RFL
Kigali

Apotre Mignonne yahaye ibihembo aba ‘Legends’ 10 barimo Aime, Gaby, Theo, Nyamitari na Mani Martin

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/06/2024 18:10
0


Umushumba Mukuru w’Itorero Noble Family Church ndetse n’Umuryango Women Foundation Ministries, Apostle Alice Mignonne Umunezero Kabera, yakoze igikorwa cyakoze ku mitima ya benshi aho yashimiye abiganjemo abahanzi bakoze umurimo ukomeye mu myaka 15 ishize.



Ni igikorwa cyabaye kuwa Kane tariki 13 Kamena 2024 ku munsi wa 5 w’igiterane ngarukamwaka cyitwa "7 Days of Worship" [Iminsi 7 yo kuramya Imana]. Cyabereye mu Mujyi wa Kigali ku Ubumwe Grande Hotel kuva saa Moya z’ijoro. Cyitabiriwe n’abantu bacye bari bahawe ubutumire, gikurikirwa n’ibihumbi n’ibihumbi mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Iki giterane cyubakiye mu nsanganyamatsiko ivuga ngo "Make It Known" [Bimenyekane] iboneka muri Habakuki 3:2 "Uwiteka we numvise inkuru zawe zintera ubwoba, Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka, hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha, mu burakari wibuke kubabarira."

Cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Rev. Dr. Antoine Rutayisire, Rev.Ruzibiza Viateur na Rev.Grace Kapswara. Cyatumiwemo kandi abaramyi basizwe amavuta y'Imana barimo Simon Kabera, David Nduwimana, Alex Dusabe, Rene Patrick & Tracy na Precious Stone izwi nka PS akaba ari umutwe w’abaririmbyi ukunzwe cyane mu kuramya no guhimbaza Imana.

Iki giterane cy’iminsi 7 cyakomeje kuri uyu wa Kane, mu mwihariko wo gusangira n’abaramyi ijambo ry’Imana ndetse n’ifunguro rya nimugoroba (Dinner). Ni ibirori byitabiriwe n’abahanzi, abaririmbyi, aba Producer, abanyamakuru, n’abandi banyuranye baba muri Gospel mu buzima buri munsi, bakaba bari batumiwe n’Umubyeyi akaba n’Umushumba Apostle Mignonne.

Muri ibi birori hatangiwemo ibihembo ku bantu batandukanye bakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Gospel!


Apostle Mignonne yavuze ko afite abantu benshi muri iyi myaka 10 itambutse cyangwa imyaka 15 mishya “banyubatse cyane", ati "Dufite n’abandi bagiye batwubaka cyane no mu myaka 25 ishize kandi n’ubu bagikomeza. Ndashimira bamwe bari muri Gospel ariko hari n’abantu babiri hano ndi buze gushimira by’umwihariko numvise mu mutima wanjye ngomba gushimira.”

Apostle Mignonne Kabera yavuze ko imirimo myiza abantu bakora ihora ivuga na nyuma y’uko batakiyikora ndetse n’iyo batakiri ku isi. Abashimiwe bose hamwe ni 10 ari bo: Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Alex Dusabe, David Nduwimana, Steven Karasira, Guy Badibanga, Theo Bosebabireba, Yvan Ngenzi, Mani Martin na Patrick Nyamitari.

Umushumba, Umubyeyi, Intumwa, Mama w’Amahanga, Umunyabuntu, Umugwaneza, …ni yo mazina akunze kwitwa Apostle Mignonne, ndetse benshi ntibatinya kuvuga ko ari "Mama w’u Rwanda mu buryo bw’Umwuka". Yerekanye ko azirikana ndetse akorwa ku mutima n’imirimo y’abaramyi bitanze cyane kandi bikokoye mu myaka 15 ishize, agenera ishimwe bamwe muri bo

Mu gushimira abahanzi bakoreye Imana neza mu myaka 15 ishize, Apostle Mignonne yahereye kuri Aime Uwimana avuga ko uretse kuba umugisha ku mubiri wa Kristo, “ntabwo nzibagirwa Women Foundation Ministries itangira”. Yavuze ko uyu muhanzi yagaragaje ubwitange bwo ku rwego rwo hejuru, abafasha gutangiza iyi Minisiteri, kandi yari afite inshingano nyinshi.

Ati “Nk’umuvandimwe nzi kandi wakoraga umurimo mu buryo budasanzwe, kandi wari ufite inshingano nyinshi, wari ufite n’akazi, usanga abagore bafite iradiyo, kandi bakaba abagore bakunda za ndirimbo [atanga urugero kuri ‘Nibebe’ ya Rose Muhando], mumbabarire iyo ndirimbo ndayikunda ariko ndashaka kuvuga uko bari bimereye. Aime yaraje aradufasha, ashyiraho itsinda, ashyiraho abaririmbyi, abacuranzi, uyu munsi dufite PS [Precious Stone] ni uko wadufashije.”

Apostle Mignonne UK yavuze ko Aime Uwimana bakunze kwita Bishop yihariye kuko atarobanura idini, akaba ashyigikira abashumba bose b’amatorero anyuranye mu bwitange bwinshi. Ati “Uyu ntabwo wamubara ngo ni umukristo w’itorero runaka, ni umwubatsi w’Ubwami bw’Imana mu Rwanda, ni umwe mu bubatsi dufite. Ndashaka kugushimira”.

Yahise ahamagara Rev. Alain Numa usanzwe ari Perezida w’Umuryango All Gospel Today akaba akorera umurimo w’Imana muri Eglise Messianique pour la Guerison des ames au Rwanda iyoborwa na Apostle Sosthen Serukiza. Mu gutebya, yavuze ko iyo bahagararanye hari abibeshya ko Rev Alain Numa ari umuterankunga wa Women Foundation Ministries kubera uburyo asa n'abazungu [Se ni umuzungu w'umubiligi, nyina ni umunyarwandakazi].

Apostle Mignonne yashimiye Aime Uwimana mu izina ry’abashumba, abaramyi, Itorero rya Kristo ndetse no mu izina ry’Umuryango All Gospel Today [AGT] babanamo muri Komite yayo, Aime Uwimana na Apostle  Mignonne bakaba ari abajyanama ba AGT. Apostle Mgnonne ati: “Aradufasha cyane”.

Aime Uwimana, sekuru w'abahanzi ba Gospel mu Rwanda yahawe igihembo na Apostle Mignonne nyuma y'ukwezi kumwe ahawe ikindi gihembo na Chryso Ndasingwa mu gitaramo cy'amateka cyabereye muri BK Arena kuwa 05 Gicurasi 2024, amushimira ku bwo gushyigikira abanyempano. Israel Mbonyi ukunzwe cyane muri iyi minsi, agitangira umuziki, yabwiye inyaRwanda ko umuhanzi afatiraho icyitegererezo 'Role Model' ari Aime Uwimana.

Apostle Mignonne yahise ahamagara Steven Karasira, umunyamakuru umaze imyaka 19 mu itangazamakuru rya Gikristo, ukorera Radio Umucyo nayo iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 19 imaze ibonye izuba dore ko yatangiye kuwa 12 Kamena 2005. Ati “Uyu ni umusaza mutabona ngo ni muto, amaze gukura ariko ntanduta”.

Apostle Mignonne yakomeje avuga ko Steven yahagararaye nabo ubwo WFM yatangiraga, “uyu munsi dufite abantu beza benshi urabizi”, mu gihe ubwo batangiraga ivugabutumwa nta shusho byari byagafashe ariko muri Gospel. Ati “Uri mu bantu badufashije cyane nk’umunyamakuru. Mumfashe dushimire Imana cyane ku bw’uyu muntu. Imana iguhe umugisha.”

Yageze kuri Gaby Kamanzi wamamaye mu ndirimbo “Amahoro”, avuga ko “Gaby ntakunda amatiku, iyo abonye ahantu hari amatiku arakwepa, ntakunda ibibazo”. Yavuze ko Gaby afite umutima mwiza kugera aho ananirwa guhakanira abantu iyo bagize icyo bamusaba cyangwa bamutumiramo ariko we ntabyiyumvemo. Ngo ababaza ibibazo byinshi bigamije gusobanukirwa neza, akenshi bikarangira abemereye. Apostle  Mignonne ati “Imana iguhe umugisha”.

