Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Mugani Désiré wamenye nka Big Fizzo, yageze i Kigali mu rugendo yagize ibanga rikomeye, yakirwa na mugenzi we Nemeye Platini [Platini P] bagiye bahurira mu mishinga itandukanye, kugeza anamutumiye mu gitaramo cye.
Uyu
munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ndakumisinze’ yasohoye mu myaka 10
ishize, yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri
uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, yakirwa na Platini P.
Amashusho
yagiye hanze agaragaza Big Fizzo agera ku kibuga cy’indege afite igikapu kimwe.
Mbere yo kugera i Kigali, yari yasohoye amashusho kuri konti ye ya Facebook,
amugaragaza ari kumwe n’inshuti ze n’abandi baryoshya ku nkengero z’amazi mu
Mujyi wa Salerno mu Butaliyani- Ni majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’iki
gihugu.
InyaRwanda
yabonye amakuru yizewe avuga ko Big Fizzo agenzwa no kwitabira ubukwe
yatumiwemo, ndetse ni umwe mu bahanzi bashobora kuzaburirimbamo.
Platini
na Big Fizzo bafitanye umubano wihariye! Umubano w’abo watangiye kwaguka mu
2016 nyuma y’uko uyu muhanzi wo mu Burundi akoranye indirimbo na Urban Boys,
Fireman bise ‘She Say yes’- iri mu ndirimbo za Dream Boys zakunzwe cyane.
Ku
wa 25 Nyakanga 2022, Platini yasohoye indirimbo ‘Ikosa 1’ na Big Fizzo. Imaze
kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 700. Iba indirimbo ya kabiri, aba bahanzi
bombi bahuriyemo, nyuma y’imyaka irenga icyenda ubushuti bwabo bwagutse.
Big Fizzo wamamaye mu ndirimbo zitsa ku rukundo, yari yitezwe i Kigali, ku wa 30 Werurwe 2024 mu gitaramo “Baba Experience”, Platini yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ariko siko byagenze. Ntiyabashije kugera i Kigali, ahanini bitewe n’umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Big
Fizzo ari mu bahanzi bakomeye mu Burundi kuva mu myaak 20 ishize. Yavukiye kandi
akurira mu Mujyi wa Bujumbura. Yatangiye umuziki mu myaka ya 1990, yinjiriye mu
itsinda ry’abanyamuziki rya Nigga Sound.
Yamaze
igihe gito muri iriya tsinda bitewe n’ibibazo byagiye bivukamo, ahitamo kuvamo
atangira urugendo rw’umuziki we nk’umuhanzi wigenga.
Mu
bihe bitandukanye yagiye avuga ko impano ye yakunze biturutse ku gushyigikirwa
na Kidum, umunyamuziki w’umurundi ubarizwa muri Kenya.
Kuva
ku ndirimbo nka ‘Mbarira’, ‘Bajou’, ‘Sitapenda
Tena’ n’izindi, Big Fizzo afatwa nk’umuhanzi w’icyatwa mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Platini
P yakiriye mugenzi we Big Fizzo wageze i Kigali muri gahunda zirimo no
kwitabira ubukwe
Muri
Werurwe 2024, Big Fizzo yari yitezwe i Kigali mu gitaramo cya Platini
Platini
yakunze kugaragaza ko afitanye umubano wihariye na Big Fizzo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IKOSA 1’ YA BIG FIZZO NA PLATINI
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NDAKUMISINZE’ YA BIG FIZZO
TANGA IGITECYEREZO