Ku wa 21 Kamena 2024 ubwo hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umuziki, abahanzi bakora umuziki uyunguruye ujyana n’ibicurangisho (Live) bazasusurutsa abantu rwagati mu mujyi wa Kigali.
Mu gikorwa cyatewe inkunga na
Skol, abakora umuziki mu Rwanda biganjemo abacuranzi bamenyerewe mu bitaramo
byagutse bagiye guhurira mu gitaramo kizabera mu Imbuga Car Freezone.
Paco uri mu bari gutegura iki
gikorwa mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati”Twaguye nka Vanginganzo CBC
ishyirahamwe ry’abacuranzi bacuranga muri Hoteli, Bar no mu birori
bitandukanye.”
Yavuze kandi ko ari ibyo
kwishimirwa kugeza ubu ko bizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umuziki buri gihe
hari intambwe imaze guterwa.
Iki gikorwa kizatangira ku isaha ya saa Cyenda.
Mu bazataramira abazitabira
harimo Orchestre Impala, Makanyaga, Orchestre les Fellows, Les Ambassadeurs de
la Rhumba, Dauphin Band, El Pedro na Paco XL Band.
TANGA IGITECYEREZO