RFL
Kigali

Shaffy, Kitoko na Emmy bagiye guhurira mu mushinga umwe- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/06/2024 10:50
0


Umuhanzi Kalisa Uzabumwana Shariff [Shaffy] yatangaje ko yatangiye umushinga w’indirimbo na bagenzi be Kitoko Bibarwa Patrick [Kitoko] ndetse na Emmanuel Nsengiyumva [Emmy], bose babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, Shaffy yasohoye amafoto atandukanye amugaragaza ari kumwe na Kitoko ndetse na Emmy bakina umukino wa ‘Billiards’ (Soma Biyari).

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Shaffy yavuze ko bari gukora kuri iyi ndirimbo, kandi izasohoka mu gihe kiri imbere. Ati “Ni byo turimo.”

Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bazaba bahuriye mu ndirimbo. Ushingiye ku myaka bamaze mu muziki, Shaffy ni we muto muri bo, akurikiwe na Emmy ndetse na Kitoko ubahagarariye.

Emmy yari amaze igihe kinini atumvikana mu muziki nyuma yo kurushinga. Ku wa 30 Mutarama 2022, uyu muhanzi yasohoye indirimbo ‘Idantite’, ku wa 29 Kamena 2022 ashyira hanze indirimbo yise ‘Easy’- Kuva icyo gihe ntiyongeye kumvikana mu muziki.

Kitoko yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Uri Imana’ yasohotse ku wa 1 Ukuboza 2023, imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 500. Yayishyize hanze mu rwego rwo gushima Imana yabanye nawe mu rugendo rwe rw’amasomo n’ibindi.

Mu ntangiriro za Gicurasi 2024, Shaffy yari mu Rwanda mu rugendo rwari rugamije gusura umuryango we, akazi no kurangiza Album ye izaba iriho indirimbo 12. Ni Album iri gukorwaho na Producer Element wo muri 1: 55 AM.

Shaffy yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Akabanga’ mu 2019 yasohoye akibarizwa muri sosiyete ‘Rockhill’ ya The Ben. Mu 2020, yarasezeye atangira urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Yakomeje gushyira imbaraga mu bikorwa by’umuziki we, kugeza ubwo ku wa 26 Ukwakira 2023 yashyize hanze indirimbo ‘Bana’ yakoranye na Chriss Eazy yabaye idarapo ry’umuziki we. Imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 11.

Aherutse kubwira InyaRwanda, ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki. Ariko kandi ikorwa ryayo, ryamusabye kuza mu Rwanda kugirango ayirangize.

Uhereye ibumoso: Kitoko, Shaffy na Emmy batangiye gukora ku mushinga w’indirimbo bahuriyemo

Shaffy yavuze ko ikorwa ry’iyi ndirimbo ahuriyemo na bagenzi be ririmbanyije


Shaffy aheruka mu Rwanda mu bikorwa byari bigamije kurangiza Album ye 

KANDA HAO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BANA' YA SHAFFY NA CHRISS EAZY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND