Abakobwa 59 babonye itike ya mbere ibahesha amahirwe yo guhatanira kuzavamo umwe uhiga abandi mu mushinga akegukana irushanwa rya Miss Black Festival rizasozwa mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ku wa 7 Nyakanga 2024.
Ni
ku nshuro ya mbere iri rushanwa riri kuba. Rihuje abakobwa babarizwa mu bihugu
bitandukanye ku Isi, b’Abiraburakazi. Ryubakiye ku ntego yo guteza imbere
umukobwa binyuze mu gutera inkunga umushinga we ufitiye akamaro Sosiyete muri
rusange.
Kwiyandikisha
byatangiye ku wa 16 Gashyantare 2024, bisozwa ku wa 16 Werurwe 2024. Nyuma y’ukwezi
kurenga, hiyandikishije abakobwa bagera kuri 400 babarizwa mu bice bitandukanye
by’Isi.
Ryitabiriwe
n’abakobwa bo mu Rwanda, U Burundi, Uganda, Tanzania, Canada, Mauritius n’abandi.
Akanama
Nkemurampaka kagizwe n’abahanga mu ngeri zinyuranye bafashe igihe cy’iminsi ibiri
bahitamo abakobwa 59 ‘bafite imishinga myiza’.
Umuyobozi
wa Imanzi Agency Ltd iri gutegura iri rushanwa, Byiringiro Moses yabwiye
InyaRwanda ko hejuru yo guhitamo umushinga mwiza, banarebye uburyo umukobwa
abasha kuwusobanura, ndetse n’uburyo uzafasha sosiyete kwiteza imbere.
Ati
“Twahisemo abakobwa 60 bafite imishinga myiza, bazi kuyisobanura ndetse tureba
n’umushinga ushoboka. Mu kubahitamo twifashishije abazobereye mu bijyanye n’imishinga,
urumva ko cyari igikorwa kitoroshye, yaba kuri twe nk’abategura, ndetse n’abagize
akanama nkemurampaka.”
Akomeza
ati “Hari hiyandikishije abakobwa 400 guhitamo 59 kari akazi gakomeye, ariko
twifashishije abahanga mu bijyanye n’imishinga ku rwego Mpuzamahanga.”
Byiringiro yavuze ko nyuma yo guhitamo abakobwa 59 bagiye gutangiza icyiciro cy’amatora yo kuri Internet (Online), kandi buri mukobwa azagirana ibiganiro n’Akanama Nkemurampaka hifashishijwe uburyo bwa Zoom, bizasiga hamenyekanye abakobwa 10 bazajya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Yavuze
ko abafana ari bo bazagena abakobwa 10 bazagera mu cyiciro cya nyuma. Ati “Icyiciro
cy’amatora tugiye kwinjiramo kirakomeye, ni uruhare rw’abafana mu guhitamo
umukobwa babona ko akwiye guhembwa ku mwanya wa mbere. Ariko kandi ibi
bizakomeza gukorwa bihujwe n’amajonjora azakorerwa kuri ‘Zoom’, abazatsinda aho
rero ni abo 10 bazakomeza kuri ‘Final’.
Umukobwa
wa mbere azahembwa amadorali 15,000 [Ni hafi Miliyoni 19,634,910.00],
azagaragirwa n’igisonga cya mbere uzahembwa amadorali 5,000 [Ni hafi Miliyoni 6,544,970.00]
cyo kimwe n’igisonga cya kabiri. Aba bakobwa kandi bazafashwa kwitabira andi
marushanwa ahuriza hamwe abiraburakazi.
Mu
byagendeweho umukobwa yemererwa guhatana harimo kuba afite imyaka hafati ya 18
na 35 y’amavuko no kuba afite umushinga uteza imbere sosiyete n’ibindi.
AMAFOTO YA BAMWE MU BAKOBWA 59 BAHATANIYE KUVAMO MISS BLACK FESTIVAL
Pretty Mwiza
Irene Kayisire
Ange Souvatte
Mariam Uwase
Li Hua Brenda
Ange Nicole
Kaliza Kayirangwa Ornella
Housna Lara Sapna
Lisa Teta Cyuzuzo
Umutoni Eliane
TANGA IGITECYEREZO