Kigali

Kuririmba mu bikorwa byo kwiyamamaza? Kitoko agiye kugaruka i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/06/2024 13:52
0


Umunyamuziki Kitoko Bibarwa wamenyekanye cyane mu ndirimbo ziri Album ye yise ‘Ifaranga’ yashyize hanze muri Mutarama 2010, ari kwitegura kugaruka i Kigali yaherukaga mu myaka itandatu ishize.



Uyu musore ubarizwa muri Amerika afite indirimbo yise ‘Thank you Kagame’ yamamaye cyane mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017. Kuva icyo gihe, yabaye idarapo ry’umuziki we, ahanini biturutse mu kuba igaruka kuri Perezida Kagame.

Ni indirimbo yacengeye mu gihe gito, kandi agaruka ku bikorwa binyuranye Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda n’amashimwe Abanyarwanda bafite kuri we.

Iyi ndirimbo yayishyize hanze muri Nyakanga 2017. Birashoboka ko ariwe muhanzi wa mbere wafatiye amashusho ku gasongero ka Kigali Convention Centre (KCC). Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Pastor P.

Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati “ “Uri impano Imana yaduhaye amahirwe nk’aya si aya bose, humura abanyarwanda turabizi, Paul Kagame turi kumwe nawe…Thank you Kagame, warakoze, urashoboye, tuyobore. Abanyarwanda ni twebwe tukuzi, (...)

Agakomeza agira ati “Uri impano Imana yaduhaye amahirwe nk’aya si aya bose, humura abanyarwanda turabizi, Paul Kagame turi kumwe nawe,.. Thank you Kagame, warakoze, urashoboye, tuyobore. Abanyarwanda ni twebwe tukuzi, abandi bose bakumenye bucyeye, wakuye u Rwanda mu icuraburindi none ubu rwabaye ubukombe, imvugo yawe ni yo ngiro, kirogoya ni umuziro. “

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Kitoko yavuze ko mu gihe kiri iri imbere azaba ari mu Rwanda, kandi ko azaba agenzwa no gusura umuryango we. Yirinze kuvuga niba mu bikorwa azakorera mu gihugu, harimo no kuririmba mu bikorwa by’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Mu mpera za 2017 n’intangiriro za 2018, Kitoko yari mu Rwanda mu rugendo benshi batigeze bamenya. Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Rurashonga’, icyo gihe yamaze iminsi i Kigali, nyuma yerekeza i Nyanza gusura abo mu muryango we.

Agiye kuza i Kigali, mu gihe aherutse gusoza amasomo ye ya Kaminuza mu ishami rya Politike. Ndetse muri Gashyantare 2024, yari mu bahanzi baririmbye muri Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Kitoko yatangaje ko agiye kugaruka i Kigali mu rugendo rugamije gusura umuryango we


Mu 2017, Kitoko ari mu bahanzi bagendanye na Perezida Kagame mu bice bitandukanye by’Igihugu mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘THANK YOU’ KAGAME YA KITOKO

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URI IMANA' YA KITOKO

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND