Umuvugizi wa Rayon Sports Ngabo Roben yemeza ko Rayon Sports yihaye intego yo kugura abakinnyi beza kuruta abandi, ndetse yemeza ko mu bakinnyi yakoresheje ku wa 6 harimo abo bazagumana.
Ibi
yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda ku murongo wa Telephone mu gitondo
cyo kuri uyu wa mbere. Kuri uyu wa
gatandatu nibwo ikipe ya Rayon Sports yacakiranye na APR FC mu mukino wo
gusuzuma Sitade Amahoro, amakipe yombi akaba yarashoje nta nimwe irebye mu
izamu.
Ni
umukino wasize amakuru menshi harimo abakinnyi bashya bari mu igerageza ku ruhande rwa Rayon Sports, abatoza b'ikipe y'abagore bagaragaye kuri uyu mukino
ndetse n'ibindi. Aganira na InyaRwand,
Ngabo Roben Umuvugizi wa Rayon Sports yatangiye agaruka ku itandukana n'umutoza
wayo waburaga iminsi mike ngo asoze amasezerano.
Yagize Ati 'Yego umutoza Julien Mette yatandukanye na Rayon Sports kuko yari afite amasezerano azarangirana n'uku kwezi ndetse ku mugoroba washize yari afite itike y'indege imusubiza mu biruhuko.
Icyatumye adatoza umukino ni uko
yagaragaje ko arwaye mu nda mbese umubiri we utameze neza bituma hafatwa
umwanzuro ko Rwaka Claude ari we mutoza uri buyitoze cyane ko imitegurire y'uyu
mukino Julien Mette yafatanyaga na Rwaka. Kugeza kuri ubu Rayon Sports nta
mutoza mukuru Ifite ubu hagiye gutangira guhunda yo gushaka umutoza, bigenze
neza ubwo Rayon Sports izatangira imyitozo (Tariki ya 01/07/2024) twakabaye
dufite umutoza Mukuru.”
Kubijyanye
n'abakinnyi bashya, Roben yavuze ko hari abakinnyi bashimye. Yagize Ati"
Abakinnyi Rayon Sports yakoresheje ku wa 6 bari biganjemo abari mu igeregeza.
Harimo abatsinze igerageza Rayon Sports yifuza kugumana harimo n'abandi
batatsinze tuza gushimira. Yaba abakinnyi basinye n'anatarasinya bose igihe
nikigera tuzababatangariza."
Agaruka
kuri Niyonzima Olivier Saif, Roben yavuze ko ari umukinnyi mwiza wabaye muri
Rayon Sports mu gihe yari mu bihe byiza bitazibagorana, avuga ari umukinnyi
kuri ubu udafite ikipe ndetse aba Rayon Sports benshi baramwifuza kandi ari
mu biganiro n'ikipe nibikunda azasinya."
Abatoza batoza ikipe y'abagore ya Rayon Sports nibo bari abatoza bakuru ku mukino wo ku wa 6
Ngabo
Roben yashoje asaba abafana ko bakumva gahunda y'ikipe kuko nta handi ikura. Ati"
Nk'uko Perezida yabivuze ikipe ya Rayon Sports ni iy'abafana ntabwo ari ikipe
ifite ikigo yegamiyeho. Iyo umufana abonye ikipe idatanga abakinnyi we yumva
yifuza ntakagire ngo n'ubuyobozi buba bwishimye. Gusa kuri ubu twamaze gufata
umurongo tugendeye ku bushobozi kuko ntabwo tuzigera dusinyisha umukinnyi
tutazabasha guhemba. Ikindi kandi abafana baze hafi twubake ikipe nk'uko
basanzwe babigenza mu gikorwa cyo kugurira umukinnyi Rayon Sports ikipe
yabo."
Abakinnyi bakinnye ku wa 6 harimo abo Rayon Sports yashimye
Rayon
Sports hari haciye icyumweru ivugwamo amazina y'abakinnyi bakomeye barimo
Hakizimana Muhadjri wongereye amasezerano muri Police FC, Ombolenga Fitina na
Ishimwe Christian bavuye muri APR FC Haruna Niyonzima, gusa aba bose nta
wasinyiye iyi kipe yambara umweru n'ubururu.
TANGA IGITECYEREZO