Apostle Mignonne Kabera yashimiye Theo Bosebabireba ufatwa nka nimero ya mbere mu Karere mu bakora umuziki wa Gospel bakunzwe cyane, anahishura ko hari umunsi baganiriye amusaba kugaruka mu murimo w’Imana. Mu 2018 ni bwo Theo Bosebabireba yahagaritswe na ADEPR azira imyitwarire mibi, amara imyaka 4 atemerewe kuririmba muri iri Torero no kujya ku Igaburo Ryera.

Nubwo yatenzwe, ntabwo yari yarinangiye ahubwo byatewe n’Abayobozi ba ADEPR bateranaga umupira ku kibazo cye. Theo yasabye imbabazi inshuro nyinshi, akazihabwa ku mudugudu we, anitabira icyumba cy’amasengesho ariko uwari Umuvugizi Wungirije Rev Karangwa John yanga kuzimuha. Byashavuje cyane Theo, ariko akomeza kwinginga Imana. Mu mpera za 2022 ni bwo yahawe imbabazi ku buyobozi bwa Rev Isaie Ndayizeye.

Apostle Mignonne ati “Hari umunsi twaganiriye ndamubwira nti ‘Theo igarukire, tugume muri ubu bwami dukorere Imana’. Ndashimira Imana ko agira umutima umenetse, Theo ntabwo ajya ahakana ibyaha bye, ashobora no kukubwira ati ‘ahubwo byarakomeye nyuma ya cya gihe, hiyongeraho n’ibindi mushumba’, ariko Theo akagira umutima wa Zahabu”.

Yavuze ko Theo Bosebabireba ari umuririmbyi ufasha abantu bose, akaba abarizwa muri ADEPR. Avuga ko bimwe mu bintu byamushimishije ni ukumva ko Theo yasubiye ku Igaburo ryera icyo gihe, kuko yakumburaga cyane ameza y’Umwami. Yongeyeho ati: “Ntabwo wakumbura ameza y’Umwami utari umukristo. Imana iguhe umugisha”.

Yatanze urugero ku murimo ukomeye Theo Bosebabireba akora, avuga ko hari ibiterane binini bijya bibera mu Rwanda, bikitabirwa n’abagera ku bihumbi 100 ariko nta munyamamerika wabitegura adafite Theo. Urugero rwa hafi rw’ibyo yaririmbyemo ni ibyateguwe na “A Light to The Nations” iyoborwa ku Isi na Ev. Dr. Dana Morey naho muri Afrika ikayoborwa na Pastor Dr. Ian Tumusime, byabereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu 2023 na 2024, bikitabirwa n’imbaga.

Mu bandi Apostle Mignonne yashimiye harimo na Alex Dusabe umwe mu nkingi zikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Ati “Reka mbabwire ikintu yakoze, niba warakinesheje ubwo nta kibazo, ariko niba utarakinesheje uze kumukomera mu mashyi. Ndabyibuka twajyaga tujya mu bitaramo bya Alex Dusabe kuva kera, tujya mu by’abantu benshi, kandi ni byo koko ni abo kubahwa;

Hanyuma umunsi umwe aratubwira ati ‘Ibitaramo byanjye abantu bose babizamo ni ubuntu,..ndabitegura ku buntu, ndashaka ko abantu bakizwa. Kubitegura ku buntu si uko ibintu ari iby’ubuntu, urabitegura, bikakuvuna, ariko ndashaka ko hatagira umuntu bizagora’ ”.

Apostle Mignonne yavuze ko hari kera ariko na n’uyu munsi arabyibuka kandi bikamukora ku mutima. Yavuze ko Alex Dusabe ari umukristo watanze umusanzu ku mubiri wa Kisto, ati “Waratwubatse cyane,,..indirimbo Imana yaguhaye zifasha bose. Imana rero iguhe umugisha cyane.” Alex Dusabe wari uri kumwe n’umugore we, yahise ashyikirizwa igihembo cye.

Undi washimiwe ni umutaramyi Ivan Ngenzi [Ngenzi y’Intore] wahawe igihembo ku bwo guharurira inzira abahanzi bakora injyana Gakondo barimo Josh Ishimwe ugezweho cyane muri iyi minsi. Apostle Mignonne yavuze ko kuba aba bahanzi muri Gakondo bari gukora neza ni uko Ngenzi y’Intore yabaharuriye inzira. Ati “Turashimira Imana cyane nubwo hari abandi benshi bari mu mujyi no mu byaro tutamenye ariko byibura abahagararire. “

Apostle Mignonne yashimiye kandi Guy Badibanga wamamaye mu guhimbaza Imana mu ndirimbo ziri mu mudiho ukoreshwa cyane muri DRC, akaba ari inshuti y’akadasohoka ya Aime Uwimana kuko aho wabonaga umwe, byanze bikunze n’undi yababa ari hafi aho. Guy Badibanga yamamaye mu ndirimbo “Shangiliyeni Bwani” ndetse n’iyo yakoranye na Aime Uwimana yitwa “Nditabye Yesu”.

Yavuze ko Guy Badibanga ashobora kuba yaragize ibibazo byo kuririmbira abanyarwanda “kubera ko tutari duhuje umuco”, ati “Sinzi ko mubyumva, byari bigoye nko kuva i Lubumbashi cyangwa se i Kinshasa, ukabwiriza/ukaririmba imbere y’umuntu w’i Kamembe, akabanza akakureba gutya agasanga ntiwuzuye, indirimbo itarasohoka. Ndashimira Imana cyane yabahaye kwihangana”.

Yanashimiye David Nduwimana waturutse muri Australia ariko akaba ari Umurundi, avuga ko uko yamubonye muri 2011 ari ko akimeze na n’uyu munsi. Uyu muramyi ari mu banyamuziki bakomeye ku Isi. Niwe utera indirimbo y’igihugu cya Australia mu mikino ikomeye ku Isi ya Rugby. Yavuye mu Burundi mu 2013, ajya muri Australia nta muntu aziyo, akomeza umuziki ndetse ubuzima buramuryohere nk’ubuki kubera ubuhanga bwe muli muziki.

Apostle Mignonne yavuze ko hari abandi bantu babiri akunda cyane kabone nubwo baba bo batabizi, “ni abantu baduhesheje umugisha”. Ati “Ubu ntabwo wenda baririmbira muri Gospel ariko indirimbo zabo ntizapfuye”, abo ni Mani Martin ndetse na Patrick Nyamitari.

Yahamagaye Mani Martiin ati “Urabizi ko ngukunda cyane”, asaba iteraniro kuririmba indirimbo ye aririmbamo ”nkumbuye kuzarebana na Yesu tutagitandukana, nkumbuye kumva indirimbo Yera, nkumbuye kuba mu gitaramo, nkumbuye indirimbo ya Mose n’iy’Umwana w’Imana”.

Yashimye ko Imana ariyo yahaye Mani Martin agakiza, “nta muntu wakaguhaye”, Ati “Icyo ni cyo nkundira Imana, tugahawe n’abantu bakatwambura, …ndashaka kukubwira ko Imana yaguhaye agakiza ni ya yindi, Imana yaguhaye indirimbo, ikayiguha mu ijoro rimwe, ikayiguha cya gihe iracyari ya yindi”.

Apostle Mignonne yavuze ko abanyempano bashobora gupfa ariko indirimbo zabo ntizipfa ati “Apostle Mignonne nubwo atarapfa ariko hari igihe azataha, si ubu wenda, Imana imbabarire izantware mu bazazamukana n’Itorero [Yesu agarutse], ariko ibyo twatanze ntabwo bizapfa.

Ndashaka gushimira Imana y’uko Martin ariho, hari abantu bamukunda batabimubwiye, bamukunda bari bonyine, njya numva indirimbo za Martin iyo ndi kumusengera nzamura indirimbo ye nkavuga nti ‘Mana umwibuke kandi umusure’. Numvise nshaka kugushimira umurimo wakoze n’indirimbo, Imana iguhe umugisha.”

Apostle Mignonne yagarutse no kuri Patrick Nyamitari. Iteraniro ryose ryahise rimwakiriza indirimbo ye “Messiah” yakunzwe mu buryo bukomeye. Nawe yahise abiyungaho, bafatanya kuririmba, bati: “Uri Kristo uri Messiah, uri umwana w’Imana. Nta wundi nakwirukira ni wowe ufte amagambo y’ubugingho.” Apostle Mignonne ati “Indirimbo zabo zirasizwe n’iyi saha, uraziririmba ukumva sinzi ukuntu bimeze, amavuta si ikintu”.

Yakomeje kuvuga ku bigwi bya Patrick Nyamitari wakunzwe bihebuje muri Gospel mu myaka ya kera, ariko nyuma akaza kujya mu muziki usanzwe, ati “Ni bande bibuka y’uko amagufwa ya Elisa ngo bayatayeho umuntu wapfuye arangije arazuka’?. Turabakunda Patrick, uri imfura, uri umuntu muzima kandi warakoze gukunda Imana ariko ni nayo yagukunze mbere. Ndabizi ko uzambwira twicaranye umbwire uko mwahuye.”

Yavuze ko byari ibihe bigoye ubwo aba bahanzi yashimiye baririmbaga izi ndirimbo zabo zamamaye, ati “Bamwe bari bato, abandi bari ibisenzegeri, abandi barabuze ababyeyi babo, bamwe amateka yakomeje kubakamura”, ariko bashora imizi mu gukorera Imana bibavuye ku ndiba y’umutima, basana imitima y’abanyarwanda benshi bari bari mu bihe bigoye cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Apostle Mignonne yagize ati “Byari ibihe bigoye cyane kwisanga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ibyashoboraga kuba byasubiza umuntu inyuma byari byinshi, ni ubuntu bw’Imana kuba tukibirimo, ubwo buntu bw’Imana nibwo buzongera bugakora ibikomeye. Turabakunda aho muri hose mujye mumenya ko tubakunda.”

Yakomoje ku nkuru y’umwana w’ikirara yo muri Bibiliya ivuga ko ubwo uwo mwana yari agarutse mu rugo, se yakoresheje ibirori bikomeye anabaga ikimasa. Yakoresheje iyi nkuru mu kumvikanisha ko kubona aba bahanzi mu nzu y’Imana bakoreyemo umurimo ukomeye ari inkuru iryoshye kurusha ubuki, bikaba byaba akarusho bagarutse burundu. Ati “Hari urugo muvamo, ariko uru rugo rwa Kristo rurabakunda cyane, Imana ibahe umugisha”.

Patrick Nyamitari wamamaye mu ndirimbo “Ni we Messiah”, “Uri Imana” n’izindi, yananiwe kwiyumanganya ashimira cyane Apostle Mignonne, avuga ko ari umubyeyi ndetse akaba amufata nka Mama w’igihugu mu buryo bw’Umwuka. Yavuze ko ibihembo bahawe, bigaragaza ko Imana yahaye Apostle Mignonne kuba umuntu udasanzwe, “ni ibintu bikora cyane ku mutima”.

Yagize ati “Uyu mubyeyi benshi tumubona ku mbuga nkoranyambaga, ariko ni Mama w’igihugu mu buryo bw’Umwuka, ni we Imana yatanze ku gihugu kugira ngo akore muri iki gihe. Adukoraho aho turi hose, tukumva hari ukumurikirwa mu buryo bw’Umwuka kumuturutseho,

Noneho ibi nabyo biri mu bintu bigaragaza ko Imana yamuhaye kuba umuntu udasanzwe, ni ibintu bikora cyane ku mutima. Iyo ntaza kuhaba nari kuba mpombye cyane, mu buryo bw’Umwuka hari ikintu kiba kibaye, Imana imuhe umugisha cyane, uri umubyeyi.”

Yavuze ko atava imbere y’iteraniro atavuze ku bantu batumye akunda kuririmbira Imana, dore ko ari ho yatangiriye umuziki, abo akaba ari Aime Uwimana, Alex Dusabe na Gaby Kamanzi. Ati “Nshobora kuba ntarabibabwiye ariko twakuriye ku biganza bya Aime Uwimana, ibiganza bya Alex Dusabe, ni abantu warebaga kuri Televiziyo ukavuga uti ‘nanjye ndashaka kuvuga muri njye hakavamo nka biriya’ “.

Patrick Nyamitari yahise aririmba indirimbo “Nta kindi kimbeshejeho” ya Aime Uwimana FT Gaby Kamanzi, baririmbamo bati “Nta kindi kimbeshyejeho, ni urukundo rwawe Yesu, ni imbabazi zawe…” Abahawe ibihembo bose bafatanyije na Aime Uwimana kuririmba iyi ndirimbo yamamaye cyane mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Abanyamuziki 10 bashimiwe na Apostle Mignonne banarimbanye indirimbo “Umuyoboro” ya Alex Dusabe ndetse n’indirimbo ya Richard Nic Ngendahayo yatewe na Gaby Kamanzi wabaga no mu baririmbyi bafashaga uyu Ngendahayo mu ndirimbo zitandukanye.

