Kenzo yavuze ko atumva neza
ukuntu umwana muto akwiriye gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa bwe yagize ati: "Amakosa
twakoze tukiri bato ntabwo dukwiriye kongera kuyakora, iyo hari ikosa wigeze
gukora uba ugomba gukora ku buryo utaryongera."
Eddy Kenzo yabigarutseho
asubiza abamubazaga impamvu atarasangiza abamukurikira amashusho cyangwa
amafoto y’umwana yabyaranye na Phiona Nyamutooro.
Yongeye kwerekana ko
gushyira hanze umwana ukiri muto ku mbuga nkoranyambaga bidakwiriye ati: "Abana
banjye byanjye bikunde bazaba ibyamamare mu buryo bumwe n’ubundi ariko iyo
bakingana gutya mba ngomba kubarinda nyeneye kugira ngo bakure."
Rema Namakula babyaranye we
si ko abibona, ntiyumva ikibazo kiri mu gusangiza ibihe byiza umwana arimo
kunyuramo ku mbuga.
Ubwo yabazwaga ku mwanzuro wo
gushyira hanze amashusho y’umwana muto yagize ati: "Iyo ari umwana wawe wamutwara
mu buryo bwose wifuza."
Avuga ko gushyira hanze amashusho y’umwana we ari uburenganzira adafite gusaba uwo ari we
wese.
Rema ari mu bihe byiza
n’umugabo we yanazirikanye ku munsi wahariwe umugabo wizihijwe mu mpera z’icyumweru
gishize.
Rema yagize ati: "Umunsi mwiza w’ababyeyi
b’abagabo, turi abanyamugisha n’abanyamahirwe, uyu munsi ndakwizihiza, ejo
hazaza n’iteka ryose."Eddy Kenzo yagaragaje ko bidakwiriye ko umubyeyi ashyira hanze amashusho y'umwana ukiri muto
Hamza umugabo wa Rema Namakulla yifurijwe n'uyu muhanzikazi umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagabo
Mu bihe bitandukanye Rema asangiza abamukurikira amashusho n'amafoto y'umuryango we arimo n'umwana yabyaranye na Eddy Kenzo