RFL
Kigali

Perezida Kagame yagaragaje itangazamakuru nk’isoko y’iterambere ry’umuco n’ururimi rw'Ikinyarwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/06/2024 18:26
0


Perezida Paul Kagame yavuze ko atari ubwa mbere agaruka ku ngingo y'uko abanyarwanda bakwiriye kuba bavuga neza Ikinyarwanda kimwe n’izindi ndimi, avuga uko yize Ikinyarwanda binyuze mu kiganiro cyatambukaga kuri Radiyo Rwanda yumvaga nubwo yari mu buhungiro.



Perezida Kagame yongeye kubyitsaho mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2024.Iki kiganiro cyanyuze ku bitangazamakuru bya Leta n’iby’igenga hafi ya byose bikorera mu Rwanda.

Perezida Kagame yasabye Umuyobozi Mukuru wa RBA, Barore Cleophas gushaka uko ururimi rw’Ikinyarwanda rwasigasirwa n’umuco nyarwanda ukabugwabugwa.

Ati: "Nsigaye mbivuga kenshi n'ubu ndabisubiramo, Barore mushake ukuntu umuco w'ururimi rwacu udacika ukaba ikiraro cy'imvange. Uvuga icyongereza avuge icyongereza, uvuga igifaransa avuge igifaransa nubwo babivuga nabi. Ngira ngo muzashyireho porogaramu.

Buriya kera nkiri umwana ndi impunzi mba mu buhungiro, uko nize ikinyarwanda kenshi usibye ababyeyi batubwiraga Ikinyarwanda kuko ni na cyo bari bazi. 

Dutangira amashuri abanza na bwo twigaga ikinyarwanda ariko icyatumye menya Ikinyarwanda nubwo kitari kinshi cyane ariko kirumvikana ,hari ikiganiro najyaga nkurikirana kuri Radio Rwanda".

Yakomeje agaragaza ko bidakwiriye kubona abantu batazi ikinyarwanda, noneho bikagora kurushaho kusanga bavuga n’indimi z’amahanga nk’icyongereza n’igifaransa nabyo batabizi.

Perezida Kagame yavuze nubwo atari ari mu Rwanda, yize Ikinyarwanda agikuye ku kuba ababyeyi be ari cyo bavugaga, ariko na none akabifashwamo n’itangazamakuru.

Yavuze ko binyuze mu kiganiro kitwa ‘Ese wari uzi ko?’, yabashije kwiyungura ubumenyi mu rurimi rw’Ikinyarwanda, kandi si rwo gusa ahubwo yabashije no kumenya imiti gakondo ya Kinyarwanda.

Yavuze ko yamenye ko inyarabarasanya yomora igisebe kandi ikifashishwa bigakunda, aho atabashaga kubona ubundi buvuzi muri za 1983 kubera urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Perezida Kagame ati: ”Urubyiruko rwacu wumva ikinyarwanda bavuga kikakuyobora, niba ari ukujya mu Kiliziya buri kintu cyose cyabaye guhereza.”

Yavuze ko hari igihe wumva umuntu avuga ngo 'yampereje inka', ibintu bifutamye kuko ubundi mu Kinyarwanda kiboneye baravuga 'yampaye inka'.

Yagaye kandi abantu bazi Ikinyarwanda ntibakivuge neza ahubwo bakakigoreka bibwira ko ari 'ubusitari', ati: ”Abantu bibwira ko kubigoreka ukabivuga gutyo ari ubusitari.”

Yavuze ko niba binasaba amafaranga yashakwa bigakorwa hakigishwa Ikinyarwanda binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye, ariko na none avuga ko utakangura umuntu wisinzirije. Ati: ”Ariko ntabwo nakwishyura umuntu ngo ye kugoroka.”

Perezida Kagame yavuze ko hari abanyamakuru nabo bakabaye batanga urugero rwiza ariko nyamara usanga nabo ubwabo badakoresha Ikinyarwanda uko bikwiriye.

Perezida Kagame yavuze ko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ikinyarwanda n'umuco

Abera Martina na Barore Cleophas Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru ni bo bayoboye ikiganiro, aha bari kumwe na Perezida Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND