Umukobwa witwa Isaro Rosine Utezeneza yongeye kuza ku mwanya wa mbere mu matora ahuje abanyamideli 110 mu irushanwa 'Rwanda Global Top Model' iri kuba ku nshuro ya Gatatu.
Saluwa
Rutayisire yageze ku mwanya wa Kabiri. Uyu mukobwa yari agiye kumara igihe
kinini ari we uri ku mwanya wa mbere, ahagarariye bagenzi be.
Amajwi
yafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024, agaragaza ko Isaro Rosine
Uteneza ari ku mwanya wa mbere n'amajwi 1,612, ni mu gihe Saluwa Rutayisire ari
ku mwanya wa Kabiri n'amajwi 1,609.
Akurikiwe
na Gloria Bobette Gahigana uri ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 1,451; ku mwanya wa
Kane hariho Prechia Kamikazi ufite amajwi 1,356, ni mu gihe Clarisse Dusenge
ari ku mwanya wa Gatanu.
Ni
ubwa mbere uyu mukobwa Dusenge aje muri batanu ba mbere. Kuko Eddy Yakin Mugisha
ari we wari ku mwanya wa Gatanu. Ibi bisobanuye ko batanu ba mbere kugeza ubu
muri aya matora, ari abakobwa.
Ni
mu gihe mu byumweru bitatu bishize, batanu ba mbere barimo abakobwa bane
n'umuhungu umwe.
Aya
matora ari kubera ku rubuga www.noneho.com yatangiye
ku wa 27 Gicurasi 2024, azasozwa ku wa 22 Kamena 2024 ari nabwo hazamenyekana abasore
n’inkumi 30 bazinjira mu cyiciro kibanziriza icya nyuma ‘Top 30’.
Umuyobozi
uhagarariye Embrace Africa itegura amarushanwa ya Rwanda Global Top Model,
Ndekwe Paulette, yabwiye InyaRwanda ko hari hiyandikishije abantu 162, nyuma
y’isuzuma ryakozwe n’Akanama Nkemurampaka kemeza ko 101 aribo binjira mu cyiciro
cy’amatora yo kuri Internet.
Ati
“Twahisemo 101 tubona bajyanye n’ibyo twashingiyeho ubwo ndavuga ko ibyo
bagombaga kuba bujuje. Dukorana n’amarushanwa atandukanye yo ku Isi, ku buryo
ugize amahirwe yo gutsinda muri Rwanda Global Top Model tumufashe kwitabira
ariya marushanwa mpuzamahanga dukorana nayo.”
Akomeza
ati “Dushingira cyane ku kureba umukobwa/umusore wujuje iby’amarushanwa
Mpuzamahanga y’imideli dukorana nayo (ibyo) adusaba, hanyuma tugahitamo
ababikwiriye kurusha abandi. Ariko bitavuze ko atabashije gukomeza batabikwiye,
ahubwo ni uko batahiriwe. Turabifuriza kuzageragera ku yindi nshuro.”
Ndekwe
Paulette avuga ko ashima Leta "idufasha mu gushyigikira impano
z’urubyiruko" kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya mu
biyobyabwenge n’ibindi byabangiriza ejo hazaza.
Ndekwe
Paulette yavuze ko iyi nshuro uzegukana umwanya wa mbere azahabwa amafaranga
ataratangazwa umubare, ndetse bazamufasha kwitabira amarushanwa mpuzamahanga
akomeye ku isi.
Uzegukana
umwanya wa Kabiri azahembwa ibihumbi 500 Frw, uzegukana umwanya wa Gatatu
azahembwa ibihumbi 300 Frw.
Ni
mu gihe uzahiga abandi mu gutorwa cyane kuri internet azahembwa ibihumbi 300
Frw. Mu bindi biteganyijwe ni uko abazatsinda bose, bateguriwe kuzatemberezwa
ahantu nyaburanga hihariye.
30
bazagera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma bazahatana mu matora yo kuri
internet azaba guhera tariki 25 Kamena 2024 kugeza tariki 12 Nyakanga 2024.
Abanyamideli 30 bazatorwamo 5 bazaba bahize abandi mu kugira amajwi menshi mu itora ryo kuri internet (Most Voted), 5 bazaba bahize abandi mu kwishimirwa n’abatoye (Public Choice).
Isaro Rosine ari ku mwanya wa mbere mu majwi binyuze mu matora ari kuba mu irushanwa 'Rwanda Global Top Model'
Isaro yari amaze igihe ari ku mwanya wa Kabiri mu matora
Abanyamideli 110 bahataniye kuzinjira muri 30 ba mbere
TANGA IGITECYEREZO