Kigali

Bull Dogg yavuze kuri Album ye ari gutegura- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/06/2024 9:51
0


Umuraperi Ndayishimiye Bertrand wamamaye nka Bull Dogg, yatangaje ko muri uyu mwaka azashyira hanze Album ye nshya iriho indirimbo zitandukanye zirimo n'iyo yakoranyeho na mugenzi we Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman.



Uyu muraperi umaze imyaka irenga 18 mu muziki, yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda yahuriyemo na Riderman mu rwego rwo kwamamaza Album yabo bise “Icyumba cy'amategeko” iriho indirimbo 6.

Ni Album bavuga ko bazakorera igitaramo muri uyu mwaka mu rwego rwo kuyimurikira abafana babo n’abakunzi b’umuziki muri rusange. Ni ubwa mbere bombi bari bakoranye Album, nyuma y’imyaka irenga 18 bombi bari mu muziki.

Bull Dogg yabwiye InyaRwanda ko ashingiye ku bikorwa abaraperi bamaze gushyira hanze muri uyu mwaka, bigaragaza ko uyu mwaka ari uwabo.

Yavuze ko afite ibikorwa ari gutegura birimo na Album yahuriyemo na Riderman. Ati “Nanjye ndi gutegura gusohora Album kandi uko bimeze kose, Imana nishoboza nzayisohora muri uyu mwaka. 

Ni ikintu cyiza kuko mfite abantu bakunda Hip Hop yanjye kandi batari bacye.” Bull Dogg avuga ko n’ubwo bimeze gutya, Riderman nawe ari gutegura Album ye bwite.

Atangaje ibi mu gihe muri Nzeri 2021, yashyize hanze Album ye ya mbere yise ‘Kemotheraphy’ iriho indirimbo nka ‘Byukuri’, ‘Kemo Style’, ‘Kuri Time’’, ‘Karibuni’ n’izindi.

Bull Dogg wabonye izuba tariki 16 Nzeri 1998, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, washyize imbere umwihariko wa Old Skool.

Ni umwe mu babarizwa mu itsinda rya Tuff Gangs, rimaze igihe riri gukora kuri Album itegerejwe na benshi. Uyu muraperi yaciye ibintu binyuze cyane mu ndirimbo yise ‘Ku munsi w’imperuka’ yashyize hanze mu 2008, ‘Imfubyi’ yakoranye na The Ben n’izindi.

Bull Dogg yatangaje ko muri uyu mwaka azashyira hanze Album ye bwite

Bull Dogg yavuze ko iyi Album iriho indirimbo yakoranyeho na Riderman


REBA UHEREYE KU MUNOTA WA 30 UREBE BULL DOGG AVUGA KURI ALBUMYE


KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'ICYUMBA CY'AMATEGEKO' YA RIDERMAN NA BULL DOGG


 ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND