Abahanzi bakomeye mu muziki ku Isi banyuzwe n’icyemezo cyafashwe na Recording Academy ifite mu biganza Grammy Awards yo kwagurira ibikorwa byayo muri Afurika mu bihugu birimo u Rwanda.
Davido yakozwe ku mutima no kuba
Recording Academy yarafashe umwanzuro wo kwagurira ibikorwa byayo muri Afurika
no mu Burasirazuba bwo hagati bw’Isi.
Nk'uko Davido yabitangaje, yavuze ko bigaragaza uburemere umuziki wa Afurika ku Isi.
Recording Academy yamamaye mu bikorwa itegura birimo Grammy Awards, yamaze gutangaza ko ikomeje kwagurira ibikorwa byayo muri Afurika no Burasirazuba bw’Isi mu rwego rwo gukomeza gufasha abakora umuziki.
Davido yagize ati”Nk’umuhanzi
w’umunyafurika nishimiye iyagurabikorwa rya Recording Academy muri Afurika no Burasirazuba
bwo hagati, bishimangira imbaraga impano zacu zifite.”
Recording Academy ifatwa nk’igipimo
cy’umuziki ushinze imizi aho uwegukanye Grammy Awards iri mu bikorwa byayo
afatwa nk’igihangange ku Isi akagira igitinyiro akanerekezwaho amaso biruseho.
Kugeza ubu ni abanyafurika bake
bamaze kwegukana cyangwa guhatanira Grammy muri abo harimo Davido aho mu
biheruka yari ahatanye mu byiciro bigera kuri bitatu guhera kuri Best African Music
Performance, Best Global Music Performance na Best Global Album Performance.
Joh Legend na we yagaragaje ko ari iby’agaciro
ati”Ntewe ibyishimo no kuba iyi ntambwe yatewe y’ingirakamaro, umuziki ntugira
imipaka n’impuzamahanga urenze imico, politike n’ururimi.”
Angelique Kidjo umuhanzikazi wagwije ibigwi
ukomoka muri Benin yagize icyo avuga ku kuba Recording Academy ikomeje kwagurira
ibikorwa byayo muri Afurika ati”Bari kongera umuvuduko w’imikorere mu rwego rwo
kurushaho guteza imbere abantu, Afurika yiteguye kuyakirana amaboko yombi.”
Yongeraho ati”Turi umugabane w’umuziki kandi
ugizwe n’abahanzi bakiri bato bawufitiye urukundo, ntewe ishema n’imikoranire ya
Academy na Nigeria, Kenya, Rwanda na Afurika y'Epfo , nizera ko ibihugu bizakomeza
kwiyongera."
Akosua Denta Amoateng, umushabitsi ufite
inkomoko mu Bwongereza na Ghana wamamaye mu gutegura GUBA Awards, yagarutse ku
ruhare yagize mu kugira ngo ibi bigerweho.
Ati”Bwa nyuma na nyuma amakuru yageze
hanze-Grammy Africa nk’umugenzuzi mukuru wa Perezida na Nyiri Recording Academy
[Grammy] twakomeje gukorana mu ibanga kuri uyu mushinga w’amateka.”
Agaragaza ko amaze igihe kingana n’umwaka
akorana n’abategura Grammy ku ishyirwa mu bikorwa ry’iki gitekerezo no guha
icyerekezo kikavamo igikorwa kibereye kandi gifite igisobanuro.
Asoza agaruka ku buryo ibyishimo byatashye
abahanzi n’abakunzi b’umuziki muri Afurika, anabasaba gukomeza gutanga
ibitekerezo ku buryo bakiriyemo iki gikorwa.
TANGA IGITECYEREZO