Kigali

Zari inzozi zanjye! Fleury, umugabo wa Bahavu yatangiye urugendo rwo gukina filime

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/06/2024 12:01
0


Ndayirukiye Fleury, umugabo wa Usanase Bahavu Jannet yatangiye urugendo rwo gukina filime nyuma y'imyaka ishize agira uruhare mu kuzitunganya no kuyobora ikorwa ryazo. Imyandikire ye n'uburyo yashyize imbaraga mu ifatwa ry'amashusho rya nyinshi muri filime zatumye, byatumye Bahavu avamo umukinnyi w'igitangaza muri filime.



Fleury yagaragaye bwa mbere muri filime yitwa "Faith in the Storm" cyangwa se "Ukwizera mu bihe bikomeye" yahuriyemo n'umugore we Bahavu Jannet. Ni filime ya Gikirisitu (Gospel) ishingiye ku kugaragaza uburyo umukiranutsi asohoka mu bigeragezo n'ibizazane, binyuze mu kwizera Yesu nk'umwami n'umukiza.

Ni filime y'iminota 57 n'amasegonda 50'. Mu gutangira kuba inkuru y'iyi filime, abakinnyi babo aribo Fleury na Jannet basaba abazayireba bose, kutayireba nka filime bisanzwe, ahubwo bakwiye kwinjira mu butumwa bwanyujijwemo, no gukuramo imbaraga zo gukomera no kwizera ko ibigeragezo uri kunyuramo bishobora kurangira.

Abatanze ibitekerezo barenga 690, bagaragaje ko banyuzwe n'impano ya Fleury, bamusaba ko yashyira imbaraga mu gukina filime kurusha uko agira uruhare mu kuzitunganya. Ariko kandi baragaza ko kuba Jannet amaze igihe kinini muri filime, byafashije Fleury gukabyaza inzozi zo gukina fiime.

Fleury akina mu mwanya w'umugabo watakaje akazi ariko agakomeza kwizeza umugore we ko urugo rw'abo ruzabaho neza uko byagenda kose. Jannet akina mu mwanya w'umugore wihanganisha umugabo we, akamusaba kudatakaza icyizere, akamubwira ko ibyo anyuramo byose ari umugambi w'Imana.

Ndayirukiye Fleury yabwiye InyaRwanda, ko yatangiye urugendo rwo gukina filime 'ariko za gikirisitu'. Ni umushinga wa filime avuga ko zishingiye ku gufasha abantu kwizera Imana, ndetse hari izo azajya akora azahuriramo n'abakozi b'Imana nka ba Pasiter n'abandi.     

Ati "Ninjiye muri Cinema ariko ku ruhande rwa filime za 'Gospel' cyangwa se z'ivugabutumwa. Byaturutse mu kuba njye n'umuryango wanjye twareguriye ubuzima bwacu Kristo. Rero, navuga ko ari urugendo rudasanzwe natangiye, kandi rwiza muri njye."

Akomeza ati "Mu gihe kiri imbere nabwo nzashyira hanze indi filime ya 'Gospel'. Mu bo tuzakorana harimo n'abakozi b'Imana, abavugabutumwa n'abandi, ariko tugamije ku kugaragaza ubuhangange bw'Imana, ko Imana ikora, uhereye kuri Zero."

Zari inzozi! Fleury yavuze ko mu myaka yose yashyize imbere kuyobora amashusho (Directing) ya filime zinyuranye, umugore we yagiye akina n'izindi, ariko kandi yatekerezaga ko igihe kimwe kizagera nawe agatangira gukina filime.

Uyu mugabo yavuze ko yakuze akunda gukina filime n'ubwo atari azi neza igihe azabyinjiriramo. Ati "Zari inzozi, uyu munsi navuga ko natangiye kuzirotora. Ni urugendo rukomeye ariko rushoboka. Uko byagenda kose, nzakomeza kubifatanya no kuyobora izindi filime."


Ndayirukiye Fleury yatangaje ko kwinjira muri Cinema zari inzozi ze, ahubwo igihe cyari kitagera


Fleury yavuze ko azajya akina muri filime za Gikirisitu akaba ari nawo mwihariko


Fleury yatangiye gukina filime ari kumwe n’umugore we Bahavu Jannet

 

KANDA HANO UREBE FILIME YA MBERE FLEURY YAKINNYEMO ARI KUMWE N’UMUGORE WE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND