Kigali

Nkubana Marc yareze KNC muri FERWAFA amushinja ubwambuzi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/06/2024 11:17
0


Myugariro w'ikipe ya Police FC Nkubana Marc yatanze ikirego mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, arega Perezida wa Gasogi United Kikooza Nkuliza Charles avuga ko yamwambuye amafaranga yaguzwe ajya muri Police FC, KNC nawe akerekana ko Gasogi United ntacyo igomba umukinnyi.



Mu ibaruwa ndende Nkubana yashyikirije ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda igaragaza ko ubwo Nkubana yabaga muri Gasogi United yerekeza muri Police FC amafaranga yaguzwe nta n'ijana yafasheho kondi amategeko ataricyo yavugaga.

Muri iyi baruwa InyaRwanda ifitiye impanga, Nkubana yagize ati: "Mu 2020 ni bwo nageze muri Gasogi United nyisinyira imyaka 4 mu mwaka w'imikino 2022-23 ni bwo nerekeje muri Police FC nguzwe miliyoni 12.000.000 Frw, Nyisinyira imyaka 3 bivuze ko Police FC yaguze imyaka 2 bari nsigaje muri Gasogi United kongeraho umwaka ikaba imyaka 3.

Mu ngingo ya ya 3 ikubiye mu masezerano nagiranye na Gasogi United ivuga ko umukinnyi najya mu yindi  kipe mbere y'uko amasezerano agana ku musozo ikipe ikamugura miliyoni mirongo itandatu (60.000.000 Frw), umukinnyi azafataho 30 ku ijana byayo. Ibi bivuzeko miliyoni 12 (12.000.000 Frw) 30% nagombaga gufata angana na 3.600.000 Frw ariko habe namba yampaye."

Nkubana Marc yabaye kapiteni wa Gasogi United ndetse akaba ari nabwo yaje guhamagarwa mu Amavubi bwa mbere 

Nkubana Marc akomeza avuga ko hashize imyaka ibiri yishyuza ariko nta cyo byatanze. "Hashize imyaka ibiri nishyuza KNC, hagiye gushira umwaka nandikiye akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA ariko na n'ubu ntacyo karansubiza."

Nkubana asoza asaba FERWAFA ko yamufasha kumwishyuriza ndetse igahagarika Gasogi United muri shampiyona kubera ibyaha by'ubwambuzi n'ubuhemu umuyobozi wayo yamukoreye.

Ku ruhande rw'umuyobozi wa Gasogi United aganira na InyaRwanda, yavuze ko nta cyo Nkubana Marc Gasogi United imugomba. Yagize ati: "Nta kintu na kimwe mfite Nkubana Marc. Yareba neza amasezerano ye icyo avuga ndetse n'ibindi byose. Ntacyo atagomba natwe ntacyo tumugomba."

Ntabwo ari ibyo gusa kuko InyaRwanda yahawe ibaruwa yasubije bwa mbere Nkubana Marc ubwo yaregwaga, igaragaza ko uyu mukinnyi ari we wagize ubushake bwo kuva muri Gasogi United. Muri iyi baruwa Gasogi United igaragaza ko Nkubana yari kuzabona amafaranga 30% yayo aguzwe iyo agurwa miliyoni 60.

Gasogi United kandi ikomeza igaragaza ko itifuzaga kugurisha Nkubana amafaranga make kuriya kuko atanganaga nayo bari bamaze kumutangaho, ariko akanga we akifuza kuva muri Gasogi United hari naho yabigaragaje yanga kwitabira imyitozo.

Nkubana ngo yabwiye Gasogi United ko imyaka abakiniye ihagije, ahubwo agiye gushaka ubuzima burenzehi muri Police FC, Gasogi United yabona ibuze uko igira ikamugurisha kugira ngo itange amahoro.

Nkubana Marc avuga ko ubwo yageragezaga kwishyuza KNC yamukoreye ihohoterwa ndetse anamutesha agaciro

Ingingo ya 3 mu masezerano Nkubana yagiranye na Gasogi United ivuga ko Nkubana Marc ashobora kujya mu yindi kipe adasoje amasezerano ari uko ikipe imwifuza yishyuye Gasogi United Miliyoni 60 Frw ubundi umukinnyi agafataho 30%





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND