RFL
Kigali

Riderman yahishuye uko yagerageje kuva mu muziki, umuryango ukahagoboka-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/06/2024 9:56
0


Bisa n’aho umuziki ari urugendo rutoroshye! Bamwe mu banyamuziki bagiye bumvikana mu bitangazamakuru mu bihe bitandukanye bagaragaza ko baciwe intege mu muziki, banyura mu bihe by’agahinda gakabije ‘Depression’ bitewe n’imijugujugu batewe, kugeza ubwo bageze ku gutekereza kureka imiziki.



Yaba abakorera umuziki mu Rwanda, abo mu mahanga bumvikanye rimwe na rimwe, bavuga ko hari igihe cyageze bashaka kuva mu muziki. Hari abatabasha kwerura ngo bavuge impamvu yari ibiteye, ariko hari n’abavuga ko ahanini byaturutse ku kuntu sosiyete yabakiriye.

Bahuriza ku kuvuga ko uruvugo, uburyo imbuga nkoranyambaga zabambaye, kudahabwa ikaze mu kibuga n’ibindi, biri mu byatumye bashaka kuva mu muziki.

Imyaka irenga 20 ari mu muziki, umuraperi Riderman ayisobanura nk’idasanzwe kuri we; kuko yahuriyemo n’ibyiza n’ibibi, ku buryo yigeze atekereza kureka umuziki.

Uyu muraperi washinze studio ya Ibisumuzi Records muri iki gihe ari kugarukwaho mu itangazamakuru, ahanini biturutse kuri Album ‘Icyumba cy’amategeko’ yakoranye na mugenzi we Bull Dogg.

Ari mu baraperi b’imbere bafatirwaho urugero na bagenzi babo. Avuga ko afite amateka yihariye, ndetse mu ndirimbo ye yise ‘Amateka’ yavuze ko ari we muhanzi wenyine wabashije kuzuza Petit Stade.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Riderman yavuze ko hagati ya 2017 na 2018 yashatse kuva mu muziki kubera ko yumvaga ashaka gukora ibindi bitari umuziki kandi ‘umuntu wese byamubaho’.

Yavuze ko iyo asubije amaso inyuma akareba aho ageze, asanga imyaka yo kwishimira ari yo myinshi kurusha ‘uwo mwaka umwe wabayeho ibyo bintu bikabaho’.

Riderman yavuze ko kuba yarakomeje umuziki, byasabye ‘imbaraga z’umutima, imbaraga z’ubwonko n’imbaraga z’umubiri gukomeza gukora umuziki’. Ati “Ariko turashimira Imana y’uko ikomeza kudutiza izo mbaraga’.

Yavuze ko mu gihe yashakaga kuva mu muziki, yagize umubare munini w’abantu bagiye bamwandikira mu bihe bitandukanye, bamusaba nibura kujya akora indirimbo imwe mu mwaka aho kugira ngo areke umuziki mu buryo bwa burundu.

Abafana baramubwiraga bati “Ntushaka ujye ukora indirimbo imwe mu mwaka, ntushaka ujye ukora indirimbo ebyiri mu mwaka, cyangwa se ujye ukora indirimbo imwe mu myaka itatu, ariko ukomeze, aho kuvuga ngo birangiriye aha ngaha birarangiye, icyo ni kimwe, abafana banshyigikiye, ndanabashimiye cyane, iyo biba byarabayeho nkahagarika umuziki kiriya gihe, n’iyi Album ntabwo yari kuboneka.”

Riderman yavuze ko umuryango we wamubahaye mu gihe yashakaga kuva mu muziki, umwibutsa ko yarahiriye kuba Igisumizi kugeza ku mwuka wa nyuma azahumeka.

Ati “N’ababyeyi barambwiye bati ‘wavuze ko uri igisumizi kugeza upfuye, komeza urugendo watangiye ntusoze urugendo gutyo. Ababyeyi barahabaye. 

Urumva ikintu cyabayeho n’ababyeyi banjye babigiyemo, mu by’ukuri ntangira umuziki, hari uburyo batabyishimira, ariko mu gihe navuze ngo ngiye kuwureka, bo ubwabo ni bo bambwiye bati ‘bigenze bite se?”

Riderman yavuze ko imbaraga yatewe n’umuryango we, abafana be, abavandimwe ari zo zabaye imvano yo kuba uyu munsi akigaragara mu muziki.


Riderman yatangaje ko hagati ya 2017 na 2018 yashatse kuva mu muziki, ashaka gukora ibindi


Riderman yavuze ko umuryango we wabaye inkingi ikomeye yatumye n’uyu munsi agikora umuziki


Riderman yavuze ko abafana bamusabye kujya akora indirimbo imwe mu mwaka aho kugirango ave mu muziki burundu

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BULL DOGG NA RIDERMAN [REBA KU MUNOTA WA 10’]







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND