Umuhanzi Nel Ngabo yatangaje ko gukurira iruhande rwa Knowless, Platini na Tom Close, ari ibintu afata nk'umugisha, kuko aba bahanzi bombi yakuze ari bo afatiraho urugero, biba amahwi ubwo yisanga muri 'Label' imwe nabo!
Nel
Ngabo yibuka ko mu 2017 ubwo yari mu mashuri yisumbuye, yabonye
uburyo abahanzi barimo Knowless bataramiye ibihumbi by'abantu mu bikorwa byo kwiyamamaza
k'Umukuru w'Igihugu, Perezida Paul Kagame.
Ni
ibintu avuga ko yabonaga nk'inzozi, kandi ntiyiyumvishaga ko igihe kimwe kizagera
akabasha kwicara ku intebe imwe n'abo.
Kimwe mu bifasha abahanzi bashya, harimo gukurira mu maboko y'umuhanzi ufite izina kumurusha! Ingero ni nyinshi usubije inyuma amaso wabyibuka.
Tekereza ku kuntu wamenye Kenny Sol na Juno Kizigenza biturutse mu kuba Bruce Melodie yaratangaje ko abafasha binyuze muri Label yise 'Igitangaza'.
Uribuka
ko mu bihe bitandukanye byavuzwe ko itsinda rya Yemba Voice ryasenyutse, ryari
rikomejwe n'uko umunyamuziki akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Mani Martin
yababaye hafi.
Ntawakirengagiza
kandi uruhare Mugisha Benjamin [The Ben] yagize rwatumye umuhanzi Shaffy ukorera
umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu bamumenya. Icyo gihe
yamufashaga binyuze muri sosiyete y'umuziki ya RockHill yashinze.
Producer
Element wamenye, byaturutse ku muhate n'imbaraga Nduwimana Jean Paul [Noopja] yashyizemo. No mu bihugu bindi, iyo umuhanzi akuriye mu maboko ya
mugenzi we cyangwa bagenzi be izina rye rirakomera mu buryo bugaragarira buri
wese.
Diamond
yafashe ukuboko Harmonize amwereka Isi, none yabaye umuhanzi w'igihangange, Mr Eazi
yazamuye Joeboy n'abandi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Nel Ngabo yavuze ko gukurira mu maboko ya Kina Music ahuriyemo na Knowless, Platini ndetse na Tom Close byamufashije gukura kandi amenya kubyaza umusaruro umwanya wose yabonye.
Ariko
kandi avuga ko atangira gukorana na bariya bahanzi, byamuteye igitutu, bituma
ashyira imbaraga nyinshi mu gukora ibihangano bitandukanye.
Ati
"Ninjira muri Kina Music nari mfite akantu kameze nka ‘Pressure’
(igitutu), ndavuga nti ninjiye muri ‘record Label’ iri mu bantu bakoze ibintu
birenze, batwaye Guma Guma, noneho njyewe nakuze n’imiziki yabo ariyo
niyumvira, ni nabo batumye ninjira mu muziki, ndavuga nti ngomba gukora bimwe
bitabaho.”
Akomeza
ati “Niyo mpamvu rero byabaye ngombwa ko nkora imiziki myinshi kugirango
nangire ibintu byanjye, abantu bamenye ko kujya ‘record Label’ irimo abantu
bafite ibikorwa byinshi, uzanye ibintu by’ubunebwe, abantu baguseka.”
Nel
Ngabo yavuze ko yakoresheje amahirwe yabonye yo kubana na Knowless, Tom Close
na Platini bituma urwego rwe rw’umuziki ruzamuka mu gihe gito.
Uyu
muhanzi uherutse gusoza amasomo ye ya Kaminuza, anavuga ko yungukiyemo
ibijyanye no kwandika indirimbo, kuririmba byihariye nk’undi muhanzi wese
ushaka kugeza ibintu bye ku rwego rwo hejuru, kandi bizaramba.
Nel
avuga ko inama zose yagiriwe na bariya bahanzi yazikurikije, kandi byatanze
umusaruro. Yavuze ko Knowless yamwigiyeho ‘gukora cyane no kudacika intege’,
Tom Close amwigirahho ‘gukoresha amahirwe yose abonye neza’, ni mu gihe Platini
yamugiriye inama yo kutishyira hejuru kubera ko indirimbo ye yakunzwe.
Ati
“Platini yarambwiye ati jya werekana ko ushoboye gukora injyana zose, uyu munsi
ukore Afrobeat, Zouk, RnB, mbese werekana ko ushoboye byose.”
Uyu
musore avuga ko n’ubwo bimeze gutya, umujyanama we Ishimwe Karake Clement
yamwigiyeho gukunda akazi no kugira ikinyabupfura. Ati “Nkavuga nti niba
niyemeje gukora ikintu ngomba kugikora...”
Nel
Ngabo avuga ko gukurira iruhande rwa Knowless, Platini na Tom Close
byanamufashije byoroshye gukorana n’abo kuri Album eshatu zose amaze gushyira
hanze.
Nel Ngabo asobanura Album ye ya mbere nk’igihangano yakoze ari kwimenyereza ikibuga cy’umuziki;
Album ya kabiri ayikora yumvikanisha ko noneho yatangiye gukura mu mutwe ari nabwo yakoranye n’abahanzi nka Bruce Melodie na Fireman, ni mu gihe Album ya Gatatu yamuciriye inzira kandi yumvikanisha ko yazamuye urwego rwe, ashyira ibihangano bye ku rwego mpuzamahanga.
Nel
Ngabo yatangaje ko gukurira iruhande rwa Knowless, Platini na Tom Close
byamufashije gutinyuka ikibuga cy’umuziki
Nel
Ngabo yorohewe no gukorana indirimbo na bariya bahanzi bitewe n’uko babarizwa
muri Label imwe
Platini
yagiriye inama Nel Ngabo yo kudashiturwa n’uko indirimbo ye yakunzwe, ahubwo
akwiye guharanira gukora ibintu byinshi
Tom Close yagiriye inama Nel Ngabo yo kubyaza umusaruro amahirwe yose abonye
Knowless yagiriye inama Nel Ngabo yo gukora cyane no kudacika intege
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NEL NGABO
TANGA IGITECYEREZO