Ushobora kuba ubona bamwe mu byamamare ugatekereza ko ari ko bavutse bameze, gusa si byo kuko bamwe banyuze mu buzima bubabaje ariko bakanga guheranwa na bwo bakarwana kugeza babigezeho.
Umuziki ni kimwe mu bintu bimaze gutera imbere
binajyanirana kandi n’uruganda rw’imyidagaduro rwose muri rusange muri Afurika.
Gusa benshi mu barubarizwamo batekereza gusa ku bihe byiza abantu b'ibyamamare baba barimo, nyamara ntibatekereze ku buzima
butoroshye banyuzemo kugera aho bageze.
Uyu munsi twatereye akajijisho kuri bamwe mu byamamare bo mu gihugu cya Nigeria
bari mu bihe byiza muri Afrika no ku Isi, tubategurira bimwe mu byo batangaje bahoze bakora mbere yo kwamamara.
Tems
Icyamamare muri Afrobeats, Tems umaze igihe atigisa Isi mu bikorwa biremereye mu myidagaduro, no kuba yaragukanye Grammy Award, birashoboka
ko ibyo byose bitari bukunde iyo akomeza kwizirika ku kazi yakoraga mbere yo kujya mu muziki.
Mu kiganiro kimwe yagiranye na Korty EO yagarutse ku kazi yahoze akora mbere yo kwinjira mu muziki ati: ”Nahoze nkora mu iyamamazabikorwa ryifashishije ikoranabuhanga.” Agaragaza ko atari mwiza muri ako kazi, kugeza n’ubu akaba atibaza niba ari we wakoraga ako kazi.
Joeboy
Uyu muhanzi umaze kugwiza ibigwi, mbere yahoze akora
mu ruganda rutunganya amazi. Icyo gihe yakoraga mu kwamamaza
aho yabaga asangiza abantu ubwiza bw’ibyo bakora.
Mu kiganiro na Afrobeats Intelligence Podcast, yumvikanye agira ati: ”Ubwo nigaga muri Kaminuza nigeze guhagarikwa icyo gihe nahise mfata umwanzuro wo gushaka akazi namaze amezi 3 nkashaka muri Lagos yose.” Yaje kubona akazi mu ruganda rutunganya amazi.
Banky W
Banky W umaze igihe mu muziki, yabaye umupasiteri, ubu ari mu
banyapolitike babigize umwuga, ariko mbere yabanje gukora mu resitora mu
kugurisha imyenda. Yanagurishijeho ibyuma byo mu gikoni [Kubibunza].
Banky asobanura uko byagenze, yagaragaje ko yabonye buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza imwe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ariko ababyeyi be bakaba batari bafite ubushobozi bwo kumufasha kuyigamo.
Avuga ko yagombaga kwifashisha amafaranga macye ishuri ryamugeneraga akanakora ibindi byinshi kugira ngo abashe kubaho. Yavuze ko bitari byoroshye. Ibi yabitangaje mu gikorwa cyateguwe na Modern Democatic Party muri 2018.
P-Square
Aba banyabigwi mbere yo kuba ibyamamare bakoraga akazi gasanzwe
aho Paul yakoraga nk’umunyamashanyarazi naho Peter agakora ibikoresho bishaje
by’ikoranabuhanga.
Peter Okoye yatangaje aya makuru mu kiganiro yagiranye The
Beat 99.9 muri 2014 aho yagize ati: ”Nahoze nkora ibikoresho binyuranye by’amashanyarazi.”
Timaya
Uyu muhanzi we yigarutseho mu ndirimbo yise "Plantain Boy", ahishura ko yanyuze mu buzima butamworoheye.
Mu kiganiro yagiranye Coca Cola Urban Music Festival muri
2021, yumvikanye agira ati: ”Nahoze ngurisha ibitoki, ariko ubu ndi umukire.”
Avuga ko yanyuze mu buzima butoroshye ati: ”Nanyuze mu bihe
bitoroshye, niba wibwira ko uri kunyura mu bikomeye ntuzigere ucika intege, komeza
ugerageze umunsi umwe uzatsinda.”
Patoranking
Muri iyi minsi ari mu bihagazeho ndetse afite umuryango yatangije ufasha abatishoboye cyane cyane abanyeshuri. Avuga ko mbere yacuruzaga imiti yica imbeba [Sumuyapanya]. Yabaheyo kandi umuyede ku mashatsiye atandukanye.
Ibi yabigarutseho mu itangwa ry’ibihembo bya Headies Next Rated muri 2014. Ati”Nimbabwira ko nigeze kubeshwaho no gucuruza imiti yica imbeba, Ese muranyizera? Nimbabwira ko nigeze kubaho umuyede murabyakira? Ariko Imana yankuyeho igisuzuguriro.”
Patoranking avuga ko inkuru ye yakabereye abandi urugero kandi ko umuntu adakwiriye na rimwe kwizera abantu bamubwira ko atabigeraho atabikora.
TANGA IGITECYEREZO