RFL
Kigali

Senderi Hit, Nel Ngabo na Yago mu bakoze mu nganzo bakavuga imyato Perezida Kagame – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/06/2024 16:34
0


Kuva uyu mwaka wa 204 watangira, abahanzi nyarwanda bagiye bakora mu nganzo cyangwa bagasubiramo indirimbo bari basanganwe ariko bazihuza n’ibigwi bya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu myaka 30 ishize.



Mu gihe abanyarwanda bakomeje kwishimira ibyagezweho mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatusi  ihagaritswe n’ingabo zahoze ari iza RPA, abahanzi batandukanye bakomeje gushyira hanze indirimbo zivuga imyato Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi akayobora n’urwo kubaka igihugu.

Uwo nta wundi, ni Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame wabohoye u Rwanda akarwubaka bundi bushya kandi akaruhindura icyitegererezo cy’amahanga. Aya, ni amwe mu magambo akomeza kwisubiramo mu bihangano by’abahanzi nyarwanda bigaruka kuri ubu butwari buhebuje bwaranze Intore izirusha intambwe mu myaka 30.

Mu ndirimbo nyinshi zagiye ahagaragara muri uyu mwaka, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa zishimangira ubutwari n’ubwitange bwa Perezida Kagame:

1.     Nywe PK24 – Nel Ngabo


Umuhanzi wo muri Kina Music, Nel Ngabo yavuguruye indirimbo ye ‘Nywe’ afata nk’iy’ibihe byose kuri we, agaruka ku bikorwa Perezida Kagame yakoreye Abanyarwanda mu myaka 30 ishize, kandi ko bakimukeneye muri urwo rugendo.

Nel Ngabo yabwiye InyaRwanda ko kuvugurura iyi ndirimbo akayihuza no kwamamaza Perezida Kagame mu matora ateganyijwe y’Umukuru w’Igihugu, kubera ko yakozwe ku mutima n’ibikorwa Umukuru w’Igihugu amaze kugeza ku Banyarwanda.

2.     Kagame Ntacyo Twamuburanye – Senderi Hit


Umuhanzi Nzaramba Eric wamamaye nka Senderi Hit, yashyize hanze indirimbo yise ‘Kagame Ntacyo Twamuburanye’  irata ibikorwa bya Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, yagejeje ku Rwanda n’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.

Mu bikorwa Senderi Hit agaragaza muri iyi ndirimbo harimo ibyo kuzamura imibereho myiza y'abaturage haba mu buzima, ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, ibikorwaremezo ndetse no kongera icyizere cyo kurama ku Banyarwanda.

3.     Muhaguruke Yaje – Yvan Muziki


Yvan Muziki aganira na InyaRwanda yagize ati “Iyi ndirimbo ni iyo kwizihiza ibigwi bye by’imyaka 30 amaze atuyoboye, kandi agejeje u Rwanda ku byiza bitagira uko bisa. Ni indirimbo imusingiza, ivuga ibyiza bye, ni indirimbo imugaragaza uwo ariwe.”

Yvan yatangaje ko yahimbiye iyi ndirimbo Perezida Paul Kagame ngo ijye imwizihiza, imwakire aho ageze hose, ‘bakumva y’uko umutware yatugezemo aho akandagiye hose, aho ageze hose ikaba ari indirimbo izajya imusingiza iteka.’

4.     Umugabo w’Ibikorwa – Super Manager


Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umuhanzi, Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager, usanzwe umenyerewe no mu bushabitsi bwo kugurisha abakinnyi no guhagararira inyungu zabo, nawe yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo igaruka ku bwigwi bya Perezida Kagame.

Mu kiganiro Super Manager yagiranye na InyaRwanda, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukora iyi ndirimbo yise ‘Umugabo w’ibikorwa’ mu rwego rwo gutanga umusanzu we nk’icyamamare ndetse nk’umuhanzi mu kubaka igihugu.

5.     Amahitamo Yanjye – Gauchi ft Sean Brizz & Fireman


Umuhanzi akaba n'umujyanama w'abahanzi, Gauchi nawe yashyize hanze indirimbo nshya yise "Amahitamo Yanjye" yakoranye n'umuraperi Fireman na Sean Brizz, igaruka ku bikorwa byinshi Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda mu gihe cy'imyaka 30 ishize.

Mu nyikirizo y'iyi ndirimbo, baririmba bavuga ko Perezida Kagame 'yatugejeje kuri byinshi', bagasaba buri wese 'tumutore akomeze atwiyobere.’

Umuraperi Gauchi wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe aba bahanzi, yabwiye InyaRwanda, ko yabitekerejeho mu rwego 'rwo gutanga umusanzu wanjye mu gukomeza kubaka u Rwanda no gukomeza gushishikariza abantu kwitorera umuyobozi twihitemo.

6.     Twarayarangije – AMA G The Black


Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Black, yagaragaje ko gusubiramo indirimbo ye “Twarayarangije” ari ugushimangira ubudasa bwa Perezida Kagame, akaba yarashingiye ku bikorwa Umukuru w’Igihugu amaze kugeza ku Banyarwanda kuva mu myaka 30 ishize.

Ati “Umusanzu ni ukwamamaza! Ni ukuririmba iby’igihe tugezemo, twerekana nyine ibyiza twagezeho, amatora ya mbere dutora iyo uyarebye, uko umujyi wasaga ubu siko uri gusa, n’aya rero turifuza ko nidutora Umukuru w’Igihugu, uko andi matora azaza, ndacyeka hari ikintu kizaba kiyongereye, biragaragara nta muntu utabiboba.”

7.     Contre Succès – Dr Claude


Umuhanzi Mpuzamahanga, Dr Claude yasubiyemo indirimbo ye yamamaye mu buryo bukomeye yise ‘Contre Succès’ ayihuza no kugaragaza ibikorwa Perezida Kagame yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize, mu rwego rwo kugaragaza impamvu zo gukomeza kumuhundagazaho amajwi.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Dr Claude yavuze ko gusubiramo iyi ndirimbo akayihuza n’ibikorwa Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda, yashingiye ku rukundo amukunda no kuba yarahaniye ko u Rwanda rugira ijambo mu mahanga.

8.     Habaye Ibitangaza – Yago Pon Dat


Umunyamakuru akaba n'umuhanzi Yago Pon Dat yafatanyije na Inyogo ye uzwiho gusetsa, bakorana indirimbo bise 'Habaye Ibitangaza". Iyi ni indirimbo yasohotse ku wa 30 Mutarama 2024, bayitura Umukuru w'Igihugu ku bw’ibigwi bye bihambaye n’ibitangaza yagejeje ku Rwanda.

9.     Papa w’Urubyiruko - Nessa ft Beat Killer 


Nyuma y’ibiganiro byihariye bagiranye na Minisitiri Utumatwishima hamwe n’urundi rubyiruko rubarizwa mu myidagaduro, Nessa na Beat Killer bakoze mu nganzo na bo bagaruka ku bidasanzwe Perezida Kagame yakoreye u Rwanda ariko by’umwihariko ku rubyiruko abereye umubyeyi.

10. Tumutore – Mitsutsu


Kazungu Emmanuel [Mitsutsu] usanzwe umenyerewe nk’umunyarwenya, yatunguye benshi mu kwezi gushize ashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo y’amatora yise ‘Tumutore,’ ishishikariza abanyarwanda kuzatora Paul Kagame ku bw’ibigwi bye bihambaye, mu matora y’Umukuru bw’Igihugu n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka.

Iteka rya Perezida rya Perezida ryasohotse ku wa 11 Ukuboza 2023, ryemeje ko amatora ya Perezida wa Repubulika azabera rimwe n'ay'Abadepite ku wa 15 Nyakanga 2024. Ku banyarwanda baba hanze y'u Rwanda, amatora azaba ku wa 14 Nyakanga 2024.

Mu bakandida bujuje ibisabwa bemerewe guhatana ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, ari Kagame Paul watanzwe n'umuryango FPR Inkotanyi, Habineza Frank watanzwe n'Ishyaka rihanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green Party) ndetse na Mpayimana Philippe, umukandinda wigenga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND