwin

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IGIKUMWE’ YAGIZWEMO URUHARE NA KHALFAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND