Nyuma y'imyaka 12 irwana no gukina icyiciro cya mbere, ubu ikipe ya Vision FC iriherera igaseka nyuma yo kuba mu makipe 16 azakina icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda mu mwaka w'imikino ugiye kuza.
Mu
2012, ni bwo ikipe ya Vision FC yabonye izuba aho yashingiwe mu mujyi wa Kigali
i Nyamirambo ahazwi nko ku Mumena. Iyi kipe yifitiye abafana b'abakorano kandi
bashingiye ku muryango, yashinzwe nk'uko andi makipe ashingwa, gusa ikaba yari
ifite intego yo kuzamura abana bakiri bato nk'uko umuyobozi w'iyi kipe John Birungi
yabitangaje.
Yagize ati: "Turashima Imana kuba tuzamutse mu cyiciro cya mbere, hari hashize
imyaka 12 tubishaka gusa ntabwo byakunze. Iyi kipe yatangiye ari irerero ariko
uko imyaka yagiye itambuka yageze n'aho ibona ko yakina icyiciro cya mbere kandi
birakunze."
Vision
FC yakirira imikino yayo kuri sitade Mumena, yazamutse mu cyiciro cya mbere
ibaye iya kabiri mu cyiciro cya kabiri inyuma ya Rutsiro FC yanayitsinze ku
mukino wa nyuma ibitego 2-1.
Vision
FC yari imaze imyaka 5 igera mu mikino yo gukuranwamo ariko bikanga, gusa
byasigaga ibimenyetso ko ari ikibazo cy'igihe bidatinze izibona mu cyiciro cya
mbere.
"Uyu
mwaka twashyizemo ingufu nyinshi kugira ngo ikipe izamuke. Uyu mwaka twagize n'abantu b'inshuti benshi badufashije
turakorana. Tuje mu cyiciro cya mbere gusanga abandi duhuje ibitekerezo kandi
turabyishimiye."
Murebi Rashid ubanza ibumoso wanyuze muri Mukura, ni we watsindiye ibitego byinshi Vision FC muri uyu mwaka w'imikino, akaba yaragize uruhare rukomeye kugira ngo iyi kipe izamuke
Vision
FC nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere yahise iba ikipe ya munani izakina
icyiciro cya mbere muri uyu mwaka w'imikino ibarizwa mu mujyi wa Kigali nyuma
ya; APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, AS Kigali, Police FC, Gasogi United na
Gorilla FC.
Perezida
Birungi yakomeje avuga ko n'ubwo bageze mu cyiciro cya mbere atari abo kuza ngo
bahite basubirayo. Yagize ati: "Ubu intego ya mbere ni ukuguma mu cyiciro
cya mbere twatangiye turi ikipe y'irerero kandi ntabwo tuzahinduka tuzakomeza
gukora abakinnyi bakiri bato, ndetse tugire n'ikipe ikomeye."
Vision FC biteganyijwe ko izajya yakirira imikino yayo kuri sitade ya Kigali Pele Stadium kuko ikibuga yakiniragaho cya Mumena kitujuje ibisabwa bigenderwaho harebwa ibibuga bizakoresha mu cyiciro cya mbere.
John Birungi (ubanza iburyo) Perezida wa Vision FC ari kumwe na KNC uyobora Gasogi United avuga ko yamufashije cyane
Vision FC ifite abafana badafite icyo batwaye n'ubwo harimo ababa bavuye mu yandi makipe
TANGA IGITECYEREZO