Kigali

Police FC yazanye myugariro wakinaga muri Mali – AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/06/2024 7:23
0


Myugariro Yakubu Issah ukomoka muri Ghana yageze mu Rwanda aho aje gusinyira ikipe ya Police FC.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 17 Kamena nibwo Yakubu Issah yageze mu Rwanda ahagana ku isaha ya saa 21:41, aho aje gusinyira ikipe ya Police FC. Uyu musore ukina mu mutima w'ubwugarizi yari umukinnyi wa Stade Malien yo ikina icyiciro cya mbere muri Mali ndetse akaba yarafashije iyi kipe kugera mu mikino ya 1/4 cya CAF Confederation Cup.

Yakubu Issah w'imyaka 26 yahoze ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Ghana y'abatarengeje imyaka 23 akaba yemeje ko nta byinshi yavuga ahubwo abenshi bazamubona mu kibuga. Yagize Ati" Mbere na mbere nishimiye kuba ngeze mu Rwanda ntabwo navuga byinshi kuko umupira ugaragarira mu kibuga. Ikipe ya Police FC ni ikipe nziza kandi nizeye ko nzayifasha kugera kuri byinshi.

Ndashimira Emmy Fire cyane kuba yamfashije kuza muri iyi kipe, ni ikipe ifite intego kandi akimbwira ko nazaza mu Rwanda numvishe nanjye nagize ubushake bwo gukinira iyi kipe."

Yakubu Issah yavukiye mu gihugu cya Ghana, aho yamenyekanye mu ikipe ya Dreams FC, aza kujya mu ikipe ya ES Bafing yo muri Cote d'Ivoire, ariho yavuye yerekeza mu ikipe ya Stade Malien.

Yakubu Issah aje mu Rwanda mu biganiro bya nyuma n'ikipe ya Police FC aho agomba guhita asinya amasezerano y'imyaka ibiri, ndetse akazaba ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba Police FC mu bwugarizi bw'ikipe. 

Nduwayezu Emmanuel bakunze kwita Emmy Fire usanzwe areberera inyungu za Ani Eliah niwa wazanye Yakuba Issah 

Yakubu Issah bakunze kwita Ramos, yaje mu ikipe y'umwaka ubwo yakinaga muri Cote d'Ivoire mu mwaka w'imikino 2022-23 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND