RFL
Kigali

Abakobwa 59 bahataniye kuvamo Miss Black Festival izasorezwa i Dubai-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2024 19:46
1


Abakobwa 59 babonye itike ya mbere ibahesha amahirwe yo guhatanira kuzavamo umwe uhiga abandi mu mushinga akegukana irushanwa rya Miss Black Festival rizasozwa mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ku wa 7 Nyakanga 2024.



Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa riri kuba. Rihuje abakobwa babarizwa mu bihugu bitandukanye ku Isi, b’Abiraburakazi. Ryubakiye ku ntego yo guteza imbere umukobwa binyuze mu gutera inkunga umushinga we ufitiye akamaro Sosiyete muri rusange.

Kwiyandikisha byatangiye ku wa 16 Gashyantare 2024, bisozwa ku wa 16 Werurwe 2024. Nyuma y’ukwezi kurenga, hiyandikishije abakobwa bagera kuri 400 babarizwa mu bice bitandukanye by’Isi.

Ryitabiriwe n’abakobwa bo mu Rwanda, U Burundi, Uganda, Tanzania, Canada, Mauritius n’abandi.

Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abahanga mu ngeri zinyuranye bafashe igihe cy’iminsi ibiri bahitamo abakobwa 59 ‘bafite imishinga myiza’.

Umuyobozi wa Imanzi Agency Ltd iri gutegura iri rushanwa, Byiringiro Moses yabwiye InyaRwanda ko hejuru yo guhitamo umushinga mwiza, banarebye uburyo umukobwa abasha kuwusobanura, ndetse n’uburyo uzafasha sosiyete kwiteza imbere.

Ati “Twahisemo abakobwa 60 bafite imishinga myiza, bazi kuyisobanura ndetse tureba n’umushinga ushoboka. Mu kubahitamo twifashishije abazobereye mu bijyanye n’imishinga, urumva ko cyari igikorwa kitoroshye, yaba kuri twe nk’abategura, ndetse n’abagize akanama nkemurampaka.”

Akomeza ati “Hari hiyandikishije abakobwa 400 guhitamo 59 kari akazi gakomeye, ariko twifashishije abahanga mu bijyanye n’imishinga ku rwego Mpuzamahanga.”

Byiringiro yavuze ko nyuma yo guhitamo abakobwa 59 bagiye gutangiza icyiciro cy’amatora yo kuri Internet (Online), kandi buri mukobwa azagirana ibiganiro n’Akanama Nkemurampaka hifashishijwe uburyo bwa Zoom, bizasiga hamenyekanye abakobwa 10 bazajya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.  

Yavuze ko abafana ari bo bazagena abakobwa 10 bazagera mu cyiciro cya nyuma. Ati “Icyiciro cy’amatora tugiye kwinjiramo kirakomeye, ni uruhare rw’abafana mu guhitamo umukobwa babona ko akwiye guhembwa ku mwanya wa mbere. Ariko kandi ibi bizakomeza gukorwa bihujwe n’amajonjora azakorerwa kuri ‘Zoom’, abazatsinda aho rero ni abo 10 bazakomeza kuri ‘Final’.

Umukobwa wa mbere azahembwa amadorali 15,000 [Ni hafi Miliyoni 19,634,910.00], azagaragirwa n’igisonga cya mbere uzahembwa amadorali 5,000 [Ni hafi Miliyoni 6,544,970.00] cyo kimwe n’igisonga cya kabiri. Aba bakobwa kandi bazafashwa kwitabira andi marushanwa ahuriza hamwe abiraburakazi.

Mu byagendeweho umukobwa yemererwa guhatana harimo kuba afite imyaka hafati ya 18 na 35 y’amavuko no kuba afite umushinga uteza imbere sosiyete n’ibindi.

AMAFOTO YA BAMWE MU BAKOBWA 59 BAHATANIYE KUVAMO MISS BLACK FESTIVAL


Pretty Mwiza


Irene Kayisire


Ange Souvatte


Mariam Uwase


Li Hua Brenda


Ange Nicole


Kaliza Kayirangwa Ornella


Housna Lara Sapna


Lisa Teta Cyuzuzo


Umutoni Eliane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sarah 5 days ago
    I say hello icyifuzo cyajye nugutora angel souvate





Inyarwanda BACKGROUND