Apostle Mignonne yikije ku nsanganyamatsiko y’iki giterane ari yo “Make It Known” [Bimenyekane], mu ijwi rirangurura kandi ryuje ubuhanuzi, ati “Reka bimenyekane ko mu Rwanda dufite abaramyi badasanzwe. Babyukanye imbaraga, babyukanye ubushobozi.”

Mu kiganiro na inyaRwanda, Aime Uwimana uri mu ba 'Legends' 10 bahawe ibihembo na Apostle Mignonne, yadutangarije akari ku mutima we. Ati: "Nabyakiriye neza na cyane ko uba uzi umuntu". Ati "Apostle Mignonne ni umuntu ufite umutima w'ubushumba kandi uzi kureba ibyiza." 

Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo "Muririmbire Uwiteka" yavuze ko "umuntu uzi kureba ibyiza byabayeho, abasha no kureba ibyiza bizaza. Ariko umuntu utabasha kubona iby'Imana yakoze cyangwa ibyiza byabayeho, n'imbere ye kenshi aba abona umwijima". Uwo muntu ngo nubwo yavuga umucyo, we aba abona umwijima.

Ati "Utabasha kubona imirimo y'Imana yabayeho, ntabwo yabasha kubona imirimo y'Imana irimo kuba cyangwa izabaho. Nta mwana w'Imana ukora agamije gushimwa, oya, kuko tuba dukora mu rugo rwa Data, ukora mu rugo rwa se aba anyuzwe na byo kuko akora iby'iwabo, ariko gushima ni ikintu cy'ingenzi ndetse no mu 1 Abatesaronike 5:12 harabidushishikariza."

Nyuma yo gusangira ijambo ry’Imana n’ifunguro rya ninjoro mu mugoroba waranzwe n’amashmwe asendereye ku bwa byinshi Imana yakoresheje abaramyi baharuriye nzira abariho ubu nabo bakunzwe, Theo Bosebabireba yahawe akanya gato aririmba indirimbo zitandukanye bacinyira Imana umudiho, abitabiriye bose bataha batabishaka.


Apostle Mignonne Kabera ashimirwa na benshi umutima mwiza agira

Apotre Mignonne Kabera ni umubyeyi w’abana batatu yabyaranye n’umugabo we Eric Kabera, ndetse afite abandi benshi mu buryo bw’Umwuka. Ni we watangije umuryango witwa Women Foundation Ministries n’urusengero rwitwa Nobel Family Church. Yavukiye i Burundi aranahakurira kuko ari ho ababyeyi be bari barahungiye.

Ni umunyarwandakazi ufite izina rikomeye muri Afrika mu Iyobokamana, akaba umwe mu bagore bimitswe nka Apostle bwa mbere mu Rwanda. Ni we washinze akaba n'umuyobozi wa Noble Family Church ariko azwi cyane nk'uwashinze akaba n’Umuyobozi wa Women Foundation Ministries ihuriza hamwe abaturuka mu matorero atandukanye.

Women Foundation Ministries ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, washinzwe n’Intumwa Alice Mignone Kabera Umunezero mu mwaka wa 2006 ndetse kugeza uyu munsi akaba ari we uwuyoboye. Uyu muryango uzwi mu bikorwa bitandukanye bishingiye ku myemerere birimo kubaka umuryango nyarwanda binyuze mu mugore.

Mu bihembo amaze guhabwa harimo igihembo cya Sifa Reward ku bw’ibikorwa byimpuhwe, ategura buri mwaka bizwi nka "Thanksgiving”. Ategura ibiterane byinshi buri mwaka bigamije kogera ubushobozi bw’umugore muri sosiyete yu Rwanda, nka "Abagore Bose Hamwe" [All Women Together] mu nsanganyamatsiko ivuga ngo “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi”.

