Amashusho
yayo yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, agaragaza mu buryo burambuye
bimwe mu bikorwa by'iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho babicyesha ubumwe
no gukorera hamwe.
Bwiza
yabwiye InyaRwanda ko umushinga w'iyi ndirimbo wari umaze igihe kirekire muri
studio mbere y'uko ushyirwa hanze.
Yavuze
ko gukorana n'uyu muhanzi mukuru mu muziki, byanaturutse mu kuba mu mezi ashize
barahuye 'akambwira ukuntu ashima cyane ibikorwa byanjye antera imbaraga'.
Bwiza
avuga ko ari ho yakuye imbaraga zo gusaba Senderi gukorana indirimbo 'nk'umuntu
nakuze numva kandi nkunda kugeza n'ubu'.
Ati
"Yaranyemereye rero, mpita mboneraho kumusaba ko twasubiramo
iyi ndirimbo. Umushinga tuwuhera aho."
Uyu
mukobwa yavuze ko mu ndirimbo yumvaga kandi agakunda atarinjira mu muziki
harimo na 'Iyo Twicaranye' ya Senderi, ku buryo kuba bahuje imbaraga ari ibintu
yishimira mu rugendo rwe rw'umuziki.
Ati
"Ni imwe mu ndirimbo numvaga cyane, kandi twabyinaga tukiri ku ishuri. Senderi
ni umuhanzi mukuru uzi neza ibyo akora kandi ukwiye icyubahiro."
Senderi
yavuze ko gukorana indirimbo na Bwiza byaturutse ku kuba ari umwe mu bakobwa
bagaragaza imbaraga mu mikore ye ya buri munsi.
Yavuze
kandi ko ari umukobwa ukunda gukora no guharanira kugera ku cyo ashaka. Mu
kiganiro na InyaRwanda, yagize ati "Ni umukobwa uzi gukora uzi no guhatana, uzi
kwirwanaho."
Senderi avuga ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yatumye ataramira mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.
Ati “Navuga ko ari indirimbo
isobanuye byinshi kuri njye. Yampesheje akazi imbere y’Umukuru w’Igihugu, mu
baturage n’ahandi henshi, kandi n’ubu ni ko bikimeze."
Bwiza
yatangaje ko yakuze yumva indirimbo ‘Iyo Twicaranye’ ya Senderi Hit ndetse ko yuyikorana
nawe ni inzozi yakabije

Senderi
Hit yavuze ko Bwiza ari umuhanzikazi ugaragaza imbaraga mu muziki, biri mu
mpamvu zatumye biyemeza gukorana

Bwiza
yaherukaga gusohora indirimbo ‘Ni Danger’ yasubiyemo ayikoranye na Danny Vumbi

Senderi
Hit amaze iminsi mu bitaramo mu mashuri bigamije kwiyegereza abakunzi be
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IYO TWICARANYE REMIX’
