Umuraperi uri mu bakomeye Khalfan Govinda yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo 'ikomeye kuri we' yise “Igikumwe” yahurijemo abahanzi b'ikiragano gishya ndetse n'abamaze igihe mu muziki, yitsa cyane ku kwamamamza Perezida Paul Kagame mu matora ateganyijwe, kandi yabikoze kubera umubyeyi we.
Khalfan
yabwiye InyaRwanda, ko 2024 ari umwaka udasanzwe k'u Rwanda n'Abanyarwanda, biri
mu mpamvu buri munyarwanda wese ategerezanyije amatsiko ibizavamo mu matora y'Umukuru
w'Igihugu n'ay'Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Yavuze
ko ashingiye ku rugendo rw'imyaka 30 ishize, aho Perezida Kagame yakuye u
Rwanda, iterambere Abanyarwanda bagezeho byamugejeje ku gukora iyi ndirimbo
yise 'Igikumwe'.
Ariko
kandi ni igitekerezo yubatse nyuma y'uko umubyeyi we (Nyina) amubajije niba
muri iki gihe y'amatora nta ndirimbo azakora izagaruka ku bikorwa byo
kwiyamamaza.
Ati
"Mfite umubyeyi wanjye Mama wenyine niwe ngira, nta Papa ngira. Ni
umubyeyi rero ukunda kwigisha abana be gukunda Igihugu. Rimwe ubwo twari
twicaye muri 'Saloon' yarambwiye ati 'wowe nta ndirimbo uzakora y'amatora,
byavuye aho rero ndamubwira nti nzayikora Mama."
Yavuze
ko umubyeyi we ariwe wamugiriye inama y'abahanzi azifashisha muri iyi ndirimbo barimo
Tom Close, Intore Massamba na Uncle Austin 'kubera ko ari abahanzi akunda
cyane'.
Ati
"Guhitamo abandi bahanzi rero nagendeye ku bandi nanjye nkunda, bitewe n'ubutumwa
twashakaga gutambutsa muri iyi ndirimbo."
Akomeza
ati "Perezida Kagame niwe mfatiraho urugero. Ndibuka hari indirimbo nakoranye
na Bruce Melodie yitwa 'Power' ndirimbamo ngo igihe nzagwiza 'Power' mpinduye
ubuzima nzakina Tennis na Perezida. Umuntu wese uzi Perezida Kagame, aziko ari
umuntu ukunda Siporo, umubyeyi ukunda u Rwanda n'Abanyarwanda, ukunda gukina
umukino wa Tennis."
Khalfan
yavuze ko mu guhitamo abahanzi yashingiye ku byifuzo by'umubyeyi we, ariko
kandi yita ku bahanzi bagezweho muri iki gihe bijyanye n'ubutumwa yashakaga
gutambutsa muri iyi ndirimbo.
Uyu
muraperi yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe muri Sitade Amahoro ndetse
no kuri Golf i Nyarutarama. Ni igikorwa avuga ko babashije kugeraho nyuma y'uko
basabye uburenganzira inzego zitandukanye, ariko kandi yafashijwe cyane
n'Umuvuguzi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda kugirango babone
ibyangombwa by'ifatwa ry'amashusho ahantu bashakaga.
Muri
iyi ndririmbo atangira aririmba agira ati "Twubake u Rwanda rwiza
rutebereye nk'abanyarwanda, ubumwe niwo musingi." Hagaragaramo ikirango
cya FPR ndetse n'igipfunsi.
Khalfan
ati 'Ntekereza y'uko iyi ndirimbo izumvikanisha kubaka u Rwnada ruzira
amacakubiri, kubaka u Rwanda rugera kuri Demokarasi, u Rwanda rutubereye kandi
tuzaraga abana bacu."
"Mboneyeho
no gushimira umuryango FPR Inkotanyi wakoze ibi byose, wazanye iterambere ku
mugore, urebye aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze ubu ndabizi neza ko
ntawashidikanya kubyagezweho; imihanda, iterambere, u Rwanda ruraryoshye... Perezida
wacu yabaye ubukombe, igikumwe tuzagishyire ku gipfunsi. Buri wese mwifurije
kuzongera gutora umusaza."
Uyu muraperi yavuze ko basoje gufata amashusho y'iyi ndirimbo, ku buryo bateganya ko izajya hanze mu cyumweru kiri imbere.
Ni indirimbo yahuriyemo na Fireman, Tom Close, Massamba Intore, Uncle Austin, Marina ndetse na The Nature. Iyi ndirimbo mu buryo bw'amashusho (Video) yakozwe na AB Godwin, ni mu gihe mu buryo bw'amajwi (Audio) yakozwe na Yeweeh.
Umuraperi Khalfan yahurije mu ndirimbo ‘Igikumwe’ abahanzi bakomeye barimo Massamba Intore, Tom Close, Uncle Austin, Marina, Fireman
Umuraperi Khalfan ari kumwe n'ababyinnyi batandukanye bazagaragara muri iyi ndirimbo
Umuhanzikazi Marina ari kumwe na Producer Yeweeh wakoze amajwi y'iyi ndirimbo (Audio)
Umuhanzi Massamba Intore [Uri iburyo] ari muri Sitade Amahoro mu gufata amashusho y'iyi ndirimbo
Khalfan yavuze ko yakoze iyi ndirimbo ashingiye ku bitekerezo by'umubyeyi we
Umuhanzi akaba n'umunyamakuru, Uncle Austin [Uri ibumoso] ari kumwe na Marina na Khalfan
Umuhanzikazi Marina mu ifatwa ry'amashusho kuri Golf i Nyarutarama
Khalfan aganira n'umuhanzikazi Marina yahurije muri iyi ndirimbo
Massamba Intore ari kumwe na Uncle Austin mu ikorwa ry'indirimbo 'Igikumwe'
Umuraperi Fireman yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry'indirimbo 'Igikumwe'
Umuhanzi Tom Close ubwo yari muri sitade Amahoro hakorwa indirimbo 'Igikumwe'Abahanzi barindwi bahuriye mu ndirimbo 'Igikumwe' igaruka kuri Perezida Paul Kagame
Director AB Godwin ari kumwe n'abahanzi mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Igikumwe'
TANGA IGITECYEREZO