Kigali

Tom Close yatangiye kwiga ‘Master's’ mu Buholandi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2024 11:52
0


Umuhanzi akaba n’umuganga, Muyombo Thomas wamenyekanye nka Tom Close, yatangiye gukurikirana amasomo ye y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ‘Master's’ muri Kaminuza yo mu Buholandi.



Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, ubwo yari abajijwe aho ageze urugendo rwe rw’amasomo, nyuma y’uko mu 2013 asoje Ikiciro cya Kabiri cya kaminuza mu Ishami ry’Ubuvuzi, muri Kaminuza y’u Rwanda (Bachelor’s Degree).

Tom Close yavuze ko amaze iminsi atangiye kwiga Master's mu Ishami rya “Management of Transfusion Medicine” muri Univesity of Groningen yo mu Buholandi.

Kaminuza ya Groningen ni Kaminuza y’Ubushakashatsi rusange imaze kunyuramo abanyeshuri barenga 30.000, iherereye mu Mujyi wa Groningen mu Buholandi.

Ni Kaminuza yashinzwe mu 1614, ikaba iya kabiri ya kera mu gihugu kandi ni imwe muri kaminuza gakondo kandi zizwi cyane mu Buholandi.

Inyandiko ziyivugaho, zigaragaza ko abanyeshuri b’imbere mu gihugu bishyura amafaranga 2,060 € [2,890,003.50 Frw], ni mu gihe abanyeshuri bo mu bindi bihugu bayigamo bishyura amayero 8,300 € [11,644,188.85]. Iyi mibare yatangajwe hagati y’umwaka wa 2018 na 2019).

Ku rubuga rw’iyi Kaminuza, bagaragaza ko umunyeshuri wiga ‘Master's’ yishyura amafaranga ari hagati ya Miliyoni 27 [27,917,994.95] na Miliyoni 22 [22,306,337.67] Cyane cyane ku biga ibijyanye n'amategeko (Law), 'Spatial Sciences', 'Philosophy' n'ibindi.

Tom Close yatangiye umwuga wo kuririmba yiga mu wa kane w’amashuri abanza mu mu 1995 kuri Don Bosco Church ku Kimihurura, muri korari.

Amaze kujya muri mashuri yisumbuye i Kiziguro yinjiye muri korari ya Kiziguro Anglican Church kuva mu 1999 kugeza mu 2001.

Nyuma yagiye kwiga kuri Lyccé de Kigali aho yize mu ishami rya Bio-chemistry, naho yakomeje kuririmba muri korari yitwa Prince of Peace Choir yo kuri St Etienne Anglican Church kugeza mu mwaka wa 2006.

Kuva afite imyaka 14 yatangiye guhimba indirimbo ze. Mu Ugushyingo 2007, yasohoye indirimbo ye ya mbere ku giti cye yise "Mbwira".

Kuva mu Ugushyingo kugeza muri Gicurasi 2008 yateguye Album ye yise "Kuki" ayishyira ku mugaragaro tariki 16 Gicurasi 2008.

Kugeza ubu tom Close amaze gushyira ku mugaragaro album ebyiri. Avuga ko kuva akiri umwana yakundaga ibintu bijyanye n’ubuhanzi nko kuririmba, kubyina gukina filime n’ibindi.

Tom Close nk’umuririmbyi wa R&B akunda abandi bahanzi bagenzi be bo muri Amerika nka Chris Brown na Usher. Si umuririmbyi gusa ahubwo yandika ibitabo by’inkuru zishushanyije (Bande dessiné), mu byo amaze kwandika harimo nk “Inka yanjye”, “Nkunda u Rwanda”, “Isuka yanjye” n’ibindi.

Tom Close aherutse gushyira ku isoko Album ye ya Cyenda yise ‘Essence’ iriho abanyamuziki bo mu bihugu bitandukanye. 

Tom Close ni umuhanzi akaba n'umuganga. Ni Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC.


Tom Close yatangiye gukurikirana amasomo ye y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza yo mu Buholandi 

Mu 2013 ni bwo Tom Close yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree)

Tom Close avuga ko nyuma yo kurangiza Album ye ya cyenda yatangiye gutegura Album ya 10

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YA CYENDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND