RFL
Kigali

Yverry wagiye bamutega gutoroka yagarutse i Kigali avuga imishinga yakoreye muri Canada

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2024 5:45
0


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Rugamba Yverry wamenye nka Yverry yagarutse i Kigali amwenyura avuye muri Canada, nyuma y’ukwezi kurenga abarizwa muri kiriya gihugu aho yakoreye imishinga itandukanye irimo n’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye.



Uyu mugabo yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, yakirwa n’abo mu muryango we barimo umugore we n’umwana we, umujyanama we Gauchi n’abandi.

Yaherukaga i Kigali, ku wa 24 Mata 2024 kuko ari bwo yerekeje muri Canada. Bimwe mu bikorwa byari byamujyanye muri kiriya gihugu, harimo kuhakorera igitaramo, kuririmba mu bukwe bw’abantu babiri, ndetse no kuhakorera indirimbo.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Yverry yavuze ko ibyari byamujyanye byose yabashije kubikora birimo no kuhakorera indirimbo ye ya mbere. Ati “Ibyari byatujyanye n’ubundi byose byarakozwe, n’amashusho y’indirimbo yarafashwe.”

Uyu mugabo yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Made Beats, ariko kandi yari ayimaranye igihe nubwo yayikoreye muri Canada.

Yavuze ko gukorera indirimbo muri Canada bitari ibintu byoroshye kuri we. Ati “Ntabwo biba byoroshye, kuko bisaba inzira nyinshi, ariko nyine birakunda, uca mu nziza nk’iz’abandi bacamo, ntakibazo. Ibijyanye n’igitaramo byo byari bitaramezwa, ariko ubukwe bwo naburirimbyemo.”

Yverry yavuze ko iriya ndirimbo ye izajya hanze mu gihe kiri imbere, ariko kandi yayitanzeho amafaranga menshi mu bijyanye n’ikorwa ryayo muri ‘Audio’ ndetse na ‘Video’. Ati “Ntabwo ndakora neza imibare, ariko ni menshi cyane, byose mubishyiremo.”

Ubwo Yverry yahagarukaga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza muri Canada, yaherekejwe n’amagambo ya bamwe mu bantu bavuze ko azatoroka atazagaruka mu Rwanda nubwo afite ‘Visa’ imwemerera kujya muri kiriya gihugu mu gihe cy’imyaka umunani iri imbere.

Yavuze ko atagiye muri Canada atekereza gutoroka, kuko yari ajyanwe n’akazi. Ati “Ntabwo nahamya y’uko bamugamayo, kuko ntabwo igihe cyarenze ngo bagaruke, ariko kandi njye nari najyanwe n’akazi ntabwo byari ugutoroka. Abavuga ibyo, ni uko bo batagaruka.” 

Umujyanama we Gauchi, yavuze ko intego afite ari uko Yverry akora ibikorwa birenga imipaka. 

Ati “Intego yanjye muri uyu muziki ntabwo ari amafaranga, ahubwo ni ugushyira itafari ryanjye nanjye ku muziki nyarwanda, uve ku rwego rumwe ujye kurundi.”

“Yverry rero ni amahitamo meza ariyo mpamvu tudakorana nk’abagamije amafaranga, ahubwo dukorana nk’abagamije kugera aho tugeze umuziki Nyarwanda. Ariyo mpamvu ubona turi kwagura ibikorwa, ubundi twafatiraga amashusho Kimironko, Gasabo, Rusizi ariko ubu twageze Vancouver, Montreal n’ahandi.”

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitsa cyane ku rukundo, yavuze ko muri gahunda yari afite harimo no kugaruka i Kigali kugirango yitegure kugira uruhare mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.


Yverry yagarutse i Kigali nyuma y’ukwezi kurenga abarizwa muri Canada


Yverry yatangaje ko atigeze ajya muri kiriya gihugu atekereza gutoroka nk’uko byavuzwe


Yverry ari kumwe n’umujyanama we Gauchi uri kumufasha mu muziki muri iki gihe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND