Umuhanzikazi Sheebah Karungi wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye, agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y'imyaka ibiri ishize atanze ibyishimo ku bafana be n'abakunzi b'umuziki nyuma y'igihe cyari gishize bamutegereje.
Sheebah
Karungi yumvikanisha ko ari umuhanzikazi ukomeye mu Karere k'Afurika
y'Iburasirazuba, ku buryo imiririmbire ye, imibyinire ye, ndetse n'uburyo
ahimbamo ibihangano bye bigaragaza imbaraga ashyira mu muziki we.
Uyu
mukobwa yari ategerejwe i Kigali, ku wa 3 Kanama 2024, ariko abamutumiye bahisemo
ko igitaramo cye kizaba tariki 17 Kanama 2024, aho kizabera muri Kigali
Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Nkurikiyinka
Bosco uri gutegura iki gitaramo yabwiye InyaRwanda ko bahinduye aho iki
gitaramo cyari kubera ubusabe bw'abantu, ndetse n’imiterere y’aho cyari kubera.
Ati
"Twahisemo ko kitabera aho twari twemeje mbere duhitamo ko kizabera Camp
Kigali. Aho handi cyari kubera, hari kure ugereranyije n'aho kizabera kuri iyi
nshuro, rero n'iyo mpamvu."
Yavuze
ko bakimara kwemeranya na Sheebah Karungi, batangiye ibiganiro n’abahanzi bane
bagezweho mu Rwanda bazahurira ku rubyiniro nawe.
Ati
"Ni abahanzi bane bazahurira kuri 'stage' na Sheebah Karungi, kandi
twamaze kuvugana. Igisigaye, ni uko tubaha 'Avance'. Yavuze ko mu guhitamo aba
bahanzi bashingiye ku bihangano byabo bigezweho, no kuba ‘Abanyarwanda
babiyumvamo muri iki gihe’.
Nyuma
yo gutaramira amagana y'abantu muri Camp Kigali, ku mugoroba hazaba ibirori byo
guhura no gusangira n'abafana be ibizwi nka 'Meet and Great' bizabera muri The
Keza Hotel.
Sheebah
Karungi azagera i Kigali, tariki 2 Kanama 2024, ari na bwo azagirana ikiganiro
n'abanyamakuru. Ni umuhanzikazi w’Umunya-Uganda, umubyinnyi akaba n’umukinnyi
wa filime udatana n’udushya ku rubyiniro n’imyambarire.
Yatangiye
guhangwa amaso mu 2014 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Ice Cream’,
yatumye yegukana igihembo cy’umuhanzikazi mwiza mu bihembo HiPiPo Music Awards.
Mu
2016, Sheebah yakinnye muri filime ‘Queen of Katwe’, yagaragayemo abarimo
umunya-Kenya Lupita Nyong’o uzwi mu ruhande rwa Cinema ku Isi.
Sheebah
Karungi yabonye izuba ku wa 11 Ugushyingo 1989. Asanzwe ari Umuyobozi Wungirije
w’ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda rihagarariwe na Eddy Kenzo.
Yanyuze
mu itsinda rya Obsessions mu 2006, nyuma y’uko atangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi
wigenga. Sheebah yakoze indirimbo zamenyekanye nka ‘Ice Cream’, "Kunyenyenza",
Sheebah
Karungi agiye gutaramira i Kigali nyuma y’uko atanze ibyishimo muri Kanama 2022
mu gitaramo cyabereye kuri Camp Olympia
Kuri
iyi nshuro, Sheebah azataramira ahazwi nka Camp Kigali- Ni ubwa mbere azaba
ahakoreye igitaramo
Sheebah
Karungi yakunze kumvikana avuga ko ari umuhanzikazi ukomeye muri EAC
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JOHN REMBO’ YA SHEEBAH KARUNGI
TANGA IGITECYEREZO