Igiterane cy’umwaka ushize cya All Women Together, cyatumye aca agahigo ko kuba Umupasiteri wa mbere wateguye igikorwa gikomeye kikitabirwa na Madamu Jeanette Kagame. Cyabereye muri Kigali Conventional Center, cyitabirwa n’abarimo umuramyi w’icyamamare Sinach wo muri Nigera ufatwa nk’umuhanzikazi wa mbere ku Isi mu muziki wa Gospel.

Apostle Mignonne afite kandi igihembo cya Groove Award Rwanda yahawe kubera uruhare runini yagize mu muziki wa Gospel n'itangazamakuru. Uretse gushyigikira abahanzi, ni inshuti y’urubyiruko rurimo n’ibyamamare kugeza aho benshi bayoboka WFM yatangije, muri abo harimo Miss Rwanda 2020 Ishimwe Naomie, Miss Queen Kalimpinya, Ntarindwa Diogène (Atome), Kate Bashabe, Billy Irakoze uzwi cyane muri sinema n’abandi.


Alex Dusabe hamwe n'umugore we ubwo bakiraga igihembo bahawe na Apostle Mignonne


Theo Bosebabireba yanyuzwe cyane n'igihembo yahawe


Patrick Nyamitari yashimye cyane Apostle Mignonne, avuga ko ari umubyeyi w'igihugu mu buryo b'Umwuka


Theo Bosebabireba yakozweho cyane n'igihembo yahawe n'Umubyeyi Apostle Mignonne, ashaka no kurira ariko ariyumanganya amarira ye y'ibyishimo atemba ajya mu nda


Gaby Kamanzi yanezerewe ubwo yahuraga na Mani Martin akibuka ibihe byiza bagiriye mu nzu y'imana


Apostle Mignonne yavuze ko akunda cyane Mani Martin ku bw'imbuto nziza yabibye mu murimo w'Imana


Guy Badibanga ari mu baramyi b'aba Legends bashimiwe na Apostle Mignonne


Bishop Aime Uwimana afatwa nka Sekuru w'abahanzi ba Gospel mu Rwanda


Apostle Mignonne aramukanya na Bishop Aime Uwimana umubyeyi w'abaramyi bo mu Rwanda


Steven Karasira hamwe na Mani Martin bakoranye umurimo w'Imana mu myaka ya kera


Fabrice Nzeyimana ni umwe mu bigishije ijambo ry'Imana muri uyu mugoroba udasanzwe

Gaby Kamanzi yashimiwe ku bw'umurimo w'Imana akora mu kwitanga kwinshi kuva mu myaka 15 ishize


Ngenzi w'Intore yashimiwe ku bwo guharurira inzira abahimbaza Imana mu njyana Gakondo


Apostle Mignonne yashimiye abahanzi anabibutsa ko ibihangano byabo bizahoraho bivuga ubutumwa bwiza


David Nduwimana ari mu baramyi bakomeye mu Karere kandi barambye mu muziki


Theo Bosebabireba byamurenze kumva ko yagenewe igihembo na Apostle Mignonne


Baririmbye indirimbo ya buri muhanzi wahawe igihembo biryohera cyane iteraniro ryose


Jesca Mucyowera, umuhanzikazi wo guhangwa amaso muri iki gihe kubera ubutunzi buhambaye buri muri we yitabiriye ibi birori byashimiwemo bakuru be mu muziki wa Gospel


Abaramyi Bosco Nshuti, Arsene Tuyi na Daniel Svensson bari mu bitabiriye ibi birori


Nta rungu mu birori byayobowe na kizigenza Tracy Agasaro umunyamakuru wa RBA akaba n'umuramyi uririmbana n'umugabo we mu itsinda Rene & Tracy


Umuramyi Confi ushobora kuba ariwe wa mbere mu Rwanda uzi gusirimba cyane yitabiriye ibirori byashimiwemo bakuru be mu muziki


Prosper Nkomezi uherutse gukora igitaramo cy'amateka muri Camp Kigali ni umwe mu bitabiriye iki giterane kidasanzwe cya Women Foundation Ministries

Apostle Mignonne akomeje kwerekwa urukundo rwinshi yaba mu Rwanda, Amerika n'i Burayi, bitewe ahanini n'ibikorwa bye bivuga byiganjemo iby'ubugiraneza

REBA UKO BYARI BIMEZE KU MUNSI WA 5 W'IGITERANE 7 DAYS OF WORSHIP







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND