Kigali

MTN yahaye ingufu z'umuriro ikigo cya G.S.Gateko cyari kibangamiwe n'umwijima - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/06/2024 9:08
0


Ikigo cy'itumanaho cya MTN Rwanda kibinyujije muri MTN Y’ello Care cyahaye ingufu z'umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba ikigo cya Groupe Scolaire Agateko giherereye mu Kagera ka Gasabo, mu buryo bwo kugifasha mu myigire igezweho.



Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane ubera mu Murenge wa Jari mu Karere ka Gasabo ari na ho iki kigo giherereye. Muri gahunda ya "30 Days of Y'ello Care" MTN yahisemo gufasha bimwe mu bigo bitagerwaho n'umuriro w'amashanyarazi ikaba yabaha umuriro w'ingufu zikomoka ku mirasire y'izuba bahita bahera mu Karere ka Gasabo gaherereyemo icyicaro cya MTN, ariyo mpamvu bagiye mu Murenge wa Jali ku kigo cya G.S. Agateko kiri mu bigo bitagira umuriro w'amashanyarazi.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, umuyobozi wa G.S.Agateko Salongo Muyoboke, yashimiye MTN yabakuye mu kizima ndetse ikabafasha kuzamura ireme ry'imyigire. Yagize ati: "MTN yahisemo kuza kudukiza umwijima, iki kigo kuva cyatangira nta rumuri twagiraga bikaba byarabangamiraga imyigishirije. 

Turabashimira cyane kuba baremeye kuducanira aho ubu ibyumba byose by'amashuri birimo umuriro ndetse no hanze y'amashuri haraka. Baduhaye insakazamashusho (Television) zigera kuri 6 zizafasha abana kwiga neza. 

Nk'uko twahoze tubabwira ko nta muriro, wasangaga isomo ry'ikoranabuhanga ryagoranaga ariko kuri ubu tuzajya twifashisha Television baduhaye ubundi dufashe abana kuba bakiga neza. Urumuri baduhaye ruzadufasha mu masaha y'umugoroba kuko mu gihe hari umwarimu uzajya ukenera gutegura amasomo ye azajya abikora ntacyo yikanga."

Salongo Muyoboke umuyobozi wa G.S.Agateko, yemeje ko ubu imyigire y'abanyeshuri igiye kuba myiza kurushaho kuko abanyeshuri n'abarimu bazungukira ku mpano MTN yabageneye 

Iki kigo cya G.S.Agateko cyashinzwe mu 2021 muri gahunda ya Leta yo kongera ibyumba by'amashuri mu gihugu kugira ngo abana batazajya biga babyigana dore ko icyo gihe hariho n'icyorezo cya COVID-19 cyasabaga ko abantu bategerana. Kuva icyo gihe cyashingwa cyari kitarabasha kubona ingufu z'umuriro utanga urumuri ndetse n'ibindi nkenerwa nko gucomekaho mudasobwa, telefone n'ibindi.

Alain Numa wagize icyo avuga ku ruhande wa MTN, yavuze ko MTN ifite ahantu henshi ihurira n'uburezi ariyo mpamvu baje mu gikorwa cyo guha ingufu z'umuriro iki kigo. Yagize ati: "Iki gikorwa cyaturutse muri MTN Y'ello Care, ni igikorwa gikorwa n'abakozi ba MTN. Uyu mwaka rero insanganyamatsiko ikaba yari kuzamura uburezi mu cyaro mu Mirenge iherereyemo ariyo mpamvu twahereye mu rugo. 

Mu gihe bategereje umuriro w'amashanyarazi twahisemo kuba tubahaye igisubizo cyiza, ari cyo kubaha ingufu z'umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba ku bufatanye na BBOX. Ni ibikoresho twizeye ko bizafasha abanyeshuri mu myigire yabo kuko hari inyigisho zigiye kwiyongera ndetse twizeye ko bazanabifata neza."

Alain Numa ushinzwe imikoranire n'izindi nzego muri MTN yemeza ko MTN imaze igihe itanga umusanzu mu burezi nka zimwe mu nkingi ziyigize 

Muri iyi minsi 30 ya MTN Y'ello Care abakozi ba MTN batanga amasaha 8 ku munsi mu bikorwa byo guteza imbere umuryango ndetse n'ibikorwa rusange by'abaturage


Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda arimo asuzuma neza niba umurasire washyizwe ku nzu ukomeye 


Bafashije n'abanyeshuri gukora isuku y'ibikoresho byo kuriraho 

Umuhanzi Bwiza ari mu bifatanyije na MTN muri iki gikorwa



Bwiza yanyujijemo aririmbira n'abanyeshuri 


Hasuzumwa niba umuriro ugera mu byumba byose Umuyobozi wa MTN Rwanda yasangiye n'abanyeshuri ifunguro rya ku manywa


MTN Rwanda yahaye impano ikigo cya G.S Gateko


AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND