RFL
Kigali

Impamvu igitaramo cya Sheebah Karungi azahuriramo n'abahanzi bane cyahinduriwe aho cyari kubera

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/06/2024 12:27
0


Umuhanzikazi Sheebah Karungi wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye, agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y'imyaka ibiri ishize atanze ibyishimo ku bafana be n'abakunzi b'umuziki nyuma y'igihe cyari gishize bamutegereje.



Sheebah Karungi yumvikanisha ko ari umuhanzikazi ukomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, ku buryo imiririmbire ye, imibyinire ye, ndetse n'uburyo ahimbamo ibihangano bye bigaragaza imbaraga ashyira mu muziki we.

Uyu mukobwa yari ategerejwe i Kigali, ku wa 3 Kanama 2024, ariko abamutumiye bahisemo ko igitaramo cye kizaba tariki 17 Kanama 2024, aho kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Nkurikiyinka Bosco uri gutegura iki gitaramo yabwiye InyaRwanda ko bahinduye aho iki gitaramo cyari kubera ubusabe bw'abantu, ndetse n’imiterere y’aho cyari kubera.

Ati "Twahisemo ko kitabera aho twari twemeje mbere duhitamo ko kizabera Camp Kigali. Aho handi cyari kubera, hari kure ugereranyije n'aho kizabera kuri iyi nshuro, rero n'iyo mpamvu."

Yavuze ko bakimara kwemeranya na Sheebah Karungi, batangiye ibiganiro n’abahanzi bane bagezweho mu Rwanda bazahurira ku rubyiniro nawe.

Ati "Ni abahanzi bane bazahurira kuri 'stage' na Sheebah Karungi, kandi twamaze kuvugana. Igisigaye, ni uko tubaha 'Avance'. Yavuze ko mu guhitamo aba bahanzi bashingiye ku bihangano byabo bigezweho, no kuba ‘Abanyarwanda babiyumvamo muri iki gihe’.

Nyuma yo gutaramira amagana y'abantu muri Camp Kigali, ku mugoroba hazaba ibirori byo guhura no gusangira n'abafana be ibizwi nka 'Meet and Great' bizabera muri The Keza Hotel.

Sheebah Karungi azagera i Kigali, tariki 2 Kanama 2024, ari na bwo azagirana ikiganiro n'abanyamakuru. Ni umuhanzikazi w’Umunya-Uganda, umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa filime udatana n’udushya ku rubyiniro n’imyambarire.

Yatangiye guhangwa amaso mu 2014 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Ice Cream’, yatumye yegukana igihembo cy’umuhanzikazi mwiza mu bihembo HiPiPo Music Awards.

Mu 2016, Sheebah yakinnye muri filime ‘Queen of Katwe’, yagaragayemo abarimo umunya-Kenya Lupita Nyong’o uzwi mu ruhande rwa Cinema ku Isi.

Sheebah Karungi yabonye izuba ku wa 11 Ugushyingo 1989. Asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda rihagarariwe na Eddy Kenzo.

Yanyuze mu itsinda rya Obsessions mu 2006, nyuma y’uko atangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga. Sheebah yakoze indirimbo zamenyekanye nka ‘Ice Cream’, "Kunyenyenza",

 

Sheebah Karungi agiye gutaramira i Kigali nyuma y’uko atanze ibyishimo muri Kanama 2022 mu gitaramo cyabereye kuri Camp Olympia


Kuri iyi nshuro, Sheebah azataramira ahazwi nka Camp Kigali- Ni ubwa mbere azaba ahakoreye igitaramo


Sheebah Karungi yakunze kumvikana avuga ko ari umuhanzikazi ukomeye muri EAC

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JOHN REMBO’ YA SHEEBAH KARUNGI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND