U Rwanda ruvuga ko UNHCR yakagombye kurushaho kwita ku burenganzira bw'impunzi aho kurwanya umuhate w'u Rwanda wo kuzakirana ubwuzu.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma kuri uyu wa Kabiri rivuga ko bitumvikana uburyo UNCHR ibeshyera u Rwanda ko rufata nabi impunzi igamije kurwanya umugambi wo kwakira impunzi n'abimukira baturutse mu Bwongereza nyamara kandi ku rundi ruhande inakomeje gukorana n'u Rwanda mu kwakira abaturutse muri Libya.
Rigira riti “UNCHR irabeshya. Uyu muryango usa nk’ushaka kwerekana ibirego bihimbano mu nkiko z’u Bwongereza ku bijyanye n’uko u Rwanda rufata abasaba ubuhunzi, mu gihe ukomeje gufatanya natwe kuzana abimukira b’abanyafurika bava muri Libya kugira ngo babone umutekano mu Rwanda binyuze mu kigo kinyurwamo by’igihe gito."
U Rwanda rwagaragaje ni uko uwo muryango warureze ko rwanze kwakira itsinda ry’abarundi batanigeze basaba ubuhungiro nyamara byaragaragaye ko binjiye mu Rwanda barenze ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka.
Itangazo rikagira riti “Ikindi kintu kidasobanutse barega u Rwanda ngo ni uko rwanze guha ubuhungiro itsinda ry’Abarundi mu by’ukuri ritigeze risaba ubuhungiro ahubwo bagasanga barenze ku mategeko y’abinjira mu Rwanda.
Ibi birasekeje cyane iyo urebye ko u Rwanda rutanga ubuhungiro ku bihumbi by’abaturanyi bacu b’Abarundi bahungiye mu Rwanda bashaka umutekano mu gihugu cyacu."