Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Rugamba Yverry wamenye nka Yverry yagarutse i Kigali amwenyura avuye muri Canada, nyuma y’ukwezi kurenga abarizwa muri kiriya gihugu aho yakoreye imishinga itandukanye irimo n’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye.
Uyu
mugabo yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu ijoro ryo kuri
uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, yakirwa n’abo mu muryango we barimo umugore
we n’umwana we, umujyanama we Gauchi n’abandi.
Yaherukaga
i Kigali, ku wa 24 Mata 2024 kuko ari bwo yerekeje muri Canada. Bimwe mu
bikorwa byari byamujyanye muri kiriya gihugu, harimo kuhakorera igitaramo,
kuririmba mu bukwe bw’abantu babiri, ndetse no kuhakorera indirimbo.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Yverry yavuze ko ibyari byamujyanye byose yabashije
kubikora birimo no kuhakorera indirimbo ye ya mbere. Ati “Ibyari byatujyanye
n’ubundi byose byarakozwe, n’amashusho y’indirimbo yarafashwe.”
Uyu
mugabo yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Made
Beats, ariko kandi yari ayimaranye igihe nubwo yayikoreye muri Canada.
Yavuze ko gukorera indirimbo muri Canada bitari ibintu byoroshye kuri we. Ati “Ntabwo
biba byoroshye, kuko bisaba inzira nyinshi, ariko nyine birakunda, uca mu nziza
nk’iz’abandi bacamo, ntakibazo. Ibijyanye n’igitaramo byo byari bitaramezwa,
ariko ubukwe bwo naburirimbyemo.”
Yverry
yavuze ko iriya ndirimbo ye izajya hanze mu gihe kiri imbere, ariko kandi
yayitanzeho amafaranga menshi mu bijyanye n’ikorwa ryayo muri ‘Audio’ ndetse na
‘Video’. Ati “Ntabwo ndakora neza imibare, ariko ni menshi cyane, byose
mubishyiremo.”
Ubwo
Yverry yahagarukaga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza muri
Canada, yaherekejwe n’amagambo ya bamwe mu bantu bavuze ko azatoroka
atazagaruka mu Rwanda nubwo afite ‘Visa’ imwemerera kujya muri kiriya gihugu
mu gihe cy’imyaka umunani iri imbere.
Yavuze ko atagiye muri Canada atekereza gutoroka, kuko yari ajyanwe n’akazi. Ati “Ntabwo nahamya y’uko bamugamayo, kuko ntabwo igihe cyarenze ngo bagaruke, ariko kandi njye nari najyanwe n’akazi ntabwo byari ugutoroka. Abavuga ibyo, ni uko bo batagaruka.”
Umujyanama we Gauchi, yavuze ko intego afite ari uko Yverry akora ibikorwa birenga imipaka.
Ati “Intego yanjye muri uyu muziki ntabwo ari amafaranga, ahubwo ni
ugushyira itafari ryanjye nanjye ku muziki nyarwanda, uve ku rwego rumwe ujye
kurundi.”
“Yverry
rero ni amahitamo meza ariyo mpamvu tudakorana nk’abagamije amafaranga, ahubwo
dukorana nk’abagamije kugera aho tugeze umuziki Nyarwanda. Ariyo mpamvu ubona
turi kwagura ibikorwa, ubundi twafatiraga amashusho Kimironko, Gasabo, Rusizi
ariko ubu twageze Vancouver, Montreal n’ahandi.”
Uyu
muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitsa cyane ku rukundo, yavuze ko muri gahunda
yari afite harimo no kugaruka i Kigali kugirango yitegure kugira uruhare mu
matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu
mwaka.
Yverry
yagarutse i Kigali nyuma y’ukwezi kurenga abarizwa muri Canada
Yverry
yatangaje ko atigeze ajya muri kiriya gihugu atekereza gutoroka nk’uko byavuzwe
Yverry
ari kumwe n’umujyanama we Gauchi uri kumufasha mu muziki muri iki gihe
TANGA IGITECYEREZO