Umuhanzikazi Bwiza Emerance [Bwiza] uri mu bagezweho muri iki gihe yashyize hanze indirimbo yitwa ‘Ogera’ yakoranye na Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie.
Ni
ubwa mbere Bwiza akoranye indirimbo na Bruce Melodie nyuma y’imyaka itatu
ishize ari mu rugendo rw’umuziki aho afashwa na Kikac Music Label.
Bruce
Melodie ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM yakunze
gufasha cyane igihe kinini abahanzi bashya mu muziki.
Iyi
ndirimbo aba bahanzi bombi bahuriyemo bise ‘Ogera’ ivuga ibigwi Perezida
Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi wemerewe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
(NEC) kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite
iteganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Ikorwa
ry’iyi ndirimbo ‘Ogera’ ni igitekerezo cyashibutse kuri Bwiza wifuzaga gukora
indirimbo igaruka kuri Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kugaragaza bimwe mu
bikorwa yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.
Iyi
ndirimbo yari ku rutonde rw’indirimbo uyu muhanzikazi yaririmbye mu mikino ya
BAL yabereye muri BK Arena. Nyuma yo kugaragaza ko afite igitekerezo cyo gukora
iyi ndirimbo, abashinzwe kwamamaza umukandida bamusabye ko yayikorana na Bruce
Melodie.
Umushinga w'iyi ndirimbo watangiye mu buryo bw’amajwi utangiriye mu maboko ya Producer Loader, ariko ko nyuma yajyanwe kwa Element muri 1:55 AM ari nawe wayirangije.
Byari biteganyijwe kandi ko amashusho y’iyi ndirimbo azakorwa
na Fayzo basanzwe bakorana, ariko yagize akazi kenshi karimo gukora amashusho y’indirimbo
‘Contre Succès ya Dr Claude, bituma atabona umwanya.
Ibi byatumye ikorwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo rihabwa Eazy Cut, ari nawe wayirangije.
Muri
iyi ndirimbo hari aho baririmba bagira bati "Intore iganje, ishema ryacu,
Kagame Paul, indashyikirwa, Ongera uri mutanguha, Ongera uri mutimana, reka
tuguhe ni huguha, tubikuye ku mutima…Wareze abakura, tukuri inyuma, tuzi iyo
tujya, tujyaneyo, rudasumbwa, Kagame Paul, intwari yacu, intore iganje, ishema
ryacu…
Bwiza
yatangaje ko ari we wagize bwa mbere igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ‘Ogera’
Abashinzwe
kwamamaza umukandida basabye Bwiza ko iyi ndirimbo ayikorana na Bruce Melodie
Bwiza
avuga ko iyi ndirimbo yatangiriye kwa Producer Loader, irangizwa na Element
Muri
iyi ndirimbo, hari aho Bruce Melodie aririmba agira ati “Imana iduha imvura, ni
nayo igena agasusuruko;
TANGA IGITECYEREZO