Gracie Bon, ni rimwe mu mazina azwi cyane mu mideli kandi akunda kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ubunini budasanzwe bw’uyu mukobwa ukomoka muri Panama.
Gracie
Bon wabonye izuba mu 1994 kuri ubu akaba yitegura kuzuza imyaka 30 y’amavuko,
ni umukobwa udasanzwe, umaze kugera kuri byinshi, kandi ukunzwe na benshi
bitewe ahanini n’imitere ye n’uburyo yigirira icyizere kandi agakomeza n’abandi.
Yamenyekanye
cyane kubera amafoto akunda gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze yambaye Bikini
zigaragaza neza imiterere ye ikunze kwibazwaho na benshi, bamwe bakavuga ko
yibagishije abandi bakamukundira uko ari bitewe n’uko nawe agaragaza ko
yiyakiriye.
Mu
butumwa akunda guherekesha aya mafoto n’amashusho ye, hakubiyemo kwikunda no
kwakira imitere y’umubiri we mu rwego rwo kudacika intege mu buzima no gutiza
umurindi abamwaturiraho ibibi.
Ubu
butumwa bwe bw’inkomezi, bumaze kubaka benshi bafite uruhu ndetse n’imiterere y’umubiri
bitavugwaho rumwe.
Uyu
mukobwa wavukiye mu Mujyi wa Panama, yinjiye mu bavuga rikijyana nyuma y’uko
yeretse isi ko imiterere idasanzwe y’umubiri we ntacyo imutwaye kandi atewe
ishema nayo, ku buryo yanahagurutse agatangira kwifashisha urubuga rwe mu
kumvikanisha ko hari imyumvire idahwitse ikwiriye guhinduka.
Ku
rubuga rwa Instagram gusa, Gracie Bon akurikirwa n’abasaga miliyoni 7, akaba
ari umwe mu banyamideli bafite amafoto akunzwe cyane n’umwe mu bavuga
rikumvikana ku isi. Kuri uru rubuga, ahanyuza amafoto ajyanye n’akazi akora,
ubutumwa bw’inkomezi ndetse n’ibijyanye n’ubuzima abayemo bwa buri munsi.
Nubwo uyu munsi ari icyamamare ku isi, uyu mukobwa yavukiye mu muryango usanzwe ndetse uko akura akaba ari na ko agenda abyibuha biteye ubwoba.
Mu minsi ishize, ni bwo hatangajwe ko yibagishije ku buryo iyo witegereje amafoto ye ushobora kugira ngo ni abantu babiri batandukanye. Mu buzima busanzwe, Gracie akunda koga no gutembera.
Ibijyanye no kwikunda yabitangiye akiri muto bityo atangira kwiga ibijyanye n'imideli no kuyimurika, none kuri ubu yamamariza ibigo bikomeye by'imideli.
Yakuriye mu bihugu bitandukanye, biri ku mugabane wa Afurika, Amerika ndetse no muri Espagne.
Mu mafoto, itegereze imiterere idasanzwe ya Gracie Bon itangarirwa na benshi ku isi:
Iyi foto igaragaza imiterere ya Gracie Bon mbere na nyuma y'uko yibagishije
TANGA IGITECYEREZO