Urugendo rugoye rwa Kamatari ya nkumi y’imiterere yihariye igenda itanga amafaranga mu mihanda ya Kigali-VIDEO

Imyidagaduro - 12/06/2024 7:29 AM
Share:
Urugendo rugoye rwa Kamatari ya nkumi y’imiterere yihariye igenda itanga amafaranga mu mihanda ya Kigali-VIDEO

Sandra Kamatari ari mu bakobwa bamaze gushinga imizi mu mihanda ya Kigali aho agenda abaza ibibazo bitandukanye ubitsinze akamuha amafaranga ariko benshi bibaza uwo ari we n'uko ibyo yabigezeho, inzira avuga ko itari yoroshye.

Kamatari yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo "Bava Kure" na "True Romance" yahuriyemo na Miss Mwiseneza Josiane wabaye ikimenyabose mu marushanwa y'ubwiza.

Kuri ubu uyu mukobwa wifashishwa mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa n’ibirori bitandukanye, akina muri filime "Irya Mukuru" inyura kuri Televiziyo Rwanda, kimwe n’iyitwa "Umugabo wa Mama" inyura kuri Zacu TV.

Ibirebana no gukina filime uyu mukobwa uvuka i Rwamagana yabyinjiyemo mu mwaka wa 2020, icyo gihe yari akiri mu Ntara.

Iyo avuga uko uregendo rwe mu bushabitsi rutari rworoshye, agira ati: "Njyewe natangiye bigoye nta mafaranga abivamo byansabye umutima ukomeye."

Kamatari avuga ko byamusabye kwihangana akanyura mu bintu byinshi bitandukanye kandi akaba ari umuhamya w’uko kwihangana bitera kunesha.

Uyu mukobwa avuga mu mwaka wa 2022 nta kazi yagiraga, akaba yari atuzwe n’ibiraka nabyo bidafatika byo gukina filime. Umwaka wa 2023 wamubereye uw’umugisha.

Ibi abigarukaho ashingiye ku kuba ari wo mwaka yaboneyemo akazi ka mbere nubwo kari gahabanye n’imyizerere ye ariko kamuciriye inzira, abona akandi kandi kikubye mu mushahara.

Icyo gihe akazi yabonye bwa mbere ni ako yakoreraga muri kompanyi yakoraga ibigendanye na Massage, Sauna, Gym ndetse hari n’akabari karimo gatangira. Nk’umukristo, avuga ko ari ibintu atizereramo, gusa nta bundi buryo yari afite.

Ku birebana n'uko yaje kwisanga agenda atanga amafaranga mu mihanda ya Kigali yagize ati: "Byaje ari igitekerezo cy’ahantu nakoze bwa mbere, bampaye igitekerezo tubiganiraho tugenda twongeramo n’ibindi bigiye bitandukanye."

Ibirebana no gukoresha imbuga nkoranyambaga no kuzana uburyo budasanzwe bwo kuzikoresha, ahamya ko bimutunze, ati: "Bimfasha byinshi bigiye bitandukanye, ni ikintu buriya mu buzima busanzwe ikintu cyose ukoze ushyizeho umutima kikubyarira umusaruro."

Uko yakira abantu bamubwira ko ari mwiza bya hato na hato, ibintu byanabaye ubwo yari rwagati mu kiganiro na inyaRwanda, yagize ati: "Nshimira umuntu ubimbwiye kuko aba abikuye ku mutima ariko ntabwo bimpa intwaro yo kwirata no kwishyira hejuru."

Uyu mukobwa w'imiterere idasanzwe irangaza abamubona, yasobanuye impamvu yabyo, avuga ko yize ko umubiri ari ubusa bityo ko kuwiratana nta gaciro bifite.

Mu minsi yashize hari icyamamare cyumvikanye kivuga ko gutera nk’igisabo byabanje kumugora kubyakira kubera ko abantu baba bamuvuga cyane.

Kuri uyu mukobwa Kamatari inkuru iratandukanye, ibi abisobanura agira ati:, "Ntabwo gutera gutya bije ubu ngubu, urumva iwacu ntibajyaga babimenyera naragendaga abamotari abanyonzi bakavuga gusa sinabyitagaho."

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE


Ari mu bakobwa bari kwitabazwa mu bikorwa byo kwamamaza muri KigaliAmaze imyaka igera kuri 4 yinjiye mu ruganda rwa sinema ndetse n'ubu afite izo akinamo zinyura kuri televiziyo zikomeye Ashima Imana yatumye byibuze yaratangiye gukora ku ifaranga mu gihe yatangiye akorera 'merci' aka ya mvugo y'abakuzeImitere y'uyu mukobwa ishitura benshi mu mihanda ya Kigali ibyo we avuga ko adaha agaciro cyane kuko yizera ko nta keza ko kwiratana umubiri kuko ari ubusa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...