Sosiyete ya Recording Academy isanzwe itegura ibihembo bikomeye ku Isi bizwi nka “Grammy Award” yatangaje ko yatangiye urugendo rw’amasezerano y’imikoranire yagiranye n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika birimo n’u Rwanda.
Binyuze
mu itangazo rigenewe abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024,
Recording Academy yavuze ko yagiranye amasezerano n’abafanyabikorwa
batandukanye barimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), hagamije kwagura
ibikorwa byayo bamaze igihe batangije byo gushyigikira abahanzi ku Isi yose.
Ibi
bitangajwe nyuma y’uko muri Kamena 2023, Umuyobozi wa Recording Academy, Harvey
Mason Jr yagiriye uruzinduko ku Mugabane wa Afurika mu bihugu birimo Ghana, Nigeria
ndetse n’u Rwanda.
Ni
uruzinduko rwatumye mu bihembo ‘Grammy Awards’ hashyirwamo ibyiciro bishya
bitatu birimo igihariwe abanyamuziki bo muri Afurika: ‘Best African Music
Performance’.
Ibi
byiciro byashyizwemo nyuma y’isuzuma ryakozwe, abategura Grammy Awards
bagasanga umuziki wa Afurika cyane cyane uwubakiye kuri AfroBeats na Amapiano
uri kwishimirwa cyane hirya no hino ku Isi. Miriam Makeba niwe muhanzi wa mbere
wo muri Afurika wegukanye bwa mbere igihembo cya Grammy mu 1966.
Mu
itangazo bashyize hanze, Recording Academy itegura Grammy Awards, yavuze ko
yatangiye ku mugaragaro inzira yo kwagura imbago zayo mu rwego rwo gutera inkunga
abakora umuziki ku Isi hose.
Bavuze
ko basinye amasezerano n’ibigo, Minisiteri n’abafatanyabikorwa bo mu bihugu byo
mu Burasirazuba bwa Afurika ndetse no hagati.
Harvey
Mason Jr, umuyobozi wa Recording Academy, yavuze ko ibi “Ibirashimishije kuko
umuziki ni umwe mu mutungo kamere w’ikiremwamuntu."
Ati
"Ni ngombwa ko abantu bitangira guhanga umuziki bagira/baterwa inkunga, umutungo
n'amahirwe, aho bakomoka hose."
Bavuze
ko bafashe iki cyemezo nyuma y’uko mu myaka ibiri ishize, bageze mu bihugu
bitandukanye muri Afurika, mu biganiro bagiranye n’inzego zinyuranye, hagamijwe
gushaka icyatuma umuziki utezwa imbere ku Isi hose, binyuze mu bufatanye no
guhanga udushya.
Recording
Academy yavuze ko yinjiye mu masezerano y’imikoranire na Minisiteri Ishinzwe
Umuco muri Kenya, Saudi Arabia, Nigeria, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Urwego
rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) mu Rwanda ndetse na Minisiteri ya Siporo,
Ubuhanzi n’umuco muri Afurika y’Epfo. Banavuga ko hari amasezerano
y’imikoranire yasinywe n’Igihugu cya Ghana ndetse na Côte d'Ivoire.
Ibyo bazitaho: Gufasha
abantunganya umuziki mu nzego zose, kubona urubuga n’ubuvugizi; gutanga
amahugurwa ku bari mu muziki cyangwa se kubongerera ubumenyi binyuze ku murongo
wa Internet wa Recording Academy ‘Grammy Go’.
Kandi
bazifashisha uriya murongo mu gushyiraho ishuri rizatanga ubumenyi n’ibikoresho bizifashishwa mu kugera ku
byifuzo by’abashinzwe umuziki mu bihugu byose bagiranye amasezerano.
Abari
mu muziki kandi bazafashwa gukora ibihangano by’umwimerere byubakiye ku murage
w’umuziki ukungahaye, hamwe n’imbaraga zigaragara muri Afurika no mu
Burasirazuba no hagati ya Afurika.
Hari
kandi gutera inkunga abanyamuryango ba Recording Academy. Kungurana ibitekerezo
ku mico itandukanye mu rwego rwo kugirira akamaro abakora umuziki bose.
Recording
Academy ivuga ko guteza imbere umuco mu bihugu byose bagiranye amasezerano
‘bizatanga inyungu nyinshi ku banyamuryango bose ndetse n’abazaza’.
Bazanafasha
abakora umuziki gushyiraho amategeko agamije kurengera umutungo mu by’ubwenge “Intellectual
Property (IP)” hagamije kubarengera no kurengera ibihangano byabo.
Muri
aya masezerano yatangajwe ku wa 11 Kamena 2023, bavuga ko bazafasha abakora
umuziki kubyaza inyungu ibihangano bakora. Kandi bavuga ko inkingi fatizo muri
aya masezerano, harimo ishuri rikuru rizashyirwaho mu rwego rwo gutanga amasomo
yubakiye ku muziki ndetse rikora n’ubushakashatsi.
Abayobozi
bahagarariye ibihugu byagiranye amasezerano na Recording Academy bagiye
bagaragaza ko bishimiye gukorana n’iyi sosiyete.
Umuyobozi
w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB0), Francis Gatara yavuze ko u Rwanda
rwishimiye imikoranire na Recording Academy.
Ati
“U Rwanda rwakiriye neza iki cyerekezo cyo guhuza ibitekerezo by’umuziki w'umugabane, birerekana igihe gikomeye mu mateka yacu aho umuco n’umuhate
byizihizwa kandi bigasangirwa n’Isi.”
Yavuze
ko “Mu guteza imbere urubuga ruhuriweho, ntitwabikora twenyine.Gusa twishimire
guhanga kwacu ariko tunashyiraho inzira isanzweho iganisha ku bukungu
n'imibereho myiza y'abaturage.”
“U
Rwanda rwishimiye mu guharanira iyi ntambwe ikomeye. Ubwitange bw'u Rwanda mu
bijyanye n'umuco ukomeye kandi ufite imbaraga, bidushyira mu ntangiriro y'ubuzima
bushya bwa Afurika.”
Ishuri
rya Recording ryihutisha imbaraga zo gukorera abantu umuziki ahantu hose, kandi
Afrika yiteguye gufunguka. Turi umugabane w'umuziki n'abasore, bakora umuziki.
Nishimiye kubona Ishuri Rikuru rishyiraho ubufatanye na Nigeria, Kenya, u
Rwanda, Afurika y'Epfo kandi nta gushidikanya, n'ibindi bizaza! ”
Umunyamuziki
Angelique Kidjo uri mu banyamuryango ba Recording Academy, yavuze ko yishimiye
imikoranire iyi sosiyete yagiranye n’ibihugu bitandukanye.
Yavuze
ko Afurika ari umugabane w’umuziki, kandi abawukora barashoboye. Ati “Nishimiye
kubona Ishuri Rikuru rishyiraho ubufatanye na Nigeria, Kenya, u Rwanda,
Afurika y'Epfo, kandi nta gushidikanya, n'ibindi bizaza! ”
Umunyamuziki
Davido wo muri Nigeria, yavuze ko nk’umunyafurika yumva neza inyungu iri mu kuba
Recording Academy yaguye ibikorwa byayo mu guteza imbere ibikorwa by’abahanzi
ku Isi hose. Avuga ko ari ubu bufatanye buzafasha cyane abari mu muziki.
Recording Academy itegura "Grammy Awards" yatangiye imikoranire n’ibihugu birimo u Rwanda
Muri Gashyantare 2024, Taylor Swift yakoze amateka yo kwegukana ibihembo bine muri Grammy Awards ubwo byatangwaga ku nshuro ya 66
TANGA IGITECYEREZO