Nel
Ngabo ashobora kuba ari we muhanzi wa mbere wafatiye amashusho muri Sitade
Amahoro, nyuma y'igihe gishize ivugururwa. Ni Sitade biteganyijwe ko izatahwa
ku mugaragaro, ku wa 4 Nyakanga 2024 mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo
Kwibohora.
Mbere
yo gufungura ku mugaragaro iriya sitade, ku wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024,
hazaba umukino uzahuza Rayon Sports ndetse na APR FC, aho kwinjira ari
ukwishyura 1,000 Frw ndetse na 10,000 Frw.
Iyi
ndirimbo 'Nywe' yasohotse bwa mbere ku wa 10 Nzeri 2021. Yakiriwe neza ahanini
bitewe n'ubutumwa buyigize, ndetse Belise Kaliza, Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika
gishinzwe kwita ku binyabuzima biba mu mashyamba (AWF), yifashishije iyi
ndirimbo mu kwerekana umusaruro w’icyuya u Rwanda rwabibye.
Yavuze
ibi ubwo u Rwanda rwakiraga Inama Mpuzamahanga y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha
ururimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth’ CHOGM. Yanditse agira ati “Twavuye ibyuya
batureba! Dutigita Bo bakiryamye! Iyi mihanda iradukanda turi gushaka iminanda!
None baravuga ngo ’NYWE’"
Nel
Ngabo yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki ashingiye
ku bitekerezo yakira umunsi ku munsi. Avuga ko mu minsi ishize ari kumwe n'umujyanama
we Ishimwe Karake Clement ari bwo bagize igitekerezo cyo kuvugurura iyi
ndirimbo.
Yavuze
ko mu rwego rwo gusubiramo iyi ndirimbo, bashyize hanze agace gato k'iyi
ndirimbo ibitekerezo by'abantu babonye, bituma bashyira imbaraga mu ikorwa
ryayo.
Ati
"Ni indirimbo nini ku rugendo rwanjye rw'umuziki urebye igihe yasohokeye n'ukuntu
abantu bayifashe ubwo ndavuga 'Nywe' isanzwe. Ni indirimbo yabaye nini mu
gihugu, rero kugirango tuyisubiremo ni uko twayijyanishije n'amatora mu kwamamaza
Umukuru w'igihugu, kuko njye ubwanjye ndi umufana we cyane. Rero, ni ubwo buryo
twayihinduyemo, twumvaga ari bwo buryo bujyanye n'icyo gihe nyine."
Mu
kwandika iyi ndirimbo, Nel Ngabo yifashishije Clement ndetse na Danny Vumbi.
Avuga ko ibi byose byatangiriye ku gitekerezo cy'inkikirizo y'iyi ndirimbo,
bakimara ku gakora bagasangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga, ibitekerezo byabo
batanze babishingiraho, kuko benshi basabaga ko bayikora ikarangira.
Ati "Hari 'Video' twashyize hanze mbere turi muri studio kugirango turebe ukuntu abantu bayifata. Tubona abantu barayikunze cyane, kuva ubwo abantu bakajya babidusaba, batubaza ya ndirimbo igeze he?
Noneho dufata umwanya turicara,
kuko Clement azi kwandika indirimbo birenze cyo kimwe na Danny Vumbi, abantu
barabizi, twicara muri studio nyine turayandika. Ariko byaturutse kuri kariya
ka 'video' twashyize hanze."
Yavuze
ko kuba Danny Vumbi yaragize uruhare mu iyandikwa ry'iyi ndirimbo ye, ari
nk'umugisha yagize kuko yakuze akunda ibihangano by'abahanzi bakuru we.
Asobanura Danny Vumbi, nk'umwanditsi w'indirimbo mwiza, wandika amagambo
akurura abantu cyane.
Ati
"Byaturutse kuri Clement, baravugana, araza muri studio turakorana, kandi
nishimira ko indirimbo yasohotse nk'uko twayishakaga."
Nel
Ngabo yavuze kwandika iyi ndirimbo byafashe iminota micye, kandi bitaye cyane ku
kugaragaza aho u Rwanda rwavuye ndetse n'uruhare Perezida Kagame yagize.
Basabye uburenganzira bwo gukorera muri Sitade Amahoro!
Nel
Ngabo yavuze ko bandikiye inzego zinyuranye kugirango babashe kubona uburenganzira
bwo gufatira amashusho y'iyi ndirimbo muri Sitade Amahoro.
Bisa
n'aho ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda, ufatiye amashusho muri iri sitade izatahwa
ku mugaragaro muri Nyakanga.
Yavuze
ko nk'umuntu wagize amahirwe yo gukorera muri Sitade Amahoro, yabonye uburyo yavuguruwe
mu buryo buri ku rwego Mpuzamahanga, kandi iteye amabengeza.
Nel
Ngabo ati 'Twasabye uburenganzira, kuko urumva yari indirimbo yo kwerekana aho
u Rwanda rugeze n'aho rwavuye, urumva twabisabiye uburenganzira, urumva inzira
zose twagombaga kunyuramo, twazinyuzemo, ndanashimira abayobozi bose
badufashije."
Uyu
musore yavuze ko gukorera muri sitade Amahoro ari amahirwe 'nagiriwe' kuko
atatekerezaga ko bizashoboka yafatira
amashusho muri iriya sitade.
Batekerezaga gukorera muri BK Arena!
Nel
Ngabo yavuze ko babanje gutekereza gufatira amashusho muri BK Arena, ariko
bibuka ko hari indirimbo ebyiri yahakoreye. Harimo nka 'Wan't you Back' ndetse
na 'Kigali' yafatiye amashusho.
Uyu
muhanzi yavuze ko yashimishijwe no kuba uwa mbere wafatiyemo amashusho, kandi
yakiriye neza ibitekerezo by'abantu bayikunze.
Ati
"Twaravuze tuti Sitade iri ku rwego rwo hejuru, noneho dusaba uburenganzira
baratwemerera, ndanashimira abafana bayakiriye neza. Ni bimwe mu bituma
nishimira cyane, kuba nagiriwe amahirwe yo gukoreramo nk'umuhanzi wa
mbere."
Abarimo Minisitiri Utumatwishima bakunze indirimbo ye:
Minisitiri
w'urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, aherutse
kwandika kuri konti ye ya X [Yahoze ari X] agira ati “Singire uwo nzumva ngo
Nywe Mana uturindire u Rwanda, uturindire n’umusaza."
Minisitiri
Utumatwishima yashimye Nel Ngabo ku bw’iyi ndirimbo ivuga ahashize ndetse n’ahazaza,
kandi ashima Clement wagize uruhare mu ikorwa ryayo.
Ni
mu gihe Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe yanditse agira
ati “Singire uwo numva ngo "nywe"! Yaba umunyamakuru w'umubirigi,
uw'umufaransa cyangwa umuholandi!"
Nel Ngabo avuga ko kuba Utumatwishima yaravuze ku ndirimbo ye bigaragaza ko ubutumwa bwageze kure.
Ati "Byarenze uko nabitekerezaga! Kubona Minisitiri udufite
mu nshingano afata umwanya akareba igihangano cyanjye, akakireba,
akanakivugaho, ndamushimira cyane. Ni inkunga ikomeye, biba n'umuhanzi
n'imbaraga zo gukomeza gukora."

Nel
Ngabo yatangaje ko gusubiramo indirimbo ye ‘Nywe’ hashingiwe ku bitekerezo
bakiriye ku mbuga nkoranyambaga

Nel
Ngabo yavuze ko gufatira amashusho muri Sitade Amahoro ari amahirwe n’umugisha
yagize
Nel
Ngabo yavuze ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki
Nel
Ngabo yasobanuye ko banditse ‘Nywe PK24’ bashaka kugaragaza aho Perezida Kagame
yakuye u Rwanda
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NEL NGABO AVUGA KU NDIRIMBO YE
