Uyu
mukino ntabwo ukunze kubaho mu buryo bwa gicuti kubera ihangana rigize aya
makipe. Ni umukino waje mu buryo butunguranye, kuko aya makipe yari amaze igihe abakinnyi bayo bose bari baragiye mu biruhuko.
Kuri
uyu uyu wa Gatatu, ni bwo bamwe mu bakinnyi Rayon Sports izakoresha bazatangira imyitozo. Amategeko y'uyu mukino, yemerera
ikipe yose kuzakoresha abakinnyi ishaka, yaba abayifitiye amasezerano cyangwa
se abo ishaka kuzagura.
Uyu mukino wiswe Umuhuro mu Mahoro,
ushobora gusiga ukanguye Rayon Sports mu migurire
Nk'uko
natangiye mbivuga, umukino uhuza aya makipe uba urimo ihangana rikomeye, ariyo
mpamvu buri kipe iba ishaka kuwegukana. Ikipe ya Rayon Sports iri gukora igishoboka cyose ngo izinjire muri uyu mukino ifite abakinnyi beza kandi
bakomeye bo guhangana na APR FC yo isa n'aho igifite abakinnyi bayo bose.
Mu
bakinnyi bivugwa ko bazagaragara muri uyu mukino ku ruhande rwa Rayon Sports,
harimo Ishimwe Christian, Ombolenga Fitina na Ishimwe Pierre bakiniraga APR FC,
Niyonizeye
Fred wari wumvikanye na Rayon Sports ariko ntihite ibona amafaranga yo
kumusinyisha, Saido Ntibazonkiza na Hamiss Cedric bashobora no kuzayisinyira mu
gihe yaba ifite amafaranga.
APR FC na Rayon Sports zaherukaga gukina umukino wa gicuti mu 2005
Ubuyobozi
bwa Rayon Sports busa n'aho bwari nwaratereye agati mu ryinyo mu bijyanye no
kugura abakinnyi, gusa kuri ubu bari gukora bwangu ndetse nabo baganiraga
bakaba bari kubyihutisha kugira ngo bajye mu mukino baramaze kumvikana.
Rayon
Sports yazasobanura gute ko hari abakinnyi beza bayikiniye muri uyu mukino
ariko ntibasinyishe?
N'ubwo
muri uyu mukino ikipe yemerewe kuba yatira umukinnyi akayikinira, ariko bizaba
bidasanzwe kubona umukinnyi uzakinira Rayon Sports nta n'ibiganiro bafitanye.
Nyuma
y'uyu mukino, bizaba ari agahinda gakabije ku bafana ba Rayon Sports kumva ko nka
Ombolenga Fitina yabakiniye ariko agasinyira Police FC nk'aho Rayon Sports yo
itamubera.
Uwayezu
Jean Fidele afite akazi gakomeye ko kuba byageze ku wa Gatandatu hari abakinnyi nibura
yamaze kumvikana nabo mu buryo butarimo urwenya ndetse na nyuma y'umukino akaba
yatangira gusinyisha abakinnyi mu buryo butarimo urwenya.
Mu
gihe byaba bibi kuri Rayon Sports ikaba yatakaza uyu mukino cyaba igitutu
gikomeye kuko abafana batajya batinzamo batangira kuvuga ko Rayon Sports
babonye, ishobora kuzagaruka n'ubundi ntaho iri kuko abenshi bavuga ko ikipe
ikeneye abakinnyi bakomeye nibura batari munsi y'umunani.
Rayon Sports na APR FC zaherukaga guhurira kuri Sitade Amahoro tariki 24 Ukuboza 2019 APR FC itsinda ibitego 2-0

Ni igihe cyiza cya Uwayezu Jean Fidele gutangira kugura abakinnyi mu buryo buhamye
