Rayon Sports yanganyije na APR FC ubusa ku busa mu mukino wa gicuti wo gusogongera sitade Amahoro yari imaze umwaka ivugururwa.
90+" Umukino urarangiye
Umukino wa gicuti wahuzaikipe ya Rayon Sports na APR FC usize nta kipe n'imwe irebye mu izamu nyuma yaho amakipe yombi anganyije ubusa ku busa
90" Umusifuzi yongeyeho iminota 3 y'inyongera kugirango umukino urangire
87" Muhire Kevin ahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira yari asigaranye wenyine arebana n'umunyezamu ariko ateye umupira Ishimwe Pierre awukuramo n'intoki
78" Abakinnyi bagera kuri 4 baryamye hasi imbere y'izamu rya APR FC nyuma yaho Kevin azamukanye umupira ahereze Kokoete wari usigaranye n'umunyezamu abakinnyi ba APR FC baje gutabara barasekurana
76" APR FC ikoze impinduka, Tuyisenge Arsene agiye mukibuga asimbuye Mugisha Gilbert
73" Mugice cya kabiri cy'umukino, amakipe ari gukina bisanzwe ndetse bari gukinira mu kibuga hagati gusa
63" Rayon Sports ikoze impinduka Desire Mugisha agiye mu kibuga asimbuye Yenga, naho Kokoete asimbura Iraguha Hadji
45" Igice cya kabiri kiratangiye
45+1" Igice cya mbere kirarangiye
45" Umunota umwe niwo umusifuzi yongeyeho
42" Rayon Sports ibonye kufura itewe na Bbaale umupira ukubita igiti cy'izamu ujya hanze. Ni umupira yari ateye neza cyane
37" Ganijuru n'ubwo yasoje amasezerano muri Rayon Sports, arimo arayikinira neza. Azamukanye umupira yambukiranya ikibuga mo kabiri, areba umuzamu uko ahagaze arekura ishoti rikomeye umupira Pierre awukuramo nta nkuru ujya muri koroneri itagize icyo itanga.
30" Ku munota wa 30 muri sitade hose hafashwe umunota wo gukomera amashyi umukuru w'igihugu Paul Kagame kubera ibyo amaze kugeza ku banyarwanda harimo na sitade Amahoro
30" Ikipe ya APR FC irashimbuje Kategaya Elie avuye mu kibuga aha umwanya Niyibizi Ramadhan
26" Rayon Sports irongeye ihushije igitego ku mupira uzamukanwe na Muhire Kevin ahereza Iraguha Hadji ateye umupira adahagaze uca kuruhande.
24" Muhire Kevin uri kugora cyane ikipe ya APR FC ahushije igitego ku mupira yari ashatse gutera yigaramye biranga
Amakipe yombi aracyakina byo kwishakisha uretse ko Rayon Sports imaze kugera imbere y'izamu inshuro nyinshi
11" Bbaale ahushije igitego igitego cyari cyabazwe ku mupira azamukanye awuhereza Ganijuru uhise ukata umupira ugana mu izamu usanga Bbaale wari uhagaze neza gukozaho biramunanira kandi aribyo yasabwaga. Igitego Bbaale ahushije nibyo ahora apfa n'abafana ba Rayon Sports
09" Richard umwe mu bakinnyi bashya bari muri Rayon Sports azamukanye umupira neza agerageza uburyo bw'igitego ariko umupira uca kuruhande, uyu musore ari kugaragaza urwego rwiza.
Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga
Ishimwe Pierre
Nshimiyimana Yunussu
Ndayishimiye Dieudonne
Niyomugabo Claude
Byiringiro Gilbert
Mugiraneza Fraudoire
Ruboneka Bosco
Kategaya Elie
Mugisha Gilbert
Kwitonda Alain
Dushimimana Olivier
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Jackson
Muhire Kevin
Emmanuel Nshimiyimana
Ganijuru Elie
Nsabimana Aimable
Mitima Issac
Olivier Saif
Hadji Iraguha
Bbaale
Yenga
Richard
17:00 Umukino urangiye. Reka twongere tubahe ikaze nanone kuri sitade Amahoro mu mukino uri guhuza Rayon Sports na APR FC
16:44" Abakinnyi b'amakipe yombi yasubiye mu rwambariro bakagaruka umukino utangira
David Bayingana na Uwimana Clarisse nibo bayoboye ibirori by'umukin
Umukino w'irerero rya PSG Academy na Bayern Academy niwo wabanje aho PSG yatsinze ibitego 2-1
16:13" Abanyezamu ba Rayon Sports binjiye mu kibuga baje kwishyushya.
16:17" Abakinnyi ba Rayon Sports ndetse n'abanyezamu bayo binjiye mu kibuga nabo bakaba baje kwishyushya.
16:24" Abakinnyi ba Rayon Sports nabo bamaze kwinjira mu kibuga barangajwe imbere na Niyonzima Olivier Saif
Ni
umukino uributangire ku isaha ya saa 17:00 pm ukaba uribubere kuri Sitade
Amahoro. Niwo mukino wa mbere ugiye kubera kuri sitade Amahoro nyuma yo
kuvugururwa.
Uyu mukino ugamije gusuzuma iyi sitade imaze imwaka n'igice ivugururwa, ikaba izatahwa ku mugaragagaro tariki 4 Nyakanga. Rayon Sports na APR FC ni amakipe adakunze guhurira mu mukino wa gicuti, aho baherukaga gucakirana mu mukino nk'uwo mu 2005.
Uyu mukino ugiye kuba mu bihe bitari byiza kuri Rayon Sports kuko isa naho idafite ikipe yifuza, ndetse ikaba igiye gukoresha abakinnyi barimo abatayifitiye amasezerano nka Niyonzima Olivier Saif na Kokote Udo wari umaze iminsi muri Musanze FC.
APR FC nayo ntabwo ifite ikipe yifuza dore ko hari abakinnyi nayo idafite. APR FC gusa isa naho iri mu ruhande rwiza ku bakinnyi kuko abakinnyi benshi yakoresheje umwaka ushize ikibafite hafi.
Sitade Amahoro ivuguruye, izajya yakira abantu ibihumbi 45 ndetse n'abantu 705
TANGA IGITECYEREZO